Digiqole ad

S.A: Mu ntambara itoroshye akanyamasyo kikuye mu menyo y’ingona

 S.A: Mu ntambara itoroshye akanyamasyo kikuye mu menyo y’ingona

Akanyamasyo mu menyo y’ingona

Umwe muri ba mukerarugendo witwa Lisl Moolman wo muri Africa y’Epfo, yafotoye ingona zari zigiye kurya akanyamasyo muri  pariki yiwa  Kruger National Park, ariko kaza ‘kubasha kuziva mu mikaka’ karazicika.

Akanyamasyo mu menyo y'ingona
Akanyamasyo mu menyo y’ingona

Amafoto y’intambara hagati y’ingona zipfa akanyamasyo yatangajwe na Daily Mail.

Ingona ni inyamaswa ifite urwasaya rurerure kandi rufitemo amenyo maremare kandi akurikirana ku buryo inyamaswa ifashe akenshi iyicamo kabiri.

Akanyamasyo gafite amabara y’ubugondo nk’ubw’ingwe kagiye mu mazi gahuriramo n’ingona zashonje.

Kazibonye kahise kihisha mu gikonokono cyako (iki ni ikintu gikomeye nk’ibuye kihishamo kiba ku mugongo wako), ingona na zo ziba ziragasingiriye ngo zikigabanye.

Kubera ko igikonokono cyako kiba gikomeye cyane (hari abakita ibati ry’akanyamasyo), ingona zakubitaho amenyi zikananirwa kukimena.

Imwe muri izi ngona yafashe umwanzuro wo kurusha zigenzi zazo ubwenge, igerageza kumira bunguri akanyamasyo.

Aho kugira ngo kagende kose, ahubwo cya gikonokono cyarayihagamye, biyinanira gucira no kumira.

Zigenzi zayo zije ngo ziyigakure mu kanwa, ku bw’amahirwe yako, akayamasyo karanyereye kubera ururenda ruba mu kanwa k’ingona kagwa mu mazi kaba karusimbutse gutyo!

Ingona zasigaye zirwana zipfa ko zibuze umuhiigo zari zaharaniye mu gihe kitari gito.

Iyi ngona yarwanaga no kumira bunguri akanyamasyo
Iyi ngona yarwanaga no kumira bunguri akanyamasyo
Byabaye nka wa mugani ngo 'ncire ibiryoshye', kandi ngo 'mire umuriro' na ko igikonokono cy'akanyamasyo
Byabaye nka wa mugani ngo ‘ncire ibiryoshye’, kandi ngo ‘mire umuriro’ na ko igikonokono cy’akanyamasyo
Akanyamasyo karanyonyombye karigendera
Akanyamasyo karanyonyombye karigendera
Ingona zasigaye zirwana
Ingona zasigaye zirwana

UM– USEKE.RW

en_USEnglish