Putin yatumiye abantu ababwira ko yasenya USA mu minota 30
Mu gihe gishize, Vladmir Putin yakiriye abantu yatumiye gusangira nawe ifunguro rya nimugoroba maze mu biganiro ababwira ko Uburusiya bushobora gusenya Leta zunze ubumwe za Amerika mu gice cy’isaha cyangwa munsi yacyo.
Putin yari yakiriye abantu bakomeye mu gihugu, abanyamakuru bamwe na bamwe nk’uko bitangazwa n’umunyamakuru w’igitangazamakuru The Russia-China Axi ngo baganire ku bintu bitandukanye bireba isi.
Putin yabanje kubaganiriza ku bijyanye no kuba Uburusiya bwaba bugenda butakarizwa ikizere n’abaturage babwo kubera ubuyobozi buriho.
Nyuma mu byo yavugaga aza kwibanda no kuri USA ndetse abwira na bamwe mu banyamerika bari batumiwe.
Putin yavuze ko atemera iby’uko US iteganya kubaka system yo kurinda ubutaka bwayo za missile zishobora kuharaswa, ndetse avuga ko bibaye ari byo byaba bihungabanyije umutekano w’Uburusiya.
Putin avuga ko impamvu imwe gusa US idashaka kugirana imibanire na Moscow ari uko izi ko Uburusiya ari cyo gihugu cyonyine ku isi “cyabasha gusenya America mu minota 30 cyangwa munsi yayo.”
Abahanga bavuga ko bigoranye kumva ijambo nk’iri mu kanwa ka Vladmir Putin ku bigendanye n’imibanire yabo na US.
UM– USEKE.RW
9 Comments
Akabije kwiyumva nokwiko manga mugatuza ubwose ntakabije koko!!
Russia is a world powerful country we know but Putin is putting ahead himself. USA is not a casual country. Utazi ubwenge ashima ubwe. North Korea iraza kubahabya uriya mwana uyiyobora arabahabura nibareba nabi
N’uko nyine ururimi ari inyama yigenga naho ubundi nawe arabizi ko US ari igihugu cyishoboye muri byose. Gusa n’uko aho inzovu zirwaniye ibyatsi aribyo bihura ningorane, aha ndavuga ibihugu bituranye n’Uburusiya nibwo bwatakariza byinshi kdi bazira ubusa.
USA si igizwevni imbaragazayo ahubwo ni ihuriro rya abanyamahanga bayigize!
XIII
Abo banyamahanga bayigize se baba badafite ubwenegihugu bwa USA? Niba constitution yaho yemera ubwenegihugu burenze bumwe ikibazo kirihe?
Gusa Vladmir Putin arabizi nawe ko ari amashyengo USA is super power above Moscow, and it will remain for more decade more than 10 steps ahead of Russia. Mubyemere cg mubyange gusa nyine ntawanga ibye binuka, kandi inkoko iri iwabo ishonda umukara.
ayayaya sha USA simbaraga ifite ahubwo ikunda kwikorera ama publicite no kubeshya gusa!!kuko yo ibinyamakuru byose irabikoresha ibeshya isi gusa.urugero babeshye isi ko bagiye mukwezi abantu barabyiga bivumbuwe mu mwaka wa 2013 ko batagiyeyo kuko mukwezi bidashoboka kujyayo kubera ubushyuhe bukabishe ikiremwa cyose kitashobora.so ninkuru( bakiniye mubutayu bwa Nevada muri Zone 5 iyo video yakozwe nuruganda rukomeye rwitwa Sony)
Nibyinshi bagiye babeshya isi ngaho intambara ya Vietinam bereka batsinda arko mbabaze haraho murumva USA yatsinze nihagire ubwire IRak cg Afganisatan aho hose intambara iraca ibintu gusa icyo nabamenyesha nuko USA ibeshya isi ikoresheje ibinyoma igenda icisha mubinyamakuru,mureke Putin yiko mugatuza burya umugabo yikoma mugatuza haricyo yishigikirije.kdi reka anivuge inyato yaciyemo igihugu mo kabiri Ukrain uburayi na NETO bireba biryumaho kdi mwibuke ko ubu Russia imaze gukora intwaro ibuze izindi kurasa kdi inahagarika naza saterite zose zumwanzi usibyeko ho yavuzeko atazayistara kuri saterite azubahiriza amahame mpuzamahanga.
Nibyinshi navuga kumbaranga z’isi ikindi putin impamvu yikoma mugatuza nuko yamaze gutwara ubuyaka bwa USA bubiri ubwo muri Atlakika banahashinze Base ya gisirikare amerika iryumaho ikindi kdi hafi na Carifonia mubirometero bike mubirwa bibarizwa muri amerika uburusiya naho 2013 bwahashyize indege zintambara yemwe nibyinshi gusa mumenyeko USA itagiye gusenyuka ibihe byayo byararagiye nazimwe muri state zayo zirashaka kwigenga iyo navuga yabimburiye izindi ni reta yabo ikize cyane kurenza izindi ariyo Carifonia.gusa mumenyeko ubu USA yifitiye ibibazo imbere mu gihungu ngaho abirabura kurebana ayingwe nabazungu ngaho abasilam bari gucibwa yo ngaho ubwabo bari kwirasanira ngaho niyo ndiri yibiyobyabwenge ngoho niyo ndiri yasekibi ntakiza cya amerika kbs usibye kwirirwa yitaka gusa.
Hahahahahaha… Put in yikirigise arashaka niko nabivuga. Or maybe something is wrong with his mind! Barambabaje abaki ni sha USA.
Haaaaaaaaaa hi guys I’m Antoine Gashema mba USA ,California sinavugango nuko mature ariko uriya mujyama putin kbs ntabwo azi ibyo ari kuvuga ntabwo bazi ikijya mbere USA is the most powerful country how can he destroy the US in 30min or less than an hour that’s he’s own dreams I don’t think he’s cool he need a doctor cyangwa ajyanwe indera
hahhhhh man urigushaka umugati kuhaba siko kwinjira muri Base zabo icyo nakubwira nuko mwe mutajya munamenya amakuru y’isi kuko USA ibahitiramo ibyo musoma nibyo mwumva so ikoresha itangazamakuru ninganda za sinema berekana ibitabaho barimo guhimba banabeshya!! ikindi ubu nonaha tuvugana USA icyogajuru cyayo ndavuga station yayo yayimanuye ubu irimo gukodesha iya barusiya,ese nkubaze wabwira aho USA yaba yaratsinze intambara?usibyeko inahuruza ntinatsinda birayinanira ikivanayo!kdi Russia yivuga yonyine arko USA iyo itahuruje siyakwishora