Digiqole ad

Kubaka Imijyi 6 yunganira Kigali bizongera imirimo – Min.Musoni

 Kubaka Imijyi 6 yunganira Kigali bizongera imirimo – Min.Musoni

Umujyi wa Gisenyi uri mu Mijyi Guverinoma igiye gushyiramo ingufu ikazunganira Kigali.

Kuri uyu wa kabiri Minisiteri y’ibikorwaremezo yamuritse uburyo buzagenderwaho mu kubaka imijyi itandatu y’ikerekezo izunganira Umurwa mukuru Kigali, ibi ngo bizongera imirimo kandi birusheho kwihutisha iterambere.

Umujyi wa Gisenyi uri mu Mijyi Guverinoma igiye gushyiramo ingufu ikazunganira Kigali.
Umujyi wa Gisenyi uri mu Mijyi Guverinoma igiye gushyiramo ingufu ikazunganira Kigali.

Imijyi yatoranyijwe na Guverinoma izunganira Kigali ni Muhanga, Musanze, Nyagatare, Huye, Rusizi, na Rubavu, kuyubaka ngo bizatuma abacuruzi bo mu Ntara iherereyemo bashobora kurangura no kugurishiriza ibicuruzwa mu duce batuyemo bitabasabye kuza Kigali. Ibi bizatuma igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka, bityo n’umuguzi ntahendwe.

Minisitiri w’ibikorwaremezo James Musoni yabibwiye abanyamakuru ko kubaka iriya Mijyi kandi bizatanga imirimo myinshi kubayituye, bityo imibare y’abantu bava mu cyaro baje i Kigali gushaka imirimo igabanyuke, bagume iwabo bahateze imbere.

Minisitiri Musoni yavuze ko iyi mijyi izubakwa hitabwa cyane ku buryo ishoramari ryakorwa ariko byose bigakorwa hatangijwe ibidukikije.

Yavuze ko iterambere ryayo rizaba rishingiye kw’igenamigambi rigendera ku gishushanyo mbonera, kandi ngo ingamba zo kuzagikurikiza zamaze gufatwa.

Minisitiri Musoni yavuze kandi ko iyi gahunda izafasha na Leta kugera ku cyerekezo yihaye cy’uko mu mwaka wa 2020, abaturage bangana na  35% bazaba batuye mu mijyi.

Ibarura ry’imiturire mu Rwanda ryerekana ko umubare munini w’abantu batuye Kigali baba baraturutse mu bice bitandukanye by’igihugu baje kuhashakira imibereho.

Harerimana Fredrick, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi kamwe mu Turere tuzubakwamo umwe muri iriya mijyi,  yavuze ko kubaka iriya mijyi bizatuma abaturage baguma mu duce twabo bakaduteza imbere.

Ati: “Bizagabanya cyane abatekerezaga ko i Kigali ariho honyine hashobora kuboneka imibereho myiza no gushora imari ikunguka. Kubera ko mu mijyi yatoranyijwe hazaboneka inganda n’ubundi buryo bwo gushora imari, bizatuma urubyiruko rwacu rutajya muri Kigali ari rwinshi.”

Nubwo igishushanyo mbonera cyamaze gukorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Jeremy Sinamenye we yagaragaje impungenge ko bamwe mu bashyira mu bikorwa igishushanyombonera cyashyizweho bagaragaza ubumenyi buke, bityo bikadindiza igerwaho rya gahunda nk’uko yateganyijwe.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Yeah, ninogutegenyiriza abatuye iKigali ariko batazashobora kubaka inzu zisabwa, maze bakazahabwa ingurane murizo zizubakwa ahongaho. isn’t it?

Comments are closed.

en_USEnglish