Tanzania habonetse bwa mbere twiga y’umweru

Inyamaswa irisha bamwe bita twiga cyangwa agasumbashyamba isa n’umweru yagaragaye muri kimwe mu byanya( parks) kitwa Tarangire kiba mu majyaruguru ya Tanzania. Ni ikintu kidasanzwe kuri izi nyamaswa. Iyi nyamaswa ba mukerarugendo bayishimiye cyane bayita Omo bashingiye kuri ya sabune bamesesha imyenda bita Omo. Abahanga bemeza ko kuba iriya twiga isa kuriya bitavuze ko yavukanye […]Irambuye

i La Haye: Laurent Gbagbo yahakanye ibyo baregwa byose

Kuri uyu wa kane ubwo bari bamaze gusomerwa ibyo baregwa, Laurent Gbagbo wahoze ari umukuru w’igihugu cya Côte d’Ivoire na Charles Blé Goudé wahoze ayobora urubyiruko rwo mu mutwe wa Les ‘Jeunes Patriotes’ bahakanye ibyaha barezwe n’ubushinjacyaha byose, bavuga ko barengana. Ibirego baregwaga harimo urupfu rw’abantu ibihumbi bitatu bishwe bajugunywe mu myobo n’ibindi bikorwa by’ubugizi […]Irambuye

Sudani zombi zafunguye imipaka izihuza, yari yarafunzwe muri 2011

Kuri uyu wa Gatatu, umukuru w’igihugu cya Sudani, Omar al-Bashir yategetse ko umupaka w’igihugu cye na Sudani y’epfo ufungurwa. Ibi bibaye ku nshuro ya mbere kuva Sudani y’Epfo yakwiyomora kuri Sudani muri 2011. Intambara hagati ya Sudani na Sudani y’Epfo yamaze imyaka 22 itewe n’uko abaturage bagizwe n’Abirabura, ubu biganje muri Sudani y’epfo bavugaga ko […]Irambuye

Urubanza rwa Laurent Gbagbo ruratangira kuri uyu wa Kane

Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire araburanishwa kuri uyu wa kane mu rubanza akurikiranyweho uruhare mu makimbirane yabaye mu gihugu cye nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu mu 2010. Urubanza rwe ruraburanishirizwa mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha i La Haye mu Buholandi. Ibyaha akurikiranyweho ngo yabifatanije na Charles Blé Goudé wari umwe mu nkoramutima ze. Charles Blé Goudé […]Irambuye

Burundi: Leta yemeje kuba yajya mu biganiro biyobowe na Africa

Nyuma y’uko ibihugu bikomeye bisabye u Burundi kwemera ko Africa y’Epfo yaba umuhuza mu bibazo biri hagati yayo n’abatavuga rumwe na yo, Umuvugizi wa Leta akaba n’Umujyanama mu by’Itumanaho wa Perezida Nkurunziza, Willy Nyamitwe yemeje ko Nkurunziza yiteguye kwemera ko Africa y’Epfo iba umuhuza ariko n’umuhate w’abayobozi bo mu karere ntiwimwe agaciro. Nyamitwe yemeje ko […]Irambuye

Africa irahura n’ingaruka nyinshi zo kwangirika kw’ikirere

*Ibihugu bikize bishinjwa ko inganda zabyo zigira uruhare mu kongera ubushyuhe ku isi, *Africa ihura n’ingaruka nyinshi z’iyangirika ry’ikirere bigendeye ku bushyuye bwiyongera n’iyangizwa ry’amashyamba. Mu nama y’i Paris yiswe COP 21 umwaka ushize, abakuru b’ibihugu 190 bemeranyijwe ko muri 2050 bazaba barakoze ibishoboka byose ubushyuhe bw’Isi bukagabanukaho Degree Celsius imwe. Ibi ngo bazabigeraho binyuze […]Irambuye

Remera: Umunuko w’amazi yo mu muferegi ubangamiye abatuye umudugudu w’Izuba

Abaturage b’ Umudugudu w’Izuba, akagali ka Rukiri I, babwiye Umuseke ko banukirwa n’amazi areka mu mugende akahaborera bityo umunuko ukababuza amahwemo. Bemeza ko ubushobozi bwabo butatuma babasha gusibura uwo mugende bagasaba ubuyobozi kubatera inkunga mu bitugu. Ibi abaturage babisabye kuri uyu wa Gatandatu, 23 Mutarama 2016 ubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo […]Irambuye

Yataye imbwa ye ku nzira ihamutegereza amezi 7 baza kubonana

Imbwa burya ngo ni inshuti nyanshuti kandi ikaba mudatenguha kuri shebuja. Nyarubwana yo muri Thaïlande yavanyeho urujijo ku bakemangaga ibi kuko shebuja yayitaye ku nzira atabishaka ihamutegereza amezi arindwi nyuma shebuja aza guhuzwa nayo ayisanze ku nzira aho yayisize. Iyi mbwa yitwa Big Blue yaburanye na shebuja ubwo bari bari ku rugendo aho kujya kuba […]Irambuye

en_USEnglish