Digiqole ad

INGANJI KARINGA: Igitabo cya mbere cyanditswe ku mateka y’u Rwanda mu Kinyarwanda

 INGANJI KARINGA: Igitabo cya mbere cyanditswe ku mateka y’u Rwanda mu Kinyarwanda

Igitabo Inganji Karinga

Iki gitabo cyanditswe na ‘Mgr’ Alexis Kagame . Iki gitabo gitangira gisobanura icyo Inganji karinga bivuga. Inganji ni ijambo rituruka ku nshinga ‘Kuganza’. Inganji Karinga bivuga ko Ingoma y’u Rwanda y’Ingabe  yitwaga Karinga yaganje (Kugaanza) izindi igasigara yihariye aho zahoze zose.

Igitabo Inganji Karinga
Igitabo Inganji Karinga kiboneka kandi mu nzu y’ibitabo y’igihugu ku Kicukiro (Le Prestige House) hafi y’ahitwa Rwandex

Nk’uko Mgr Kagame yabyanditse, ngo ijambo Karinga ryo nta cyo ryavugaga mu Kinyarwanda  cyo mu gihe cye gusa ngo hari abavugaga ko ryavuye ku ruhu rw’inka bayikenyezaga(ingoma) ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli iyo nka ikaba yaritwaga Nyamiringa y’umuvubyi wo mu Busigi witwaga Minyaruko ya Nyamikenke.

Ingoma yitwa ingoma y’ingabe kuko yerekanaga Ubwami bw’igihugu. Mu Rwanda ngo ingoma z’ingabe zabaye  nyinshi mu bihe bitandukanye:

Karinga(iyi ikaba yari ihatse u Rwanda, ikagaragaza umwami yonyine).

Mbere ya Karinga hariho ingoma y’ingabe y’u Rwanda yitwaga Rwoga ikaba yararemwe na Gihanga iza kunyagwa n’Abanyoro igihe umwami w’u Rwanda  Ndahiro II Cyamatare yapfiraga i Rubi rw’i Nyundo (ubu ni mu bice by’Akarere ka Rubavu)

Kagame avuga ko ubwo umuhungu wa Ndahiro witwaga Ndoli yahungukaga aje kubohora u Rwanda yaje afite indi ngoma y’ingabe yise Nangamadumbu.

Amaze gutsinda abahinza yahisemo kwimika Karinga hanyuma Nangamadumbu ayiha Abiru bo kwa Gitandura.

Izindi ngoma z’ingabe zabayeho ni ‘Mpats’ibihugu’ na ‘Kiragutse’ Ibi ngo bikaba bishatse kuvuga ko igihugu cyagutse, cyabaye kinini. Izi ngoma ngo zaremye na Kigeli IV Rwabugili.

Nyuma yaje no kurema indi ngoma y’ingabe yise ‘Icy’Umwe(igihugu cy’umuntu umwe) uretse ko yaje guhira ku Rucunshu mu gihe cy’iyicwa rya Rutalindwa.

Yimitse kandi indi ngabe yise Butare yari itatse amasaro menshi ariko nayo iza guhira kwa Rutalindwa.

Icyubahiro cyahabwaga Ingoma y’ingabe ‘Karinga’

Uko Karinga yari imeze mu Rwanda yarutaga umwami mu cyubahiro. Niyo yimaga igihugu hanyuma Imana ikayitorera Umwami wo kuyima(kwima ingoma).

Iyo Umwami yatangaga asize ubusa (atabyaye uzima ingoma), igihugu cyagumaga aho ingoma ikacyima ubwayo.

Nubwo abakomokaga ibwami bayirwaniraga, ariko muri bo nta n’umwe wayimaga kuko ntawabaga akomoka ku mwami watanze, waherukaga kuyima.

Aho yabaga iri umwami yabaga ahari,  nayo yavugirwaga n’izindi ngoma ubwayo.

Kagame mu gitabo ‘Inganji Karinga’ yanditse ko ingoma ngabe Karinga iyo yabaga iri ku mugendo, bayakiraga nk’umwami, ikagira abayishengerera umunsi n’ijoro.

Umwami ubwe yajyaga kuyishengerera. Iyo yabaga iri ku mugendo, umwami nawe yayigendaga inyuma.

Igihugu gifite ingoma y’ingabe gitsindwa ari uko bayikinyaze, bakayitwara. Igihe cyose benecyo bayihishe nubwo baba baratsinzwe babaga bafite ikizere cy’uko kizigobotora umwanzi.

Icyateye Padiri Kagame kwandika ‘Inganji Karinga’

Mu gice cya  mbere Kagame asobanura icyamuteye  kwandika Inganji Karinga avuga ko yashakaga ko Abanyarwanda bagomba kumenya amateka y’igihugu cyabo, kikabibutsa abo baribo, bakirinda ‘kwenda’ (kwakira byose) imico ya ruzungu uko yakabaye kuko ngo nabo banze kwenda iya Kinyarwanda.

Nawe yemeje ko igitabo cye kizaba kigizwe n’ibintu byinshi, asaba abazagisoma kuzihangana kuko bizagenda biza gahoro gahoro.

Mgr Kagame avuga ko igitabo cye kigizwe n’ibice bine:

Igice cya mbere kigizwe n’amateka yo guhera uko u Rwanda rwari rumeze mbere y’Abami kugeza ku Mwami Nsoro I Samukondo.

Igice cya kabiri kigizwe n’amateka yo guhera ku ngoma ya Nsoro I Samukondo kugeza ku Mwami Yuhi III Mazimpaka,

Igice cya gatatu kigizwe n’amateka yo guhera ku ngoma ya Mazimpaka kugeza ku ngoma ya Mutara II Rwogera.

Igice cya kane kivuga ku mateka yo guhera ku mwami Mutara II Rwogera kugeza mu gihe Alexis Kagame yandikagamo iki gitabo.

 

Ibyo yanditse yabikuye he?

Ku ipaji ya 13 y’Inganji Karinga , Umwanditsi wayo yavuze aho ibyo yanditse yabikuye.

Yaranditse ati: “ Ni ibintu twabwiwe n’abakuru bari baragize umwete wo kubyitooza hambere bigihimbaje rubanda. Iyo uhuye n’ubizi akabikubwira urushywa no kubyandika no kuzakurikiranya neza ibyo wagiye usakuma hirya no hino.”

Mgr Kagame yongeyeho ko ikindi giha igitabo cye agaciro gakomeye ari uko ari we wa mbere wanditse ibyo mu mateka y’ingoma y’u Rwanda, kandi akayandika mu Kinyarwanda.

Nubwo yemera ko hari abandi banditse amateka y’u Rwanda mbere ye barimo Padiri Pagès ariko ngo bayanditse mu Gifaransa kandi Abanyarwanda bake nibo bacyumvaga.

Uyu yanditse igitabo yise Un Royaume Hamite au centre de l’Afrique.

Hari n’undi muzungu witwa Le Chanoine de Lacger wanditse igitabo yise ‘Le Ruanda Ancien et moderne’.

Kubera ko ibyo  yari agiye kwandika yari yarabitekererejwe n’Abiru, Mgr Kagame yasabye abazasoma igitabo cye kuzitonda kuko ngo habagamo kunogereza ibintu bimwe na bimwe , ahabuze akantu bakagahimba, yaba ari umugabo w’igihangange basingiza kenshi bakajya kumwitirira ibyo bumvise ahandi, ngo ‘ugasanga yahindutse igitangaza kibereye aho!’

Hari aho yanditse ati: “ Dore haba ubwo umuntu w’intwari yicisha umubisha icumu, bagakomeza rero kumurata. Haca nk’ingoma ishatu cyangwa enye, bakabona ko umuntu w’igihangange nkawe adakwiriye kwicisha icumu ryonyine. N’uko bakamuhimbira akantu  kameze nk’ikivugo bajya bumva bati:

Barasakiranye, ararikaraga. Arikoreye bumva inkuba zirakubita! Umusereko waryo ubengeranye mu zuba bagira ngo ni umurabyo! Umuhunda ukomanye n’ikigembe ararekera rijya mu ry’agaca, riva mu ry’agaca rijya mu ry’icyanira maze aragenda arimugema mu rwano, ryandurutse rifata mu bandi babisha batandatu risiga ribasaritse ku nzira. N’uko rifata ku gasozi hakurya rihaca igitengu…”

Kubera aya makabyo, uyu munyamateka yasabye abasomyi b’Inganji Karinga kuzabisoma bumva ko byari bishingiye ku byo yabwiwe bityo nabo bagakora ubushakashatsi bw’inyongera.

Mu gice gikurikira cy’inkuru zacu tuzabagezaho mu ncamake uko Kagame yanditse iby’imiturirwe y’u Rwanda.

Kubera ko amateka y’u Rwanda kuri iyi ngingo atavugwaho rumwe ndetse akunda guteza impaka nyinshi mu ntiti, tuzagerageza no kwerekana uko abandi banyamateka cyane cyane abo muri iki gihe bavuga kuri iyi miturirwe y’u Rwanda rwo hambere.

Jean Pierre NIZEYIMANA    

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • UGIZE NEZA

  • iyi ninkuru iba ikenewe kbs abato babababyifuza kubimenya mukomereze aho

  • ni ibya agaciro p!!

    niyo mpamvu usanga twe dukunda gusoma za romans/novels;twokamwe n’imico yo gusomanira mu mihanda,kuko tutegereye inganji karinga,ngo tumenye ko imico mitirano atari iyacu.

    nibakore copies nyinshi tujye tugisanga henshi.

  • NI IBI TUBA TWIFUZA MUZANADUHE NEZA AMAKURU YURWANDA

  • Izi nkuru ni nziza,muturangire iki gitabo aho twakibona.

  • Ni byiza kugeza ku bantu aya mateka. Gusa mwibeshye Abanyoro bateye u Rwanda inshuro ebyiri: ubwa mbere ni ku ngoma ya Kigeri Mukobanya. Ubwa kabiri ni ku ngoma ya Mibambwe Mutabazi Sekarongoro. Abateye u Rwanda bakarunyaga ingoma bagasiga bakoze isyhano bishe n’umwami Ndahiro Cyamatare(umwuzukuru wa mibambwe mutabazi sekarongoro kuko ari uw’umuhungu we yuhi gahima)ni Abanyabungo.Murakoze

  • How can anybody load it through internet? But tax alots

Comments are closed.

en_USEnglish