Bimwe mu bihugu by’Africa bibona amakuru y’iteganyagihe ku buntu ibindi bikishyuzwa
*Kugeza ubu ibihugu byinshi bya Afurika biracyafite ikibazo cy’amakuru yizewe y’iteganyagihe, afasha mu muhinzi,
*Kuva kuwa mbere, mu Rwanda haberaga inama yiga ku bibazo by’iteganyagihe muri Afurika
Dr Joseph R. Mukabana ushinzwe Africa mu Kigo mpuzamahanga cy’Iteganyagihe “World Meteorological Organization (WMO)” yabwiye Umuseke ko kugeza ubu bimwe mu bihugu by’Africa birimo n’u Rwanda bibona amakuru y’iteganyagihe ku buntu, ariko ibifite amikoro ari hejuru byishyuzwa.
Iyi mpuguke mu bumenyi mu iteganyagihe avuga ko muri rusange amakuru Africa ibona aturuka ku byogajuru by’Abanyaburayi, kandi ngo ahenda ibihugu biyishyura nka Africa y’Epfo, Kenya n’ibindi bitewe n’ubwinshi bw’ayo bashaka.
Gusa, hari n’ibibona amakuru ku buntu byiganjemo cyane cyane ibifite amakiro make ugereranyije n’ibindi, ariko nabyo ngo iyo amikoro amaze kuzamuka bitangira kwishyura, kandi aya makuru bayabona ku buntu mu myaka icumi gusa.
Dr Mukabana wari mu Rwanda, mu nama mpuzamahanga y’ibihugu 54 by’Africa n’abahagarariye Ikigo cy’Abanyaburayi gitanga amakuru ku iteganyagihe, yabwiye Umuseke ko nyuma y’umwaka wa 2023, Uburayi buzatangiza ikiciro gishya cy’ibyogajuru ‘Satellites’ zifite ubushobozi bwo gutanga amakuru buri minota icumi.
Yongeraho iyi nama isize yerekanye isura nziza y’u Rwanda mu kwakira inama nini kandi ko imyanzuro izayifatirwamo izarufasha mu kunoza Politiki z’iteganyagihe, kandi ngo Ikigo ahagarariye kizakorana n’u Rwanda mu kubona bimwe mu bikoresho by’iteganyagihe bikoreshwa kuri za ‘stations’ z’iteganyagihe.
Dr Joseph R. Mukabana avuga ko bimwe muri ibi bikoresho ngo byamaze guhabwa u Rwanda ariko ngo hari n’ibindi bisanzwe bihari bigomba kongererwa ingufu, bikavugururwa.
Uburayi ngo buzakomeza gufasha Africa mu kunoza imikorere yayo mu gukusanya, gusuzuma no gutangaza amakuru ku iteganyagihe rikenewe cyane mu buhinzi.
Iyi nama mpuzamahanga yatangiye kuwa mbere tariki ya 11, igasozwa kuri uyu wa gatanu yigiwemo uko ibihugu byo muri Africa bikoresha amakuru y’ibyogajuru byarushaho gukorana n’Uburayi mu kwakira amakuru anoze no kuyatangariza abagenerwa bikorwa ku gihe kandi asesenguye neza.
Iyi nama kandi yemeje ko muri Cameroun ariho hazajya Ikigo Nyafurika gishinzwe gusesengura amakuru ku iteganyagihe kuri Africa muri rusange.
Abitabiriye iyi nama basabye Umuryango w’Africa yunze ubumwe kuzasaba ibihugu biyigize gushyira mu bikorwa imyanzuro yafashwe.
Umwe muri iyi myanzuro ukaba usaba ibigo bishinzwe iteganyagihe gukorana bya hafi n’ibindi bigo bifite mu nshingano zabyo ibikorwa bisaba iteganyagihe nk’ubuhinzi; Ubwikorezi bwo mu kirere, ku butaka no mu mazi; n’ibindi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mpise menya impamvu batubwirako tugomba kwitegura imvura idasanzwe muminsi irimbere kandi irikutunyagira yatubujije nokwambuka Nyabugogo.
Comments are closed.