Kenya: Aba Nandi n’aba Luo bongeye kurwana hapfa umwe
Mu gace ka Kisumu muri Kenya, abaturage bo mu bwoko bw’aba Nandi n’abo mu bwoko bw’aba Luo baraye bashyamiranye hapfa umuntu umwe hakomereka abandi batanu. Uwapfuye ngo yaguye ahitwa Miwani. Amakuru aravuga ko bashobora kuba bapfuye amazi kuko ngo aba Luo batifuza ko aba Nandi baza kuhira inka zabo ku iriba ry’abaLuo.
Uwapfuye ngo yari umwe mu bana b’abatware bo mu ba Nandi nk’uko televiziyo NTV yabitangaje ku rubuga rwayo.
Ku rundi ruhande ariko, hari bamwe bavuga ko hagomba kuba hari abanyapolitiki bakongeje buriya bushyamirane kuko ngo ubusanzwe aba Luo n’aba Nandi bari basanzwe babanye mu mahoro.
Jack Ranguma uyubora Kisumu yabwiye NTV ko iriya midugararo iri gusubiza inyuma urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu bityo ahamagarira abashyamiranye gutuza.
Ubu igihangayikishije ni uko abaturage ngo batangiye gukora ku ntwaro zabo za gakondo kugira ngo hagize uruhande rumwe ruterwa ruhite rwitabara.
Police ya Kenya yamaze koherezwa muri kariya gace kureba uburyo yahosha amakimbirane no kurinda ko habaho kwihorera hagapfa benshi.
Hagati ya 2007 na 2008 muri Kenya habaye amatora y’umukuru w’igihugu yakurikiwe n’imvururu zavuyemo ubwicanyi nyuma y’uko Mwai Kibaki atsinze amatora aho yari ahanganye na Raila Odinga wari wamamajwe n’ishyaka ritavuga rumwe na Leta ryitwa Orange Democratic Movement.
Raporo zavugaga ko ziriya mvururu zaguyemo abantu barenga 140.
Abasesengura ibibazo bya Kenya bavuga ko amakimbirane hagati y’amoko akenshi aba ashingiye ku masambu bityo abanyapolitiki bakabyuririraho mu nyungu zabo cyane cyane mu gihe kegereza amatora.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW