Amakuru atangwa na Forbes Magazine aravuga ko abaherwe bo mu mujyi wa Dubai mu bihugu byunze ubumwe by’Abarabu bafite umushinga wa miliyari 2.5$ wo kubaka stade y’umukino wa Tennis munsi y’amazi. Umuhanga mu kubaka mu mazi ukomoka muri Pologne witwa Krystztof Kotala washinze Ikigo 8+8 Concept Studio niwe watanze kiriya gitekerezo. Uyu mugabo yifuje ko […]Irambuye
Luhaga Mpina, umuyobozi wungirije mu biro by’Umukuru w’igihugu yabwiye abanyamakuru ko Leta ya Tanzania yategetse ko guhera muri Mutarama 2016, abaturage bose ba Tanzania bazajya bakora umuganda kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi. Ni nyuma y’igikorwa nk’iki cyakozwe ku munsi wizihizwaho Ubwingenge kikishimirwa cyane n’Abatanzania benshi. Ikinyamakuru The citizen kivuga abatuye kiriya gihugu bagomba gukora umuganda […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu ubwo ingabo za Cameroun zahanganaga n’Umutwe wa Boko Haram mu gace ka Borno uyu mutwe washinzemo ibirindiro, abaturage bagera kuri 70 baguye muri iyo mirwano. Ababonye ibyabaye bavuga ko abapfuye bishwe n’ingabo za Cameroun zibitiranije n’abarwanyi ba Boko Haram. Iki cyari igitero cyateguwe n’ingabo za Cameroun zashakaga kwirukana Boko Haram mu […]Irambuye
Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro n’ikoranabuhanga rya Tumba College of Technology buratangaza ko bugiye gutangiza gahunda nshya yo gutanga amasomo mu mpera z’icyumweru mu rwego rwo gufasha abantu bari mu kazi batabona umwanya wo kwiga mu mibyizi. Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri ririya shuri witwa John Bosco Nkuranga,yabwiye Umuseke ko bashyizeho iriya gahunda kubera ubusabe bw’abantu […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri abahinzi biganjemo ab’ibihingwa ngengabukungu hamwe na MINAGRI n’ikigo NAEB baganiriye ku bibazo bahura nabyo mu kohereza umusaruro wabo ku isoko mpuzamahanga bagamije kugerageza kuwongeera. Ikibazo cy’ibyemezo by’uko umusaruro wabo ugiye kw’isoko wujuje ubuziranenge mpuzamahanga nicyo cyaganiriweho cyane kuko batabibona. Eng. Eric Ruganintwali wari uhagarariye Ikigo k’igihugu cyohereza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi […]Irambuye
Mu rwego rwo gukomeza kwishimana n’abakiliya muri iyi minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, Konka Group yongereye igihe promotion y’igabanuka ry’ibiciro ku bikoresho byayo yari kuzarangirira. Ibi ngo biri mu rwego rwo guha amahirwe abari baracikanywe n’iri gabanuka ryatangiye muri Nzeri 2015 rikaba ryagomba kurangirana n’Ugushyingo. Promotion ya Konka yashyizweho mu rwego rwo kwizihiza imyaka 35 […]Irambuye
Urubyiruko rugize Umuryango witwa ‘C’est l’Afrique’ kuri uyu wa Mbere rwahaye abana barwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK impano zitandukanye baranasangira mu rwego rwo kubakomeza, kubaha Noheli no kubifuriza kuzagira Umwaka mushya muhire wa 2016. Mu byo babahaye harimo ibyo kurya ndetse n’impapuro zo kwifashisha mu isuku aho baba. Uru rubyiruko ruvuga ko […]Irambuye
Umushoferi wa Bus witwa Valens Munyeshyaka ukorera mu mujyi wa Kigali niwe kugeza ubu wabashije gutsindira amafaranga menshi muri gahunda ya Airtel yiswe Ni Ikirengaaaaa!. Uyu mugabo yatsindiye amafaranga miliyoni 1.410. Abaye uwa 18 mu banyamahirwe batoye muri iyi gahunda. Abandi banyamahirwe bahembye harimo Yves Rudasingwa watsindiye amafaranga miliyoni 1, 350. Valens Munyeshyaka yemeza ko […]Irambuye
Ikigo Red Rocks cyibinyujije mu mushinga wacyo ‘The Village Christimas Market’ cyashyizeho gahunda yo gushimisha abakigana muri ibi bihe bya Noheli n’Ubunani. Mu birori bizabera i Musanze, Abanyarwanda n’abanyamahanga babishaka bazigishwa byinshi birimo uburyo bwo gukora ibikorwa byabo ariko batangiza ibidukikije. Muri iyi gahunda kandi abantu bazigishwa uburyo bwateza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bwiza nyaburunga […]Irambuye
Akanama gashinzwe amahoro mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) kemeje umushinga wo kohereza ingabo 5000 mu Burundi kugerageza kugarura amahoro nyuma y’ibibazo bihari byatewe n’uko Pierre Nkurunziza yiyamamarije kuyobora muri manda ya gatatu akanatsinda amatora. Uyu mushinga bawugezeho mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane nyuma y’inama yari yahuje ibihugu bigize uyu muryango. Ibihugu byageze […]Irambuye