Digiqole ad

I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku makuru atangwa n’ibyogajuru

 I Kigali hateraniye inama mpuzamahanga yiga ku makuru atangwa n’ibyogajuru

Iyi nama icyo igamije ni ukureba uko amakuru bahabwa n’ibyogajuru ku bumenyi bw’ikirere n’ibihe yanozwa agatuma ibihugu bya Africa biyaheraho bifata ingamba zakumira ibiza bikananoza ibihe by’ihinga n’isarura. Iyi nama irimo abahagarariye ibihugu 54 bya Africa.

Africa ngo nta byuma n'abahanga bahagije bo gusesengura amakuru y'ibyogajuru babonera ubuntu
Africa ngo nta byuma n’abahanga bahagije bo gusesengura amakuru y’ibyogajuru babonera ubuntu

Fatina Mukarubibi Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umutungo kamere avuga ko bishimiye kuba iyi nama iri kubera mu Rwanda, ngo ni ikigaragaza ko abayiteguye bishimira umuhate u Rwanda rushyira mu kwita ku bidukikije.

Africa ariko ifite ikibazo gikomeye cy’abahanga bashobora gusesengura amakuru atangwa n’ibyogajuru no kuyageza kuri rubanda ruyakeneye mu mibereho ya buri munsi.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Abanyaburayi gikoresha ibyogajuru, EUMETSAT, witwa Alain Ratier yabwiye Umuseke ko Africa muri rusange nta bikoresho bigezweho n’abahanga bahagije mu gusoma amakuru bahabwa n’ibyogajuru.

Ratier yemeza ko n’ubwo bimeze gutyo, Uburayi buzakomeza kuba hafi Africa n’u Rwanda by’umwihariko mu kongera no kunoza ubumenyi bw’abakora mu bigo by’iteganyagihe.

Mu  kiganiro n’abanyamakuru mu Cyumweru gishize Vincent Gabaglio ukora muri EUMETSAT yavuze ko Uburayi buha amakuru ya satellites ibigo by’iteganyagihe muri Africa ku buntu, Africa yo ikarushywa no kugura ibikoresho by’ibanze bisesengura ariya makuru no guhugura abahanga bayo muri uru rwego.

Muri iki gihe abahinzi bo mu Rwanda bitegura gutangira guhinga, Ikigo k’igihugu cy’iteganyagihe gitanga inama yo kuba bitegura imbuto ariko bakirinda guhita bahinga kuko imvura y’umuhinzi itaragwa, ibi ngo babivana ku makuru nk’ayo atangwa n’ibyogajuru.

Iyi nama yitabiriwe n’impuguke mu iteganyagihe zirenga 200 zo mu bihugu 54 by’Africa hamwe n’abahagarariye Ikigo cy’Abanyabuayi gicunga ibyogajuru bikusanya amakuru y’iteganyagihe ikaba izasozwa kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru y’iteganyagihe mu karere u Rwanda rukoresha ruyakura ku kigo kinini kiyakusanya kiri Nairobi muri Kenya ariko rukifashisha n’andi rukura kuri za stations ziri hirya no hino mu gihugu arufasha guteganya uko ikirere kimeze mu Rwanda by’umwihariko.

Jean Pierre  NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish