Digiqole ad

Ibindi byiza bya Tecno Mobile Boom J8

 Ibindi byiza bya Tecno Mobile Boom J8

Uretse kuba ifite igifubiko gikomeye, Telefone ya Tecno Mobile Boom J8 iteye ku buryo bureshya uyibonye wese yakwifuza kuyitunga kuko yumva nta pfunwe imuteye.

Iyi telefone ifite ikirahure kinini gifasha abayikoresha kubona neza ibyo bashaka gukora kandi ‘processor’ yayo ikora vuba igafasha uyikoresha kugera vuba ku cyo asahaka gukora.

Kugeza ubu byagaragaye ko iyi telefoni ifite ‘battery’ ibika umuriro igihe kinini. Abakuriye ubucuruzi bwa Tecno mu Rwanda bemeza ko nta yindi telefoni ifite ubushobozi nk’ubwa Tecno Mobile Boom J8.

Ifite uruhu rw’inyuma rukozwe n’uruvange rw’utuvungukira twa zahabu, ubutare… ibi bigatuma iba umutamenwa.

Kuyifata mu ntoki byorohera abantu bose kandi bituma uyifite itamucika ngo ibe yakwikubita hasi yangirike mu buryo bworoshye.

‘Bouton’ bakanda iyo bayicana ni kanini bihagije ku buryo byoroha kuyicana no kuyizimya.

Camera yayo ni nini kandi ifata amashusho agaragara neza yaba ari ahantu hagaragara cyangwa hari umwijima.

Ku bantu bakunda umuziki uyunguruye, iyi telefone irarenze cyane kuko isohora amajwi yumvikana neza waba ukoresheje ecouteurs (headphones) cyangwa ntazo ukoresheje.

Tecno Mobile Boom J8 ni telefoni nziza ku muntu wese wumva yatunga telefoni bazarambana.

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Mwatubwiye igiciro,naho umuntu yayisanga?

  • Ni nziza ariko yitwa techno!!!!! Isaza nabi irakapuuuuuuuuu

    • Urabeshya!! Nange ndayitunze

  • Igura angahe?
    Mujye mutubwira nibiciro mugihe mwamamaza ibikorwa nkibi????????!
    MURAKOZE.

  • Igura angahe umuntu YAYISANGAHE?

  • ni 120,000

  • Nimba iyo j8 phone zujuje ibyavuzwe haruguru,ngombakuyibikaho kabi

    sa NB . ntasanga ntazahabu iriho mukansubiza ayange..cach

  • Icyitwa techno ni umwanda wa telephone. Urayigura bakaguha ngo guarantie da. Wakibashyira kimaze two weeks ukiguze ngo hagiyemo amazi. Ngo gura piece igura angahe? Plus de 20.000frw. Mutware iyo myanda yanyu. Icyo naguze nzakibazanira mugikore mukigurishe anandi. Nta mafaranga nzabasaba. Iracyari mu ikarito yayo.

  • Ibyo Muk avuze ni ukuri rwose. Najye narayiguze(TECHNO) itaramara n’ukwezi iba irapfuye. Narayibasubije bambwira ko yagiyemwo amazi(kandi ntayo nigeze nshyiramwo or ngo nyinyagiranwe) ngo ngure piece ya 25.000 frw biranyobera. Ubu Phone irabitse kandi ikiri nshya. Mutubarize icyo kibazo kuri Techno niba twazizana basi bakaduha make.

    Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish