‘Auto Ecoles’ zirasaba ko abakorera ‘Permis’ babanza kwiga gutwara mu gihe gihagije
Ubwo batangizaga ku mugaragaro Impuzamashyirahamwe y’abigisha gutwara ibinyabiziga (ANPAER), kuri uyu wa 16 Nzeri, Abanyamuryango b’Amashyirahamwe yibumbiye muri iyi mpuzamashyirahamwe bavuze ko ntawe ukwiye guhabwa uruhusa rwo gutwara atarabyize igihe gihagije kuko ari byo biri kuba intandaro y’impanuka zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi muri iyi minsi.
Muri iki gihe, buri wese ushaka uruhusa rwo gutwara ikinyabiziga yahawe rugari kuko bitagisaba ko ajya kubyigira mu mashuri yabigenewe.
Police yorohereje abashaka izi mpusa, yashyizeho uburyo bwo kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga rya telephone na Internet, ubundi bagatinzwa n’uko umunsi w’ikizamini ugera.
Abanyamuraryango b’impuzamashyirahamwe ‘ANPAER’ y’abigisha gutwara ibinyabiziga, bavuga ko uretse kuba ibi bibatera igihombo ari na byo bikomeje kuba intandaro y’impanuka zikomeje gutwara ubuzima bw’Abaturarwanda, zikanamugaza abandi batari bacye.
Jean de Dieu Gishoma uyobora iyi mpuzamashyirahamwe ‘ANPAER’ (Association Nationale des Proprietaires des Auto-Ecoles au Rwanda), yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwitabira aya mashuri kandi abafite amashuri abyigisha akifatanya n’andi ari muri iyi mpuzamashyiramwe.
Abagize iyi mpuzamashyiramwe bemeza ko kuyishyiraho bizatuma akajagari gacika kandi ibibazo birimo bikajya bicocerwa hamwe n’inzego bireba aho kugira ngo buri wese ajye abyibariza ku gite cye.
Uyu muyobozi wa ANPAER asaba inzego za Leta kujya zibegera bakaganira mbere y’uko hafatwa icyemezo cyose gifitanye isano n’imikorere y’abigisha gutwara cyangwa abatwara ibinyabiziga kugira ngo ibyemezo bifatwa bibe byaganiriweho n’abo bireba mu buryo bwemewe n’amategeko.
Albert Mwizere ufite ishuri ryo gutwara imodoka mu karere ka Kayonza, yabwiye Umuseke ko kuba hari abantu bakora ibizamini batarigishijwe biri mu bitera impanuka kuko baba batwara ibinyabiziga batarabyigiye ngo habeho isuzumabumenyi.
Avuga ko kugana ibi bigo bizatuma hishyurwa amafaranga yo kwiga bityo umutungo w’ibigo bibigisha uzamuke kugira ngo na byo bibashe kwishyura imisoro yubaka igihugu.
Bifuza ko urutonde rw’abagomba gukora ibizamini byo gutwara imodoka rugomba gutangwa n’amashuri yabigishije aho kugira ngo buri wese ajye kugikora ku giti cye.
Undi witabiriye kiriya gikorwa uturuka mu Karere ka Ngoma mu Burasirazuba, yabwiye Umuseke ko indi mbogamizi bagira ari uko hari bamwe mu banyarwanda bakorera ibizamini byo gutwara ku ma sites batigiyeho bityo agahomba kandi nayo aba akeneye amafaranga ngo atere imbere.
Muri uyu muhango hakiriwe abanyamuryango 20 bashya kandi ngo n’abandi bose bafunguriwe amarembo kuko abatazitabira kujya muri iriya mpuzamashyiramwe mu minsi iri imbere batazemererwa gushinga biriya bigo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Eeeh! Ngo nibyo bikomeje guteza impanuka!!!! Iyo research yakozwe ryari?
Ababantu sinuvibwoba muri
Auto école nihohakererwa ubushakashatsi
Bibagiwe gusabako ko
Abazihawe bazamburwa nihobakorera menshi gutwari nibintu bisanzwe uwahyirahishuri ryukomuntu yagyakora ibimushinzwe nahubundi ninkogusaba umuhigi kurindubuzima bw ibikoko
Barashaka cash niba umuntu akoze test akayitsinda urashaka iki kindi? Icyintu cyose cyiza buhoro buhoro hamwe nuburambe bazazitwara kuko namwe ntimwavutse muzigisha. Naha mumahanga ntibareba igihe umaze utwara baguha icyakora umwaka nyuma yo kubona provis. Bitavuze ko uba utwara ahubwo ubonye uburyo wabyiga nyuma ya 1 year ikizami ugikora niyo haba harenzeho umunsi umwe ukagitsinda ntaribi namwe ngo kdi ubwo leta izabyemera. Ahasigaye leta ijye irengera abaturage bayo.
Ibintu biba muri iki gihugu hari igihe ubona biteye isesemi. Ngo umuntu utari muri iryo shyirahamwe ryanyu ngo ntazemererwa gushinga ishuli, ngo umuntu utize igihe kirekire aho iwanyu ntakemererwe gukorera permis, ngo amashuri azajye aba ariyo agena abagomba gukorera permis !
Bantu musobanukiwe, mwamfasha kumva iki gitugu cy’ubwoko bushya kirimo gushinga imizi mu Rwanda ! Ni ukuva ryari kwishyira hamwe byabaye itegeko ? Ese itegeko-nshinga ntacyo rivuze ?
Niba bumva ko bakeneye kwivanga muri service Leta iha abaturage bayo, nibemere ko ayo mashule yabo nayo afatwa nka Public Utilities, bivuze ngo RURA igomba kuyazamo ikagena imikorere yanyu, ikagena ibiciro, ikaba ari nayo ibaha ibyangombwa. Ayinya ! uwahomba se ni nde si mwe !
Mujye mureka kuvangira abantu bibaye ibyo numunyeshuri yajya akora ikizame mwarimu amwemereye mureke ibyo kuko nubwo waba warize ute mukazi bisaba kumenyera
Barasaze batman give gusto a none Bari guta ibitabapfu none Baggie gufata ishingano yokwemerera a anti Gikobwa ibizamiini ..?police byayinaniye c Bazavuge in a biggish a automobile
Njye ndumva kuba aba bavandimwe bamuritse Ku mugaragaro ishyirahamwe ryabo nta cyaha kirimo, “ABASHYIZEHAMWE NTA KIBANANIRA” mukomereze aho, kuko na politique y’igihugu cyacu ishishikariza Abantu kwishyira hamwe, ibi rero mbona ntaho bihuriye no kwinjira muri gahunda za leta zo guha service abaturage bayo, ariko nanone ntibaceceka kandi babona ikibazo aho kiri, niba basaba ko Umuntu mbere yo gukora ikizamini yajya abanza guca mu ishuri akigishwa ni byiza pe 100% kuko ntaho nabonye Umuntu Ukora ikizamini atarize ibi rero nabo nibyo babona ko bikurura impanuka. leta nifashe iri shyirahamwe nabo bigishe abanyarwanda ubundi dukomeze twiyubakire igihugu cyiza.
Wapi kabisa, ntabwo dukeneye abantu badufataho ingwate. Niba ayo mashule yabo atakibyara inyungu, nibahindure imikorere babe professionals, hapana gushaka kunyunyuza abaturage. Leta igomba gukomeza guha service abaturage bayo ntawitambitsemo hagati ya Leta n’umuturage.
Ninde wababwiye ko kuba permis zitangwa uko zitangwa ubu aribyo biteza imopanuka. Ese ubundi ni iki cyerekana ko impanuka ari nyinshi mu gihugu ? Ubu se izibera Mbarara, Uganda ziterwa n’uko abantu batanyuze muri ayo mashule yanyu ?
Hakimubyuvuga wabikuye kwiga singombwa kugyamwishuri ushobora kwiyigisha ukarusha abagiye mwishuri
Nibihugu bifite za millioni zimodoka obosentibarinda guca muriza auto/école
Ntimugakabye
Ariko kuki murwanya kujya kwiga amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga? nge mbona auto-ecole zivuga ukuri. Ikindi kwishyira hamwe ni ingenzi cyane
mwiriwe? m
ESE umuntu yabona contact ya anpaer gute?
Comments are closed.