Digiqole ad

Kwibuka 22: Min. Kaboneka yasabye abanyeshuri ba UR- CE kuzaba abarezi beza

 Kwibuka 22: Min. Kaboneka yasabye abanyeshuri ba UR- CE kuzaba abarezi beza

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo abanyeshuri n’abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi bibukaga bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabagiriye inama yo guhindura amateka, bakaba abarimu bigisha indangagaciro nyarwanda z’urukundo aho kwigisha urwango.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Francis Kaboneka.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka.

Uyu muhango witabiriwe n’abantu benshi biganjemo abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza, abaharangirije amasomo babaga muri AERG-KIE, abakozi n’abaturage batuye mu nkengero z’aho iherereye.

Min.Kaboneka wari umushyitsi mukuru yibukije abanyeshuri biga uburezi ko ari bo bazarerera igihugu nibarangiza amasomo bityo abasaba kuzirinda gutiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside bagenzi babo babibye ubwo bigishaga Abanyarwanda ko harimo Abatutsi, Abahutu, n’Abatwa.

Ashingiye ku mateka yaranze Politiki y’uburezi muri za Leta zategetse mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Min Francis Kaboneka yabwiye abanyeshuri bitegura kuzarera u Rwanda kwirinda kuzaroga abana babigisha amacakubiri kuko ngo aganisha mu icuraburindi nk’iryo u Rwanda rwanyuzemo.

Ati: “Mufite guhitamo gukunda cyangwa kwanga umugayo… Mugomba kwandika andi mateka y’umurezi w’intangarugero, abo mwigishije Isi ikajya ibabibukiraho.”

Mu ijambo ryamaze iminota irenga 30 Min. Kaboneka yanenze uburyo abarimu bo hambere no mu gihe cya Jenoside birengagije indangagaciro zisanzwe ziranga umurezi mwiza harimo gukunda abo arera ahubwo bagahitamo kwimakaza ubugome.

Yasabye abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’uburezi, guharanira kuzuza inshingano zabo kandi mu buryo buha abana bigishije icyerekezo kihuye n’ubupfura Leta y’u Rwanda iteza imbere.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamukwaya nawe wasabye abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza gukomeza guteza imbere uburezi bufite ireme, buzira gukandamiza abo bubereyeho no kubasumbisha abandi.

Uyu muhango wabanjirijwe n’urugendo rwo Kwibuka rwatangiriye kuri kicaro kiriya Kaminuza rugera ku Rwibutso rwa Kibagabaga hanyuma abarwitabiriye bagaruka aho baturutse, ari naho habereye imihango yo kwibuka.

Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa.
Bamwe mu bari bitabiriye iki gikorwa.
Stephen Rwamulangwa, umuyobozi w'Akarere ka Gasabo nawe wari witabiriye uyu muhango.
Stephen Rwamulangwa, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo nawe wari witabiriye uyu muhango.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW  

en_USEnglish