Ruremire Focus yahiguye umuhigo wo gusohora indirimbo ihimbaza Imana
Bibaye ubwa mbere mu mateka y’umuhanzi Ruremire Focus gukora indirimbo ihimbaza Imana. Uyu muhanzi wari usanzwe amenyerewe mu kuriririmba indirimbo z’umuco nyarwanda yemeza ko Imana ishimishwa n’indirimbo ziyihimbaza ititaye ku bwoko bwa muzika asanzwe akora.
Ruremire yatangarije Umuseke ko kuba yasohoye indirimbo ihimbaza Imana bitavuze ko agiye kwinjira mu ruhando rw’abahanzi baririmbira Imana ahubwo ko ari umuhigo yari yarahize kuva kera yahiguye kuko ngo Imana yamuzamuye mu mwuga we w’ubuhanzi.
Yagize ati: “Amazina y’Abanyarwanda yose agaragaza ko gukunda Imana biri mu muco wacu. Icyanteye kuririmba indirimbo ihimbaza Imana ni uko yandemye ikarema n’abandi, nari narabiyihigiye ko umuzika wanjye nizamuka nzayitura indirimbo.”
Ruremire Focus avuga ko n’ubwo aririmba indirimbo z’umuco, ubundi ngo asanzwe akunda Imana kandi ngo yabatijwe mu mazi menshi.
Kuba ngo yasohoye iriya ndirimbo byerekana ko yemera Imana mu mutima we. Akurikije uko yatondetse ibitekerezo n’amagambo agize indirimbo ye, Ruremire yameza ko yari ari kumwe n’umwuka wera igihe yayihimbaga.
Kuba umuhanzi yaririmba indirimbo ihimbaza Imana kandi yari asanzwe ahimba indirimbo zisanzwe ngo ni ikimenyetso cy’uko aba asanzwe afite urukundo rw’Imana mu mutima we.
Yasezeranije abakunzi be ko mu ndirimbo ateganya kuzasohora mu minsi iri imbere azajya ashyiramo byibura indirimbo imwe ihimbaza Imana.
Mu ndirimbo 16 amaze gusohora, imwe niyo ihimbaza Imana azaba asohoye. Ruremire yasabye abakunzi be ko mu buzima bwabo bazajya bibuka gushimira Imana uko yabaremye kandi ikabaha Isi nziza ngo yayibeho batuje.
Yahumurije Abanyarwanda bamukunda ko wa muriro w’iteka bavuga utabaho. Uyu muhanzi bamwe bavuga ko yigeze kuba Umuhamya wa Yehova yemeza ko Imana itaremeye abantu kubatwikisha umuriro utazima ahubwo ko ‘yohereje Umwana wayo w’Ikinege kugira bayimenye kandi bamenye n’uwo yatumye ariwe Yesu Kristu’.(Yohani 17:3)
Ruremire Focus amaze igihe akora indirimbo zivuga ku muco nyarwanda kandi yemeza ko azakomeza guharanira ko utera imbere kugira ngo utazacika ahubwo usagambe mu rubyiruko.
Reba indirimbo ye:
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW