Digiqole ad

Djibouti: Omar Guelleh yemeye kuziyamamariza manda ya kane

 Djibouti:  Omar Guelleh  yemeye kuziyamamariza manda ya kane

Perezida Omar Guelleh wa Djibouti

Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh yemeye kuzahagararira ishyaka rye UMP (l’Union pour la majorité présidentielle) mu matora azaba muri Mata uyu mwaka, akaba azaba yiyamamarije manda ya kane.

Perezida Omar Guelleh wa Djibouti
Perezida Omar Guelleh wa Djibouti

Uyu mugabo umaze imyaka 17 ku butegetsi ngo azaba ashyigikiwe n’andi mashyaka atanu yihurije hamwe mu Ihuriro ry’abaturage baharanira iterambere (Rassemblement populaire pour le progrès (RPP).

Ibirori byo kwemeza ko Ismaïl Omar Guelleh aziyamamariza kuyobora  igihugu byitabiriwe n’abantu ibihumbi 30 barimo abari mu ishyaka rye n’abo mu mashyaka yifatanije na we.

Avuga ko natorwa azashyira imbere politike yo guhanga akazi ku rubyiruko.

Muri 1999 Djibouti yabonye amahoro ubu ikaba iri gutera imbere mu bukungu ariko kugeza ubu ngo hari ubusumbane bukabije mu mibereho myiza y’abaturage.

Ku italiki ya 01, Ugushyingo 2015 abaturage ibihumbi 100 basabye Guelleh kuzongera kubayobora muri manda yindi.

Jeune Afrique yemeza ko kuba Guelleh yaratanze abatavuga rumwe na Leta kwemeza ubwiyamamaze bwe ari intambwe ikomeye yabarushije.

Kugeza ubu ngo ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ryitwa l’Union pour le salut national (USN) ngo ntirirabona umuyobozi wazarihagarira mu matora.

Kwiyamamaza bizatangira taliki ya 22, Werurwe 2016. Muri uyu mwaka mu bihugu byinshi bya Africa hateganyijwe amatora y’abakuru b’ibihugu.

Ku italiki ya 18 Gashyantare muri Uganda hazaba amatora, Congo Brazzavile, Niger, n’ahandi.

Bamwe mu bavugira ibigo mpuzamahanga by’uburenganzira bwa muntu bemeza ko bamwe mu bakuru b’ibihugu bakoresha amafaranga y’imisoro y’abaturage mu bikorwa byabo byo kwiyamamaza kandi bakaba badashaka kurekura ubutegetsi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish