Kenya: Umugabo wo muri Sudani yiyise umupolisi wa Interpol yaka ruswa abaturage
Kuri uyu wa Kane taliki ya 7 Mutarama 2016, umugabo ukomoka muri Sudani utaratangazwa amazina yafatiwe Nairobi afite ibyangombwa yacurishije byerekana ko ari umupolisi wa Interpol.
Police ya Kenya iravuga ko hari abandi bantu babiri bari kumwe bayicitse ariko ngo bari gushakishwa ngo bafatwe bashyikirizwe inkiko.
Televiziyo KTN ivuga ko uriya mugabo yafashwe ubwo yari afashe umuntu amwaka ruswa undi arayimwima ahita ahamagara Police ya Kenya ihageze isanga si umupolisi wa Interpol ahubwo ni ‘umutekamutwe’.
Uwafashwe ngo azagezwa imbere y’urukiko kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 08, Mutarama 2016.
Umukuru wa Police muri kariya gace yabwiye abanyamakuru ko bagiye gukora iperereza ryimbitse kugira ngo bamenye icyateye uriya mugabo kwiyitirira ko akorera Interpol n’uburyo yaje ‘gutekera imitwe muri Kenya’.
Uyu mupolisi mukuru yavuze ko uwafashwe yemeye ko akorera no mu bindi bihugu atavuze ariko ngo biragaragara ko afite itsinda akorana naryo mu bindi bihugu.
Babiri bamaze gucika harimo uwitwa Hamed Ismael Adam na Muhamed El Muthasim.
Kubera akarere Kenya iherereyemo cyane cyane mu Majyaruguru y’Uburasirazuba, abaturage ba Sudani y’epfo na Somalia bakunda kwinjira muri kiriya gihugu bagiye gushaka akazi.
Gusa rimwe na rimwe hari ubwo bamwe baza bafite imigambi mibi nk’ubutekamutwe cyangwa se guhungabanya umutekano mu buryo runaka.
UM– USEKE.RW