Digiqole ad

AMAKURU YE? Dr Ezéchias Rwabuhihi wayoboye MINISANTE (1999 – 2002)

 AMAKURU YE? Dr Ezéchias Rwabuhihi wayoboye MINISANTE (1999 – 2002)

Dr Rwabuhihi avuga ko mu gihe Minisitiri w’ubuzima yabaga ari nka Minisitiri wa SIDA

*Yayoboye MINISANTE mu Rwanda hari abaganga 200 gusa
*Ubwe yagiye muri Cuba gushaka abaganga baraza batanga umusanzu
*Ku gihe cye imiti igabanya ubukana bwa SIDA yaguraga 400 000Rwf ku kwezi
*Ubu ayoboye ‘Association Les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda’

Dr Ezéchias Rwabuhihi yayoboye Minisiteri y’Ubuzima mu bihe bitoroshye, nyuma y’imyaka itanu Jenoside irangiye, ibikomere byari bikiri bibisi. Avuga ko inshingano n’intego yari afite mu kazi ke abona yabigezeho ku kigero cya 70%. Ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko ntiyicaye ubusa, ubu ayoboye umuryango mushya wo gushyigikira Alain na Daphrose Gauthier mu bwitange bwabo bwo gukurikirana abakoze Jenoside bihishe mu mahanga.

Dr Rwabuhihi avuga ko mu gihe Minisitiri w'ubuzima yabaga ari nka Minisitiri wa SIDA
Dr Rwabuhihi avuga ko mu gihe Minisitiri w’ubuzima yabaga ari nka Minisitiri wa SIDA

Kuri uyu wa gatatu yaganiriye n’Umuseke ibintu binyuranye, cyane cyane iby’igihe yari umuyobozi wa MINISANTE, kimwe yasabye abakozi ba Leta ni ukubaha amasaha ya Siporo yashyizweho na Leta kandi bakayikora, kuko ngo Leta yigomwe aya masaha y’akazi mu nyungu z’ubuzima bw’abakozi bayo.

Dr Rwabuhihi avuga ko yabaye Minisitiri w’Ubuzima mu gihe urwego rw’ubuzima rwari rukiyubaka,  rufite ibibazo by’abaganga bake kubera Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubuhunzi. Ngo muri kiriya gihe u Rwanda rwari rufite abaganga 200 gusa.

Ibi ngo byagize ingaruka ku barwayi bari benshi kubera indwara ya SIDA, n’izindi ndwara zakomoka ku ngaruka za Jenoside, cyane cyane ko ibikomere byari bikiri bibisi ku mibiri no ku mitima y’Abanyarwanda.

Dr Rwabuhihi ati “Mu guhangana n’ikibazo cy’abaganga bacye njyewe n’itsinda twakoranaga twakoraga  n’ingendo tukajya gushakisha abaganga hanze ngo baze badufashe. Nigeze kujya muri Cuba gushaka abaganga twaje no kubabona baraza batanga umusanzu mu kuvura abanyarwanda.”

Mu gihe cye SID, igituntu na Malaria byari ibyorezo bikomereye ubuzima mu Rwanda.

Atebya, Dr Rwabuhihi yagize ati: “Kuba Minisitiri w’ubuzima byari nko kuba Minisitiri wa SIDA!”

Ibitaro bikomeye  mu Rwanda byari  CHUK, CHUB y’i Butare, ibitaro byitiriwe umwami Faisal byari  bikiri bishya.

Dr Rwabuhihi avuga ko guhera mu 1999 kugeza 2001  imiti  igabanya ubukana bwa SIDA yari ihenze cyane ku buryo imiti yo kunywa mu kwezi kumwe yaguraga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana ane (400.000Rwf).

Dr Rwabuhihi avuga ko Perezida Paul Kagame yagize umuhate ukomeye cyane kugira ngo u Rwanda na Africa bibashe koroherezwa kubona imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku giciro gito cyane, kugeza ubwo ubu itangirwa ubuntu.

Dr Rwabuhihi avuga ko ashingiye kubyo yakoze afatanyije  n’abo bakoranaga abona mu mirimo ye nka Minisitiri w’ubuzima yarageze ku nshingano ze ku kigero cya 70%.

Uyu mugabo w’inararibonye muri Politiki y’ubuzima yabwiye Umuseke ko muri iki gihe ibibazo byugarije ubuzima ari cyane cyane indwara  zitandura bita mu Cyongereza ‘Non Communicable Diseases’ hamwe n’indwara zifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe, izi ngo asanga inyinshi zifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ziriya ndwara za ‘Non communicable diseases’ ngo zituruka ku iterambere n’ubuzima bw’abantu bwagiye butera imbere, abantu ngo ubu bararya ibikungahaye ku byubaka umubiri bigatuma barwara indwara z’umubyibuho ukabije, diabetes, umuvuduko ukabije w’amaraso.

Dr Rwabuhihi avuga izi ndwara zitandura zatangiye kugariza ubuzima bw’abanyarwanda bityo abasaba kujya bakora siporo kandi bakagabanya kurya ibiryo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Yemeza ko muri iki gihe Malaria yongereye ubukana ariko ngo ingamba za Leta mu guhangana nayo zizayicogoza nubwo hakiri ibyo gukora ngo igabanuke igere no kuri zero kuko ngo ariyo ntego.

Dr Rwabuhihi aganira n'umunyamakuru w'Umuseke
Dr Rwabuhihi aganira n’umunyamakuru w’Umuseke

Ubu ahugiye mu biki?

Ku maso wakwibwira ko ari umusaza, ariko mu maboko wumva ari umugabo ukomeye, ari mu kiruhuko cy’izabukuru ariko afite ibyo aba ahugiyeho,  muri iki gihe ni umuyobozi w’umuryango mushya umaze amezi atatu witwa Association Les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda.

Iyi Association abereye umuyobozi asobanura ko igamije gufasha isanzwe iriho yitwa Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda ya Alain na Daphrose Gauthier abashakanye biyemeje gushakisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Dr Rwabuhihi avuga ko aba bantu bakeneye gufashwa mu muhate wabo kuko babikorera ubushake gusa kandi kenshi bakenera ubushobozi bw’Amafaranga mu gukurikirana ibyo baba batangiye.

Atanga urugero ati “nk’ubu urubanza rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi ruri gutangira, iriya association ikeneye ubufasha mu kubikurikirana, kwishyura abunganizi mu nkiko n’ibindi kandi birahenda cyane. Iyi Association yacu rero igamije kubafasha, vuba aha tuzatangira kubisaba abantu bose babishoboye.”

Rwabuhihi yasabye cyane cyane urubyiruko kwifatanya n’iyi miryango kugira ngo ruzabe arirwo rukomereza aho bo bazaba bagejeje kuko abenshi muri bo bageze mu za bukuru.

 

Dr Ezechias Rwabuhihi ashima intambwe u Rwanda rwateye mu rwego rw’ubuzima, yemeza ko u Rwanda rwabigezeho kubera President Paul Kagame wateje imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu, akanashishikariza abakozi gukora umurimo unoze.

Dr Ezéchias Rwabuhihi yavukiye mu cyahoze ari Komini Mwendo, Perefegitura ya Kibuye, ubu ni mu Karere ka Karongi.

Yize muri Kaminuza y’u Rwanda, akomereza muri Kaminuza y’i Bujumbura( Burundi) asoreza muri Kaminuza ya Dakar( Senegal) muri 1979.

Afite impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi rusange (Medécine Générale) yakuye i Dakar, Senegal.

Dr Rwabuhihi mu 1999 yabaye Minisitiri w’ubuzima asimbuye Dr Vincent Biruta, nyuma nawe yaje gusimburwa mu 2002 na Dr Abel Dushimimana.

Kuva mu Ugushyingo 2002 kugeza mu Ugushyingo 2013 yari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ndamwibuka Docteur Rwabuhihi ajya gutaha ivuriro abaturage biyubakiye hariya mu Majyaruguru y’igihugu bafashijwe na Caritas, arababwira ngo igikorwa cyabo ni cyiza, ariko arabanyuzamo amaso agasanga abenshi muri bo bambaye inyabaganga! Ubwo yashakaga kubashishikariza isuku, ariko abenshi batashye bumiwe. Uwansekeje ni umwe mu bana wabajije bagenzi be batahanaga ngo ubwo se inyabaganga si wa mwambaro muganga yambara iyo agiye kuvura? Narasetse imbavu zirashya.

  • oh naramukundaga, nabonaga ari umugabo w’imfura ugwaneza. Nuwo yavura yahita akira kubera kuvuga neza

  • Ngo gukurikirana abazie genocide. Wakwitonze muzehe utazaho uraga abana n’abuzukuru umuvumo. Uzi ko abo uhiga bamwe ari inyungu za poiltique? uzabaze abo uhiga bazakubwira, iyicarire wirire pension

    • Wowe se urarwanya ko babahiga kubera iki?

    • Ariko nkawe utega abantu iminsi nkande? uba wivuyemo gusa wiyerekanye uwuriwe, nande ahubwo ambwire uko babigenda mba joining kandi nawe niba hariyo wakoze cyangwa warakoze ibijyanye nayo umbwire abariwowe nzaheraho nkurikirana. mwazasukuye imitima yanyu koko.

    • @Araf urumva ujijutse kurusha Rwabuhihi kuburyo yakurikirana abatarabogukurikiranwa?or wamunzwe n ingengabitekerezo ya Genocide??!you are confusing your self…va mubujiji

  • Nonese mu makuru ye, ko mutavuze ko ubu ari we Perezida wa ACPCR?

  • Inkuru yanyuu inteye amatsiko: ngo Hopital Roi Faical hagati ya 1999-2002 niho yari igitangira! Ababizi neza munsobanurire, kuko njye nari nziko yahozeho na mbere ya 94. Murabamukoze.

    • @Theo,

      Ibyo uvuze ni ukuri, Hopital Roi Fayçal yari iriho kandi inakora muri 1994. Ibyo Dr. RWABUHIHI avuga ko mu gihe yari Minisitiri ibyo bitaro byari bishya sinzi aho abikura!!!

      Biriya bitaro byubatswe ku ngoma ya HABYARIMANA mu rwego rw’ubutwererane hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Arabie Saoudite/Saoudi Arabia. Umwami w’icyo gihugu witwaga Fayçal, akaba ariwe witiriwe biriya Bbitaro.

      Mbere ya 1994 rero biriya bitaro byariho kandi abantu bajyaga kubyivurizamo.

  • Muzehe rero nushaka wicecekere ejo utazagwa ishyanga aka mugenzi wawe Patrick Mazimpaka waguye muri gereza y’i Burundi ngo arimo ashaka amasaziro meza.

    • Carine wagiye wandika ibyo uzi ukareka kubeshya abanyarwanda, ubu koko urabona utari kuzana amatiku, nk’ubu igitekerezo cyawe kigamije iki? Ubu Mzee Patrick Mazimpaka akureze wasobanura iki?

    • CARINE URI INJIJI IDASANZWE…

Comments are closed.

en_USEnglish