Digiqole ad

Umubyibuho…dore uko biba bimeze iyo bakubaze

 Umubyibuho…dore uko biba bimeze iyo bakubaze

Abaganga n’abahanga mu binyabuzima bakunze kuvuga ko indyo ituzuye yiganjemo ibinure ari mbi ku bantu ariko bamwe bakabikerensa, cyane cyane mu bihugu nk’icyacu biri mu nzira y’amajyambere abantu bagakomeza kwihata inyama, amafiriti, mayonaise n’ibindi binyamavuta bibwira ko bari kurya neza. Ariko ingaruka ntizitinda.

Dr Osborn (iburyo) ku mubiri w'uyu mugore wapfuye ugiye gukorerwa Autopsy
Dr Osborn (iburyo) ku mubiri w’uyu mugore wapfuye ugiye gukorerwa Autopsy

Ibinure byinshi ubona ku nda usanga bibangamira imikorere y’umutima, ibihaha, impyiko n’ahandi bikabangamira gutembera kw’amaraso urupfu rukaba ruri hafi, abantu bati ‘Imana yamuhamagaye’ kandi umuntu yaragiye yiyica gahoro gahoro kugeza yirangije.

Nko mu bizamini bikorerwa umurambo (autopsy) nibwo hagaragara uburyo umuntu aba yaragiye yiyica kubera ibyo arya ntakora imyitozo ngoramubiri ihagije ku mubiri we ugereranyije n’ibyo aba yamiraguye.

Mu ijoro ryakeye BBC 3 yaraye yerekanye amashusho yerekana abaganga babaga umurambo w’umugore wapfuye abyibushye cyane ngo bawukorere isuzuma.

Ubuzima bwe bwari bwarashyizwe mu kaga n’umubyibuho ukabije. Yishwe no guhagarara k’umutima we.

Abagore n’abagabo b’ikigero cy’imyaka hagati ya 30 na 50 mu bice byo mu mujyi wa mu Rwanda usanga benshi babyibushye cyane, hari abo usanga bigamba ko ngo ubwo aribwo bameze neza kuko bashyitse. Nyamara impfu nyinshi muri iyi minsi mu bantu b’iki kigero urasanga ari diabetes, guhagarara k’umutima, hypertension, hypotension, umwijima, impyiko n’izindi… zivuye kubyo bagiye barya cyangwa banywa.

Uyu mugore babagaga bakora ‘autopsy’ ngo yakundaga kunywa inzoga zirimo amasukari menshi, n’amavuta kandi ngo rugeretse.

Abagabo bo mu mijyi mu Rwanda usanga bo hari abatarirara (icupa) na mushikaki isize ibirungo rugeretse, mu nzoga hari bamwe batazi ko habamo n’isukari nyinshi. Abatanywa inzoga nabo usanga mu ngo bihata amafitiri n’ibindi binyamavuta n’amasukari, mu mwaka umwe ukabona umuntu yarabyibushye, bati ‘noneho ameze neza’.

Dr Mike Osborn wamaze amasaha 12 abaga aniga umubiri w’uriya mugore wari ubyibushye avuga ko iyo urebye imbere mu mubiri w’uwapfuye abyibushye cyane aribwo ubona ukuntu ibinure byinshi byangiza imitsi, imikaya n’inzungano zitandukanye cyane cyane urw’amaraso.

 

Ibinure byo ku nda ni bibi cyane

Mu myumvire yo hasi kandi mibi cyane kuri bamwe mu banyarwanda uzasanga hari abaterwa ishema no kugira inda, cyane cyane abagabo, ariko uyu muganga avuga ko ukibaga inda nk’iyi nini uhingukira kuri ‘couche’ y’ibinureby’umuhondo werurutse, ngo hari n’abo usanga ibi binure bisa n’amavuta basiga ku mugati cyangwa amavuta y’inka akuze.

Aya mavuta iyo ari macye (iyo iyi couche ari nto) ngo ni nziza kuko igira icyo ifasha mu kurinda inyama z’imbere mu nda kwangirika byoroshye, gusa ngo iyo abaye menshi izi nyama ntizisanzura ngo zikore umurimo wazo neza.

Iyo umuntu arenze ubugimbi n’ubwangavu, uturemangingo tw’ibinure tuguma ari twa tundi ariko tukaba dufite ubushobozi bwo kubyimba cyane bitewe n’imirire mibi, kudakora siporo.

Ibinure ni bibi kuko ngo bituma imikorere y’imisemburo nka Insuline ihindagurika kandi ibi bitera indwara nka za diabetes, umuvuduko wo hejuru w’amaraso, kandi byatinda bikazatuma hari inyama zo mu nda zihagarara gukora.

Ibinure ngo biba bisa n'amavuta basiga ku mugati cyangwa amavuta y'inka ashaje
Ibinure ngo biba bisa n’amavuta basiga ku mugati cyangwa amavuta y’inka akuze. Ku ruhande rw’aho babaze ku nda hari umukondo

Ibi binure bigera no ku mutima

Ubwo Dr Osborn yakuraga umutima w’uriya mugore aho uri, byagaragaye ko aho kugira ngo umutima we ube ari inyama isanzwe ifite ibice bibiri bikorana mu kwinjiza, kuyungurura no kohereza amaraso, wari umeze nk’umufuka waturitse , bikagaragaza ko yazize guturika kw’imitsi yo mu mutima.

Iyi mitsi ngo yaturikijwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso watewe n’ibiro bye bikabije.

Dr Osborn yagize ati: “ Uko imitsi y’umuntu ubyibushye cyane ikomeza kohereza amaraso menshi kugira ngo abashe guca mu mitsi iba ari mito kubera ibinure, umutima ugenda unanirwa gahoro gahoro bikagera aho imwe mu mitsi iturika cyane cyane iyo mu mtima kuko n’ubundi iba isanzwe yoroshye.”

Umutima w'uyu mugore basanze umeze nk'umufuka washwanyaguritse
Umutima w’uyu mugore basanze umeze nk’umufuka washwanyaguritse

Ibibi by’ibinure ku bihaha

Mu bipimo Dr Osborn yasanze ku bihaha by’uriya mugore, byamweretse ko harimo amazi yaretsemo. Aya mazi ngo yetewe n’uko umutima we utari ufite imbaraga zihagije zo kuyasunika ngo asohokane n’ibindi bice bigize amaraso( amazi agize ibirenga 90% mu bigize amaraso).

Uko bigaragara ngo mbere gato y’uko apfa, uriya mugore yumvise acitse intege atangira kunanirwa guhumeka.

Ikindi ngo ibihaha bye byari bito, bikagaragaza ko byari byaratsikamiwe n’izindi nyama zo mu nda bityo bikagora uriya mugore guhumeka no kugenda.

Ibihaha bye ngo basanze byararetsemo amazi
Ibihaha bye ngo basanze byararetsemo amazi

Ibibi by’ibinure ku mwijima.

Umwijima ni inyama ubusanzwe iba ari umutuku cyane kandi ifatika, idakanyaraye. Ariko iyo nyirayo abyibushye cyane bituma uhindura ibara, ukaba munini kandi ukoroheera.

Umwijima w’uriya mugore basanze warabaye munini inshuro eshatu kurusha uko umwijima muzima we wari kuba ungana.

Ati: “ Ubusanzwe biragoye ko abantu bamenya ko bafite umwijima urwaye kereka iyo ugeze ku rwego rwo hejuru, byamaze gukomera.”

Umwijima we ngo wari warabaye munini ishuri eshatu ibisanzwe
Umwijima we ngo wari warabaye munini ishuri eshatu ibisanzwe

Ibibi by’ibinure ku mpyiko

Nk’uko bimeze no ku zindi nyama zifitiye umubiri akamaro cyane, impyiko nazo ziri ahantu zirinzwe n’agafuka zirimo nako gafite ibinure bikumira za bacteria cyangwa ikindi cyose cyaza kuzangiza mu buryo bworoshye.

Impyiko z’uriya mugore wapfuye zo basanze zikikijwe n’ibinure, ibi bikagaragaza ko ibiro bikabije byatumye umwanya w’aho ibinure byari kujya ugabanuka.

Impyiko nziza ziba zorohereye ariko ize zari zikanyaraye kubera umuvuduko myinshi w’amaraso.

Ubusanzwe zishinzwe kuyungura amaraso zigakuramo imyanda ariko iyo ari menshi bituma zikora cyane zigacika intege kuko bizigora kuyungura neza.

Dr Osborn amaze kwerekana uko ibinure byinshi byangiza inyama z’umuntu, yazisubije mu myanya yazo, umutima usubizwa ahawo, igifu, umwijima, impyiko n’ibihaha.

Ubundi impyiko z'umuntu ziba ziri mu gafuka kazirinda ariko iz'uyu mugore zari zigaragiwe n'ibinure gusa
Ubundi impyiko z’umuntu ziba ziri mu gafuka kazirinda ariko iz’uyu mugore zari zigaragiwe n’ibinure gusa

Aya makuru ngo azafasha abaganga gukomeza ubushakashatsi bwabo ku ngaruka umubyibuho ugira ku nyama zitandukanye zigize umubiri w’umuntu.

Aya makuru ariko yagufasha nawe gufata neza umubiri wawe uwurinda cyane ibinyamasukari, ibinyamavuta byinshi kandi ukora imyitozo ngororamubiri ihagije kugira ngo niba unabyibushye bikabije usubirane ingano ikwiriye umuntu muzima.

Guhindura imyumvire kuri ibi biracyenewe cyane mu banyarwanda benshi bacyumva ko umuntu ubyibushye ariwe muntu umerewe neza.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Iyi nyandiko irasobanutse kandi ifitiye abantu benshi akamaro.Bravo Jean Pierre!

    • Bazanerekane uko unanutse aba ameze

  • uyu mugore baramutobye umuryango we utabizi .

    • @Brad
      Iyi niyo myumvire iri hasi bavuga ku banyarwanda benshi!
      Urabura kumva ubutumwa bw’ibyanditse ugashora itiku ngo umurambo w’umugore ngo umuryango we utabizi! hihihihihi
      Umuryango we se urawuzi? umugore we se uramuzi? ubwiwe n’iki se ko batabizi? Grow your mind muvandi

      Ni iki abanyarwanda batari bacye babura, kudatekereza kuby’ingenzi bakita cyane ku bidafite akamaro.

      Iyi nyandiko ni umuburo mwiza kuri benshi, nanjye Jean Pierre ndamushimiye, ubu ngiye kugabanya za brochettes na margarine

      Murakoze Umuseke

  • mbega! twe iyo tubonye uwabyibushye cyane inda yaje ku bagabo nibwo twumva ko babayeho neza! dore ko basigaye bayita nyakubahwa!!! ikibazo rero kiri mu myumvire yacu, gukira bivuga kurya ayo manyama, amavuta, byeri nyinshi, isukari reka sinakubwira ubundi tukiyangiza kakahava! iyi ndyo twita iyakinyarwanda rwose mureke tuyigarukire twibungabungire ubuzima. Umuseke murakoze cyane kuducyebura!

  • umuseke nicyo kinyamakuru cyonyine mu Rwanda njyewe njya gusura nitezeho ikintu kinyubaka cg kimpa isomo. Keep it up guys iyi nkuru muba mwadushakiye ni ingirakamaro mu guhindura imyumvire y’abanyarwanda ku buzima

    • @ Emma,

      Ibyo uvuze nukuri pe, uzanshake dusangire icupa kabisa UM– USEKE nabambere, bakaba abakari, ndetse bakaba nabagatatu, abandi bose baza babakurikiye.

    • Thank you my brothers!ntibameze nkabo ntavuze birirwa banyonga ibitekerezo by’abantu,umuseke mukomereze aho ndabakunda cyane!

  • murkoze …..

  • Ye baba weeeee !!!! Umuseke murakoze cyane kutuburira. Jyewe nagabanyije ibilo nari mfite 105 ubu ngeze kuri 85. Nashakaga kurekera aho ariko ndumva aribwo ngiye ahubwo gukaza umurego kuko iyi nkuru inteye ubwoba.
    Byeri bye bye,
    isukari sinakwangaga,
    Brochettes toka satani,
    Amavuta umbabarire cyane umvire mu nzira nzazire urundi.

    Iyi nkuri rwose ni nziza cyane. Keep it up.

    • Uransekeje kbsa hahahaha

    • Wowe wabigenje ute wana?

      • Uzanshake nkubwire

      • @Bob nubwo atari njye wabajije ariko nakugira inama yuko wagabanya umubyibuho
        1)tangira ukore ikintu bita kunywa amazi nkutumwe n’akarere.unywe amazi mu gitondo ubyutse,unywe amazi mbere ya saa sita,nyuma ya saa sita,nimugoroba.mbese unywe amazi waba ufite inyota cg utayifite.nibura ukore kuburyo unywa nibura 2liters kumunsi.zibaye 3 byaba akarusho
        2)imbuto n imboga muri diet yawe
        3)kugabanya amavuta (tuvuge niba wakarangaga ibiryo byose noneho ukajya ubitogosa cg ukabyotsa),ibisukari n umunyu
        4)niba ubishoboye utarwaye asthma wakora sport tu.niba utabishoboye,ibyo naguhaye hejuru birahagije.
        Good luck

Comments are closed.

en_USEnglish