USA: Bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu muhango wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside muri Mata-Nyakanga 1994 wabereye muri USA mu gace ka  Elk Grove, California, abanyamerika bawifatanyijemo n’Abanyarwada bemeje ko bazafatanya n’Isi gukomeza guharanira ko Never Again iba impamo, ntibizongere ukundi. Ambasaderi w’u Rwanda muri USA Prof Mathilde Mukantabana wari mu bitabiriye uyu muhango yashimiye inshuti z’u Rwanda zari aho, aboneraho […]Irambuye

IBUKA irasaba Leta kureba uko abaciwe n’Abajepe bazahabwa impozamarira

Mu muhango wateguwe n’Umuryango Imena ugizwe n’Abatutsi barokotse Jenoside bagasigara bonyine buri wese ku gite cye ariko bakaza kwihuza, Umukuru w’Impuzamashyirahamwe z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, (IBUKA) Egide Nkuranga yavuze ko uyu  muryango wifuza ko Abatutsi barokotse ariko bariciwe  n’Abajepe (abahoze  barinda Umukuru w’igihugu, “Garde Republicaine”) bahabwa impozamarira nk’abandi. Ibi yabivuze nyuma y’ijambo […]Irambuye

Abahisha aho imibiri yajugunywe muri Jenoside bazahanwa n’amategeko – IBUKA

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtali Ahishakiye yabwiye Umuseke ko kubera igihe gishize Impuzamiryango y’abacitse ku icumu IBUKA ifatanyije n’indi miryango iharanira inyungu z’abacitse ku icumu na Leta basaba abazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe ariko ntibahavuge ko igihe kizagera bajye bahanwa n’amategeko. Ahishakiye yavuze ko kuba hashize imyaka 20 (IBUKA ishinzwe) isaba abantu […]Irambuye

U Budage bwemeje ko Turukiya yakoreye Jenoside Abanyarumeniya

Inteko ishinga amategeko y’u Budage yitwa Bundestag yemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanyarumeniya bukozwe n’abo muri Turukiya ari Jenoside. Ibi byarakaje igihugu cya Turikiya gihita gihamagaza Amabasadei wacyo. Ubwicanyi bwakozwe n’abahoze bagize icyitwaga ‘Ubwami bw’abami bwa Ottoman’ bwabaye muri 1915 bwahitanye miliyoni irenga y’Abanyarumeniya nk’uko byemejwe na UN. Abanyamateka bemeza ko abategetsi bo muri Ottoman babanje […]Irambuye

Ndagukunda mwana wanjye watsinda cyangwa watsindwa!

Iyi nteruro ngo ni urufunguzo rukomeye ku mwana wawe rwatuma arushaho kuba umuhanga mu ishuri ndetse akagera ku rwego rwo hejuru utamukekeraga. Umuhanga mu mitekerereze y’abantu, Andrew Fuller yemeje ko  abana berekwa urukundo n ’ababyeyi babo kandi ababyeyi bakaba bakunda kubereka ko bafite agaciro, bituma bumva bafite akamaro kanini bityo bakihatira gutsinda mu ishuri. Kubwira […]Irambuye

Burundi: Nkurunziza yatanze iminsi 15 ngo abafite intwaro babe bazitanze

Mu rugendo  yakoreye muri Komini ya Makamba, Perezida w’u Burundi yahavugiye ijambo riha umuburo abaturage batunze imbunda mu ngo zabo mu buryo budakurikije amategeko kuba bazisubije mbere y’iminsi 15 bitaba ibyo bagafatirwa ingamba zidasanzwe. Hashize igihe agace ka Makamba karahindutse indiri y’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi  bwakorwaga n’abantu bitwaje intwaro, ibi bikaba bihangayikishije abategetsi b’u Burundi. […]Irambuye

Gatsibo: Umusore yaraye yiciwe mu gishanga cya Kanyonyomba

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi yatangarije Umuseke ko mu gishanga cya Kanyonyomba ahitwa ‘barrage’ mu kagali ka Rwarenga, umurenge wa Remera muri Gatsibo bahasanze umurambo w’umusore wishwe ariko ngo abakekwaho kumwica ntibarafatwa ngo bavuge icyo bamujijije. IP Kayigi avuga ko aho nyakwigedera yiciwe ari mu gishanga kirimo akayira nyabagendwa ariko ngo […]Irambuye

El Niño irarangiye ariko isize mu kaga abarenga miliyoni 200

Mu Rwanda naho ibiza mu mezi hagati y’abiri n’atatu byakoze ibara, bihitana abantu hafi 100 byangiza byinshi birimo amazu y’abantu n’imirima yabo. Abakora iby’iteganyagihe bavuga ko bifitanye isano na El Niño baburiye abantu mu ntangiriro z’uyu mwana no mu mpera z’ushize. Ku isi yangije byinshi isiga abarenga miliyoni 200 bashonje nk’uko bitangazwa na UN. El […]Irambuye

en_USEnglish