Buri mezi atandatu abahanga burira ibyogajuru byiruka cyane bakajyanwa mu kigo kiri mu kirere kiba mu cyuma kinini cyane kingana n’ibibuga birenga bitatu bya Football kitwa International Space Station (ISS) gikorerwamo ubushakashatsi mu bugenge bw’ikirere n’ubundi buhanga. Iyo bagezeyo akazi kabo ka buri munsi kaba ari ukwiga no gukora ubushakashatsi ku ngingo runaka irebana n’icyo […]Irambuye
Abahanga bemeza ko hashize imyaka miliyoni 66 ibikoko bita Dinausor bicitse ku Isi. Gucika kwabyo ngo kwatewe n’uko byabuze ibyo kurya bigenda bipfa buhoro buhoro. Bemeza ko muri 2020 ibinyabuzima bigera kuri 70% bizaba byenda kuzimira nk’izi nyamaswa zitakibarirwa ku Isi. Inyamaswa zimwe ziriho muri iki gihe ngo ziri gucika ku muvuduko uri hejuru ku […]Irambuye
Commissioner of Police (CP) GeorgeRumanzi yabwiye abanyamakuru ko guhera ubu ikinyabiziga gitwara abantu n’imizigo irengeje toni eshatu n’igice bazasanga kidafite akuma kagabanya umuvuduko bita Speed governor azajya acibwa amande y’ibihumbi icumi, kandi yaba atayishyirishijemo vuba ntahabwe icyemezo cy’uko yakoresheje controle technique byakomeza gutyo imodoka ye igafungwa. CP Rumanzi yabwiye avuga ko ibi bihano bizakurikizwa uko […]Irambuye
Muri iki gihe Syria yahindutse ikibuga ibihugu bikomeye byerekaniramo ingufu za gisirikare bifite. Kuri uyu wa Kabiri u Burusiya bwohereje ubwato bwa gisirikare bugwaho indege mu nkengero z’Inyanja ya Mediteranee aho ingabo zabwo zizajya zihagurukira zitera muri Syria guhashya inyashyamba zirwanya Perezida Bashar Assad harimo na Islamic State. Uku kwegera u Burayi bikozwe n’u Burusiya […]Irambuye
Yitwaga Brian Patrick Regan, yakuze ari umwana uhora acecetse kandi utari umuhanga cyane mu ishuri kuko ngo atari azi gukurikiranya neza inyuguti mu gihe yabaga yandika. Brian Regan yize mu ishuri riri ahitwa Farmingdale High mu gace bita Long Island. Ku ishuri bagenzi be n’abarimu bamuhaga urwa amenyo bamwita umuswa, utazi gusoma kandi utanasabana n’abandi. […]Irambuye
Amakuru atangazwa na Jeune Afrique aravuga ko kuwa Mbere taliki ya 31, Ukwakira 2016 impuguke icyenda zatoranyijwe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame zizaza mu Rwanda kuganira ku bikubibye mu nshingano zazo. Ubwo mu Rwanda haberaga inama yaguye y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe ku nshuro yayo ya 27 nibwo President Paul Kagame yahawe inshingano zo guhitamo abahanga icyenda […]Irambuye
Imibare itangwa na Police ya Pakistan iravuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri ibyihebe bitatu byari byambaye ibisasu biturika byateye ikigo cyayo kiri ahitwa Quatte byica abapolisi bagera kuri 63 hakomereka n’abandi benshi. Police kandi yabwiye BBC ko mbere yo kwiturikirizaho ibisasu, ibyihebe byabanje gufata bunyago bamwe mu bo byasanze muri ririya shuri ry’imyitozo […]Irambuye
Kugeza ubu uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo ni Agakingirizo cyangwa kwifungisha burundu. Uburyo bwombi busa n’ubudaha amahitamo menshi abagabo nko ku bagore. Abashakashatsi bo mu Bwongereza ariko bakoze agakoresho gato cyane kazajya kifashishwa mu guca intege umurizo w’intangangabo utuma zihuta zigasanga intangangore hakabaho gusama. Intangangabo igira umutwe, igihimba n’umurizo. Uyu murizo niwo uyifasha kogoga […]Irambuye
Africa y’Epfo na yo yatangije uburyo bwo kwivana mu bihugu byemeye kandi bisinya amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), nyuma y’ibindi bihugu nk’u Burundi. Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Africa y’Epfo bwamaze kwandikira Umuryango w’Abibumbye (UN) buyimenyesha ko butagishaka kugendera ku mategeko ahana ya ruriya rukiko kuko ngo rubogama kandi rukibanda ku gukurikirana abayobozi b’ibihugu bya […]Irambuye
Mu rugamba ingabo za Iraq zirimo rwo kwirukana abarwanyi ba IS mu mujyi wa Mosul zifashijwe n’ibihugu by’Uburayi na America, zirashinjwa gukora ibikorwa byo kwica urubozo abasivili harimo n’abana zikoresheje inyundo n’ibindi bikoresho bikomeretsa. Video yaraye isohotse yerekana bamwe mu basirikare ba Iraq bakubita inyundo abana bagaragara nk’abafite imyaka umunani, babahata ibibazo niba basanzwe bakorana […]Irambuye