Kanombe: Abayobozi b’imidugudu bahuguriwe kunoza serivisi batanga
Mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kicukiro bo mu murenge wa Kanombe bahuguwe ku kunoza serivisi baha abaturage babagana. Bamwe muri bo banenze ko hari ahari ubufatanye bucye mu gufata ibyemezo bikadindiza ibyo bakora.
Urwego rw’Umudugudu nirwo rwego rw’ibanze umunyarwanda asabiraho serivisi zinyuranye, abantu bamwe binubira imitangire ya serivisi z’ibiro bimwe by’imidugudu. Uru rwego umuyobozi warwo aba ari umukorera bushake udafite igihembo giteganywa agenerwa.
Amahugurwa y’aba bayobozi b’inzego z’ibanze ku murenge wa Kanombe yatangijwe na Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Akarere ka Kicukiro, yumvise ibibazo n’ibitekerezo by’abayobozi b’imidugudu bamugaragarije ko bafite ikibazo cyo kuvunishanya aho usanga bamwe bakora abandi badakora.
Kuyobora Umudugudu kuko bidahemberwa usanga ngo bisaba ubwitange bw’abawuyobora bityo abatabufite kandi bitwa abayobozi bakavunisha abagize ubwitange bikagira ingaruka mu mitangire ya serivisi.
Umwe mu bayobozi b’umwe mu midugudu igize Busanza yagize: “Hari igihe abajyanama bemeranywa ko inzu y’umuturage runaka igomba gusenywa kuko yubatswe bidakurikije amategeko, ariko bwacya ugasanga yongeye arubaka, wamubaza agasubiza ko yahawe uburenganzira n’abandi bayobozi mu mudugudu.”
Kuri we ngo ibi bigaragaza ubufatanye buke no kudaha agaciro abandi bajyanama bafatanyije ubuyobozi mu mudugudu.
Abari bitabiriye ariya mahugurwa kandi banenze ko bamwe mu baturage bafite amikoro n’igitinyiro runaka bitewe n’akazi basanzwe bakora usanga bameze nk’abayobora inzego z’ibanze bo ntibakurikize gahunda z’umudugudu ziba zihari zikorwa n’abantu batuye mu mudugudu.
Aba bayobozi babwiwe ko icyatumye batorwa n’abaturage ari ikizere babagiriye, babasaba gusenyera umugozi umwe bagamije icyateza imbere umuturage, bakirinda gusigaana.
Abayobozi ku nzego z’Umurenge, Akagali , n’Umudugudu bashishikarijwe kunoza imikorere yabo, kandi basabwa kumva ko udakurije inshingano ze agomba kubibazwa kuko bigira ingaruka k’ukugera ku cyerekezo u Rwanda rwihaye mu miyoborere myiza.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nibyiza ko abantu basenyera umugozi umwe rwose kuko ntacyabananira peee
ark buriya leta izagire uko igenera akantu (motivation aba bantu kumuduguu peee barakora cyane kandi baravunika nubwo twabonye ko ari bamwe na bamwe
murakoze cyane
Comments are closed.