Uganda: Leta ifite ubwoba bw’udutsiko dushobora guhungabanya amatora

Mu kiganiro Minisitiri w’intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri yavuze ko Leta ifite amakuru ko hari agatsiko k’abatavuga rumwe na Leta kari gutegura ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu gihe cy’amatora na nyuma yayo. Yaboneyeho umwanya wo kwihaniza abagize ako gatsiko ababwira ko uzahirahira akagira icyo akora kibi bitazamugwa amahoro. Muri […]Irambuye

Burundi: Impande zishyamiranye zanze kujya mu biganiro i Arusha

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 06, Mutarama 2016 nibwo ibiganiro hagati ya Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe nayo byagombaga gusubukurwa bikabera i Arusha muri Tanzania nk’uko byari byarasabwe n’umuhuza ariwe Perezida wa Uganda Yoweli Museveni  mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize. Impande zari bubyitabire zavuze ko zitari buboneke. Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burundi, Willy […]Irambuye

Bwa mbere, abana 3 bavutse bafatanye imitwe batandukanyijwe

Kuri uyu wa mbere abaganga bakorera muri Houston Hospital babashije gutandukanya bwa mbere abana batatu b’abakobwa bavutse bafatanye imitwe ubu bakaba barasubijwe mu rugo nyuma yo kwitabwaho. Ababyeyi ba bariya bana bitwa Stephanie na Brad Harris bari barabwiwe ko Stephanie atwite impanga ariko bataramenya niba ari eshatu kandi zifatanye imitwe. Ariko ngo bamaze kumenya ko […]Irambuye

Kutoroherezwa kubona amakuru ni kimwe mu bituma abafite ubumuga babura

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga ryitwa “Uwezo Youth Empowerment” bwamurikiwe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu bugaragaza ko hari abafite ubumuga benshi bize amashuri makuru na za kaminuza ariko badafite akazi, kubera ko ngo batoroherezwa kubona amakuru avuga uko akazi kaboneka n’uburyo bagapiganirwa. Bahati Omar ukuriye “Uwezo Youth Empowerment” yavuze ko ubu bushakashatsi babukoze bagamije kureba […]Irambuye

CAR: Ban Ki-Moon yasabye ko amatora ya Perezida aba mu

Umunyamabanga Mukuruwa UN Ban Ki-moon yasabye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrica gukora ibishoboka zigakumira abashobora gutuma umutekano uhungabana mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu yo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ukuboza. Aya matora yitezweho kwerekana niba iki gihugu kimaze imyaka ibiri mu makimbirane hagati y’Abakirisitu n’Abasilamu cyaramaze gusubirana umutuzo urambye. […]Irambuye

Netanyahu yahaye gasopo Hezzibollah ko niyibeshya azayirasa

Ubwo yari amaze kwambika imidari y’ishimwe bamwe mu bayobozi bakuru b’Ikigo cy’ubutasi cya Israel, Mossad, Minisitiri w’intebe wa Israel Benyamin Netanyahu yahaye gasopo umutwe wo muri Liban ufashwa na Syrian na Iran  wa Hezibollah, avuga ko nihagira umuntu wese urasa muri Israel, iki gihugu kizihimura gikoresheje ingufu nyinshi. Ibi yabivuze bisa naho ashaka gusubiza Hassan […]Irambuye

DRC: Abatuye Lubero bari guhunga imirwano hagati Maï-Maï na FDLR

Abaturage benshi mu bice bya Lubero bavuye mu byayo bahunga imirwano hagati y’umutwe wa Maï-Maï UPDI(Union des patriotes pour la défense des innocents) hamwe n’igice cyawo gikorana na FDLR kitwa FDLR-Maï-Maï Lafontaine. Ubu ngo imirwano igiye kumara iminsi ibiri. Abaturage bahunze babwiye Radio Okapi ko mu mugoroba wo ku cyumweru bumvise amasasu aremereye ku misozi […]Irambuye

Ibiganiro by’amahoro i Burundi biratangira kuri uyu wa mbere i

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 28, i Entebbe muri Uganda haratangizwa ibiganiro hagati y’impande zirebwa n’ibibazo byo mu Burundi, abitabira ibi biganiro baraza kuvuga ku cyakorwa ko amahoro agaruke mu Burundi.Ibi biganiro birahuza abatavuga rumwe na Leta, abagize Sosiyeti sivile hamwe n’intumwaza Guverinoma y’u Burundi kandi biraba bihagarariwe na Perezida Museveni wa Uganda ubwe. […]Irambuye

en_USEnglish