Israel ni cyo gihugu ku Isi US yemereye kugira icyo gihindura ku ntwaro zayo
Ikinyamakuru kivuga ku makuru y’ikoranabuhanga ‘Wired’ cyatangaje inyandiko yasohotse muri The Jerusalem Post ivuga ko Minisiteri y’ingabo ya USA, Pentagon yavuze ko Israel ari cyo gihugu cyonyine cyemerewe kugira icyo gihindura ku ntwaro cyahawe na USA, kikaba cyaziha irindi koranabuhanga cyangwa se kigahindura uko zikoze.
Nubwo USA isanzwe ifite inshuti nyinshi zirimo izo mu Burayi nk’U Bwongereza, muri Aziya nka Koreya y’Epfo, U Buyapani na Israel, muri Africa nk’u Rwanda, Tanzania n’ibindi, Israel ni yo gihugu cyonyine ku isi USA yahaye ubwo burenganzira.
USA kandi iherutse guha Israel indege nshya z’intambara bita F-35 Lightining II ziruka cyane kandi zitabonwa n’ibyuma bya radar.
Gusa Israel yemerewe kuba yagira icyo izihinduraho mu gihe yakumva ko ari ngombwa kugira ngo ibashe guhashya umwanzi vuba kandi ntacyo ibaye.
Ukuriye ikigo cya USA gikora intwaro cyitwa Lockheed Martin, Jeff Babione avuga ko indege zahawe Israel zizayifasha kongeera ubwirinzi bwayo kandi bizatuma ubucuruzi hagati y’igisikari cya Israel kirwanira mu mazi Israel Air Forces na Lockheed Martin company bwiyongera.
Ubu Israel ishobora gushyira za ‘softwares’ nshya muri izo ndege mu rwego rwo gufasha abapilote gukora akazi neza ku rugamba.
Israel yaguze indege nyinshi zo mu bwoko twavuze kandi buri imwe bayiguze miliyoni 110$.
Biteganyijwe ko mu Ukuboza uyu mwaka aribwo ebyiri za mbere zizagezwa ku kibuga cy’indege za gisirikare kiri ahitwa Negev.
Kugeza ubu US yari yarahaye Israel izindi ndege zigezweho z’intambara zitwa F-16 na F-15.
Nubwo USA iha Israel izo ndege, iki gihugu cy’Abayahudi na cyo giha USA za systems za mudasobwa zifasha inganda zabo gukora ibisasu biraswa kure hamwe n’ikoranabuhanga mu itumanaho ryo ku rwego rwo hejuru.
Muri 2014 ubwo umutwe wa Hamas ukorera muri Gaza warasaga ibisasu mu mijyi yo mu majyepfo ya Israel, USA yayihaye ibisasu bifite ikoranabuhanga ryo gushwanyaguriza ibindi bisasu mu kirere.
Hari abavuga ko iyo USA itaza kugoboka igihugu cy’inshuti byari kugorana guhangana na Hamas muri biriya bihe.
Israel imaze kubona ko Hamas itakibashije kuyirasaho ibisasu, Minisitiri w’intebe Benyamin Netanyahu na Minisitiri w’ingabo Moshe Ya’alon n’Umugaba w’ingabo za Israel Maj Gen Gadi Eizenkot bahaye amabwiriza ingabo yo gutangiza urugamba rwo ku butaka bise Operation Protective Edge.
Bivugwa ko ingabo za Israel arizo zifite ibifaro bikoranye ikoranabuhanga kurusha ibindi ku Isi byitwa Merkava. Buri gifaro kigura miliyoni 4.5$ kandi gipima toni 65.
Mu muhanda mwiza kiruka ibilometero 64 ku isaha n’ibilometero 55 ku isaha ahantu hagoye cyane cyane ku rugamba. Kinywa litiro 1 400 za mazutu.
Merkava ifite imbunda isanzwe y’ibifaru irasa yizengurutsa, ariko ikagira izindi mu bwoko bwa machin gun ibyiri zo ku ruhande zo kwifashisha mu gihe biri ngombwa.
Nubwo Israel ari igihugu gito, gituranye n’ibihugu by’Abarabu bidacana uwaka muri politiki. Niyo mpamvu gihora cyiteguye urugamba.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Irinda u Rwanda niyo irinda Isiraeli ntisinzira. Ihora iri maso. Imana Ihore iturinda abanzi.
ibi byose bigamije kuzasenya isi. iyo ndebye ibibera muri middle east ndumirwa peee.
ko nabonye intwaro zuburusiya ngo zishobora gusenya igihugu kingana nubufaransa mu masegonda make cyane, ubwo ninde uzatsinda undi, aha Imana ntizemera ko umwana wumuntu arimbura isi yaremye, izayirimburana nabanyabyaha ku munsi wimperuka
Comments are closed.