Digiqole ad

Yashinze umuryango wo gufasha abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu

Uwababyeyi Honorine yashinze Umuryango witwa Hope and Peace Foundation agamije gufasha abana bahuye n’ibibazo bitandukanye bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Aba bana barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abavutse ku babyeyi bakoze Jenoside n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bagize Peace and Hope Foundation
Bamwe mu bagize Peace and Hope Foundation

Mu bushobozi bwe, abasha gufasha abana kwiga, bakivuza, akabambika kandi akababa hafi igihe cyose bafite icyo bakeneye kumubwira kibaremereye ku mutima.

Nubwo akora uko ashoboye ngo afashe bariya bana kugira ubuzima bwiza, Uwababyeyi avuga ko hari ubwo ubushobozi buba buke bityo akaba asaba ababishobora bose kumutera ingabo mu bitugu bagafatanya gufasha aba bana.

Umuryango Hope and Peace Foundation washinzwe muri  2013, ikicaro cyawo kuri mu murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, .

Uwababyeyi avuga ko afasha abana kwivuza kuko bamwe bavukanye uburwayi kubera ko ababyeyi babo bavutse baranduye agakoko gatera SIDA.

Bamwe muri aba bana bavuga ko mbere bahoraga bigunze, bafite agahinda kadashira ariko ubu ngo baratuje kandi barishimye.

Umwe mu bana wavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu muri jenocide yavuze ko mbere y’uko baza muri uyu muryango bahoranaga ipfunwe mubandi bana kuko naba nyina bababwira ko batazi ba se b’aba bana.

Uwababyeyi yabwiye Umuseke ko kubera ko bamwe muri  aba bana bagiye bahura no guhohoterwa babwirwa amagambo abasesereza bishingiye ku buryo bavutse.

 

Uwababyeyi ati: “ Twebwe nk’urubyiruko rwahuye n’ibibazo by’amateka ya Jenoside twishyize hamwe dusanga twese duhuje ibibazo. Hari ubwo batuzaniraga abantu ngo batuganirize nyuma tugasanga bafite ibibazo kuturusha  bityo tuza guhitamo guhera kubyatubayeho kugira ngo gutere intambwe mu buzima bwacu aho guheranwa n’amateka.”

Uwababyeyi yavuze ko buri mwaka nabo bagira igihe cyo kwibuka byihariye, bakibuka ababyeyi bishwe bamaze gukorerwa ibya mfura mbi .

Mu kwibuka bariya bagore n’abakobwa bishwe bamaze gufatwa ku ngufu, bituma abagore cyangwa abakobwa  barokotse ariko barafashwe ku ngufu bibuka ibyababayeho ariko ko bariho kandi bagomba gukomeza kubaho.

Uyu muryango kandi ngo urateganya kuzajya uhura abana bahuye na biriya bibazo bakaganira ku bibazo byabo bityo bakomorana ibikomere.

Josiane UWANYIRIGIRA

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Biriya bikorwa ni byiza, nuko mbona umuryango watangijwe urubyiruko urengera rwujuje imyaka 18, ubu rukaba rugize imyaka 21. Niba batarabashije kwiga amashuri asanzwe cyangwa imyuga inyuranye, ejo hazaza habo kuhategura utangiriye uyu munsi ntibyoroshye.

  • IMANA IGUHE UMUGISHA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish