Barasaba Abanyarwanda gufasha Alain na Daphrose Gauthier gukurikirana abakekwaho Jenoside mu Bufaransa
Kuri uyu wa kane, Umuryango utegamiye kuri Leta “Association les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda(ACPCR)” watangaje ko usaba abanyarwanda kuwushyigikira mu gikorwa cyo gufasha Alain na Daphrose Gauthier gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu burayi n’abari kuburanira mu Bufaransa.
Ku bushake no mu bushobozi bwabo ‘couple’ ya Alain na Daphrose Gauthier bashinze Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) ikora ibikorwa byo gushakisha abanyarwanda baregwa Jenoside bihishe mu Burayi cyane cyane mu Bufaransa no kubashyikiriza inkiko.
Ibikorwa by’iperereza, gushakisha amakuru kubo bakeka, kubarega, gushaka abunganizi mu nkiko n’indi mirimo ibi byose babikora ntawe basabye ikiguzi, umuryango wabo wamaze kumenyakana cyane muri ibi bikorwa byo gukurikirana abakoze Jenoside.
Bamwe mu banyarwanda baba mu Rwanda babonye ibyo aba bakora bumva ko bakwiye gufashwa maze bashinga Umuryango bise “Association les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda(ACPCR)” nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wawo Dr Ezechias Rwabuhihi (wigeze kuba Minisitiri w’Ubuzima 1999 – 2002).
Dr Rwabuhihi avuga ko uyu muryango bawushinze bagamije gushyigikira no gufasha Alain na Daphrose Gauthier kuri iriya mirimo y’ubukorerabushake bakora. Cyane ko ngo isaba ubushobzoi bwinshi bw’amafaranga nko muri iki gihe binjiye mu iburanisha ry’urubanza rwa Tite Barahira na Octavien Ngenzi barenze mu rukiko na Alain na Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda.
Muri iki gihe urubanza rw’aba bagabo bashinjwa gukora Jenoside mu cyahoze ari Komine Kabarondo rugiye gutangira kuburanishwa mu mizi ibintu ngo bisaba ubushobozi bw’amafaranga bwinshi ku bareze mu kwishyura ibintu bitandukanye bigendanye n’iburanisha.
Kuri uyu wa kane abayobozi ba “Association les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda(ACPCR)” barimo Dr Rwabuhihi, Gasana Ndoba, Francois Xavier Sebatasi n’umuyobozi wungirije wa IBUKA Egide Nkuranga bashishikarije abanyarwanda kugira uruhare mu gufasha uriya muryango gukurikirana uru rubanza ariko no gukomeza umuhate wabo mu gushakisha abandi banyarwanda bakihishe mu Bufaransa n’iburayi bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi.
Egide Nkuranga yavuze ko abashinze “Association les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda” bagize igitekerezo cyo gushyigikirwa kandi abasezeranya ubufatanye na IBUKA .
Abagize “Association les Amis du Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda basabye urubyiruko kumva ko urugamba rwo gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzakomeza imyaka myinshi kuko ari icyaha kidasaza.
Abagize iyi Association ubona ko biganjemo abakuru, bavuze ko urubyiruko rukwiye kuza bagafatanya kuko ari rwo ‘ruzabakorera mu ngata’ (ruzabasimbura) nibamara gusaza.
Muri iyi nama bavuze ko Ubufaransa bugaragaza gutinza nkana gufata no kuburanisha imanza z’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ngo bigaragaza ubushake bwo guhakana kuzimangatanya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi nyamara muri iki gihugu ngo ari ho hari abakekwaho Jenoside benshi ugereranyije n’ibindi bihugu iburayi.
Urubanza mu mizi rwa Tito Barahira na Octavien Ngenzi biteganyijwe ko rutangira kuburanishwa vuba aha rukazasomwa muri Nyakanga uyu mwaka.
Abagize Association les Amis du Collectif des Partis Civile pour le Rwanda bakaba basaba ko uwakwifuza gufatanya nabo gufasha ‘Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda’ ikeneye gufashwa gukurikirana ruriya rubanza no gushakisha abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabicisha kuri Konti zikurikira za ACPR.
-Mu mafaranga y’u Rwanda Konti ni: 0006-01390130333-83,
-Mu madolari y’Amerika(US $), Konti ni:0006-01390130967-38,
-Mu mafaranga akoreshwa i Burayi( Euro)Konti ni: 0006-01390130968-39.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
15 Comments
Chère Daphrose, yewe nakugira inama yoguhalira Imana ubucamanza n ubushakashatsi kubakoze amahano, kuko uwo urega ariwe uregera!!!
Umucikacumu au pluriel
Natwe ubu turikeneye kuko rusigaye rukinga batanu, nutwo ubonye utwoherereza umuryango wawe wabakiriho kugirango bashobore kuriha amafaranga yishuli, amashuli abanza za nine,Mitiweli nibindi.
Nadia,ibyo byitwa urucantege don’t do that. Ahubwo izo compte ziri muyihe bank.
iyi couple ibintu ikora ni urwango ifitiye abantu gusa kuko methodology ikoresha mubyo yitwa gushaka abakoze ibyaha nta sens ifite. Urugero, Alain Gauthier iyo yumvise umuntu w’umunyarwanda ahita abaza ngo yabaga mu Rwanda muri 94? bamubwira ngo yego agahita avuga ngo niba ari umuhutu dushake ibimenyetso.
Uyu rugigana buriya abikorera urukundo akunda umufasha we ntawamurenganya.Iby’abanyarwanda nibyo bamupakiyemo urabona koyahindutse igikoresho.
ngo ngwiki ndagijimana we,nta soni? erega buriya amaraso arahama Uwiteka yaravuze ngo n inyamaswa ari inyamaswa iyo zishe abantu arabiziryoza,nkaswe abantu bica inzirakarengane? ibyo uvuze ibyo byerekana uwo uri we,uri muri babandi bumva havuzwe jenoside yakorewe abatutsi akababwa,agatangira guhimba ibyo yishakiye ngo ayobye uburari a.k.a kuyipfobya,ubwo nawe rero buriya ibyo bakora birakubabaje kuko wabona baregamo bene wanyu ukaba wari uzi ko ubwo bagunze bazabaho amahoro,uribeshya rero kuko ariya ni amaraso azabakurikirana no ku mpera z isi aho bazahungira.
hari interahamwe imwe yari yarahungiye canada, bayibonye barayirega irafungwa igeze gereza ihuriramo n abazungu b imfungwa z abarakare ziti sha nta soni wowe wishe abantu,bati ufata ku ngufu abakobwa beza baramufashe baramuhenesha kuburyo yageze ubwo ajyendera mu kagare atakibasha kujyenda kuko bamufataga kungufu nawe ( mu kibuno) nguko inyiturano y amabi,burya karma ibaho,iyo ukoze inabi irakugarukira uko wagira kose,buriya ziriya nterasi zarahembwe nizindi ziracyahembwa,zabaye impunzi congo zitwa n amacinya,na za cholera i tingitingi,zipfa zinnyaho,ukabona umuntu yasigaranye utugufwa gusa nitwo yikuruzaho,sha Imana ihora ihoze pe.
aba bantu Dapfrosa.na Gautier ni abagabo,bakomeze kabisa ubufasha burakenewe byo,kubafasha nibyo dukwiye gukora no kubasengera kuko uru ni urugamba rukomeye barwanamo n ibihugu bikomeye nk ubufaransa kandi nabwo ari interahamwe bityo bukaba bushaka gupfukirana genocide yajorewe abatutsi,ariko buriya Uwiteka ntazigera abyemera,na abanyegiputa bibwiragako abaheburayo batazigera bagira ijambo ariko Uwiteka yaberetse ko bibeshya cyane, n abashaka gupfobya genocide yakorewe abatutsi rero baribeshya kuko Uwiteka wabarokoye ari nawe ubarwanirira.
iyo methodology uvuga ko idafite sens niyo yabafashije kugeza izo nterahamwe mu nkiko ubwo kandi nta nimwe bagejejeyo yabaye umwere,none se ngo afitiye urwango abantu hahh warangiza ngo akubaza ko uri umuhutu none se ko mbona wari ugiye kwandika ko afitiye urwango abahutu ubicecetse ute.
rero icyo mugomba kwikuramo umuntu nashakisha interahamwe ntukumveko aguketse kuko uri umuhutu,kandi niyo yanagukeka afite ishingiro none se koko abahutu ntibishe abatutsi? nagukeka akagukoraho iperereza kibazo arihe? ko akurega yifashishije ibyo yakuye mu iperereza atari icyo uricyo,sinari numva uwo barega ko ari umuhutu ahubwo bamurega icyaha,urukiko rwamutsindishiriza agatsinda rwamuhamya agatsindwa,
nubwo hari igihe umunyabyaha agirwa umwere n umwere akaba yagirwa umunyabyaha,ariko muri iyi genocide ni nk ibitabaho ko umwere yagirwa umunyabyaha,kuko burya uwakureze hari aho yakubonye kuko ntiwaba warasigaye murugo ngo maze haboneke abarenze umwe bataziranye bavuga ko bakubonye mu bitero,abantu barenga 2000000 babaye interahamwe.
Yezu ati mukunde ababanga kandi mubabarire. Iyaba uyu Daphorosa numugabo we bakurikiranaga abakoze genocide gusa ariko ntibibasire umuntu bamuziza gusa ko ari umuhutu ntakibazo njye nabibonamo. Kuko kwibasira umuntu umujije ubuhutu, ntaho uba atandukaniye nizonterahamwe urimo guhiga. Urugero natanga ni murubanza Rwasimbikangwa. Uyu muzungu numugorewe barabuze bati ” umuhutu wumusore ubyirunse yagombaga gufatirwa umutunsikazi nawe urukubyiruka akamusambanyiriza muruhame kugirango yerekane ko abaye umugabo.Byarangira hagakorwa umusimukuru ko uwomusore abaye umugabo”. Ibi nabibonye nko kwibasira abahutu kandi ntaho byageza Abanyarwanda.
@simba jean ugize ngo iki? none ibyo uvuga ntibyabaye ? ntasoni? usibye nibyo bahaga akana k agahutu umuhoro ngo gateme umugabo w umututsi wakabyara kakaba kamuryamishije hasi bagahagarikiye nawe akaryama kakamucoca n umuhoro cg ubuhiri nta soni ? none umuntu azajya avuga ibyabaye urupfu rw agashinyaguro abatutsi bishwe nimurangiza muti ibi ntaho byageza u Rwanda? ubu amazi yarenze inkombe iyo ababikoze bazakumenya ko ntaho byarugeza baba batarabikoze,ariko bari baziko bizabagumisha ku butegetsi aho umututsi ngo azaba atakibukwa nuko yasaga,ngo umwana wabo akababaza uko unututsi yasaga kuko atakibaho ngo bamwibonere.
njye ndwanya cyane abashaka gupfukirana ukuri ngo ntaho byageza u Rwanda? nibyiza ko abazadukomokaho bamenya ibyabaye batarabaho kugirango bazabyirinde bitazasubira,birumvikana ko ababikoze bababwa iyo bumvise bikivugwa kuko bibwiragako bitazavugwa,iyo bivuzwe rero bashaka kubicecekesha bahimba ibyabo ,cg bakavuga nkawe,
iyumve nk umunyarwanda ariko umenyeko ibyo bitandukanye no gupfukirana amateka ya genocide yakorewe abatutsi,none tuzajya tuvuga ko yakorewe abanyarwanda ibyo gusa? oyaaaa kuko ikorwa ntibavuzengo turaahyira kuri lisiti uwitwa umunyarwanda wese,bashyizeho uwitwa umututsi wese,bati twebwe abahutu umwanzi wacu numwe ni umututsi tumurimbure,nonese koko uragirango duceceke ukuri?
ntituvuge ko abahutu bishe abatutsi ahubwo tuvuge ko abanyarwanda bishe abanyarwanda hanyuma se tuvugeko babatandukanyaga bate koko? ntituzareka kubivuga rero kuko twaba twishe amateka ntanubwo byasobanuka nagato wirinze kuvuga umututsi cg umuhutu,nubwo ubu bidakoreshwa ariko mu mateka bizahora bukoreshwa,kandi uwabirwanya wese ni uko afite ipfunwe nyamara ntiwari ukwiye kurigira mugihe ntacyo wakoze kdi wiyumvamo ko uri umunyarwanda mbere y ibindi byose
Lol. Harya Gufagiya Na punguza byo biravugwa ryali.
Ibyi izi associations nukubyitondera
Mwibeshya aho Erega mwahakana mwareka genocide yarakozwe kd yakozwr n’abantu ibyo wita urwango rero niba ibimenyetso bihari kuki wumva ko ari urwango? Bishyizeho umuvumo uzabakurikirana kugeza iteka ryose kwica inzira karengane; ahubwo nibaduhe bank izo konti zirimo
Izo comptes ziri muri COGEBANQUE.
@ Gute
Nonese gufagiya bakoze iyo genocide nabatarayikoze uba urushije iki interahamwe?
Ntimuzacike intege Alain na Daphrose
Natwe urubyiruko turaje tubashyigikire tunyuze muri ACPCR
Uwagize uruhare muri Jenoside wese aho ari hose tuzamushaka kandi nitutamubona n’imana izamubona
Comments are closed.