Digiqole ad

Abahanga bavuga ko muri 2020 ibinyabuzima 70% bizaba byenda gucika

 Abahanga bavuga ko muri 2020 ibinyabuzima 70% bizaba byenda gucika

Inyamaswaziri kugenda zikendera kubera abantu n’ibikorwa remezo byabo

Abahanga bemeza ko hashize imyaka miliyoni 66 ibikoko bita Dinausor bicitse ku Isi. Gucika kwabyo ngo kwatewe n’uko byabuze ibyo kurya bigenda bipfa buhoro buhoro. Bemeza ko muri 2020 ibinyabuzima bigera kuri 70% bizaba byenda kuzimira nk’izi nyamaswa zitakibarirwa ku Isi.

Inyamaswaziri kugenda zikendera kubera abantu n'ibikorwa remezo byabo
Inyamaswaziri kugenda zikendera kubera abantu n’ibikorwa remezo byabo

Inyamaswa zimwe ziriho muri iki gihe ngo ziri gucika ku muvuduko uri hejuru ku buryo mu mwaka wa 2020 uzagera ibikoko bisigaye ku isi ari ngerere kuko inyamaswa zigera kuri 70% zizaba ziri mu marembera.

Aka kaga kibasiye inyamaswa ngo ntikasize no ku bantu kuko katangiye kera ariko kagira ubukana guhera muri 1970 kugeza ku munsi wa none.

Ba rushimusi, kwangiza ibihuru n’ahantu nyaburanga no kwiba amagi y’ibiguruka biri mu bituma urusobe rw’ibinyabuzima rugenda rupfa urusorongo.

Zimwe mu nyamaswa zugarijwe cyane, ni ibisamagwe, inzovu, ibirura bita Pandas n’ingagi.

Ikigo kitwa Zoological Society of London cyo mu Bwongereza kemeza ko abantu ari bo nyirabayazana y’ibi byago byugarije ibikoko kandi ubusanzwe bigomba nabyo gutura ku Isi.

Mu myaka yegera 2020, byibura amoko arindwi mu moko 10 y’ibinyamabere, ibiguruka, inyamaswa zo mu mazi n’ibikururanda azaba yenda gucika.

Akaga ko gucika kw’aya moko kiyongeraho 2% buri mwaka, ibi kandi byatangiye guhera muri 2012.

Inyamaswa zirenga 14 152 muri buri bwoko bw’izo twavuze haruguru zakoreweho ubushakashatsi.

Ibyavuyemo byerekana ko abatuye Isi bagomba gukora ibishoboka byose bagatabara inyamaswa kuko zishobora gucika burundu ku Isi bitewe n’umururumba w’abantu bashaka kunguka batitaye ku kindi kiremwa icyo ari cyo cyose.

Ubusanzwe inyamaswa zifitiye akamaro gakomeye abantu kuko ziri mu zituma umubumbe dutuye uba usukuye (indyanyama, izirisha ubwatsi, inyoni zirya inigwahabiri zishobora gutera indwara cyangwa se zikarya izindi nyamaswa zapfiriye mu bihuru…)

Uku gukorana hagati y’ibinyabuzima bituma ibiwutuye byose bibaho bimeze neza ntihabeho inzara cyangwa umubare munini w’ubu bwoko cyangwa buriya.

Mu myaka 10 ishize, inzovu zo muri Afurika zigera ku bihumbi 111 zarishwe. Ubu hakaba hasigaye nibura inzovu ibihumbi 415 gusa. Inyinshi zishwe na ba rushimusi.

Ku isi hose ubu hasigaye ibisamagwe 3 900, n’ibirura bita Panda bitarenze 1 864.

Bumwe mu bwoko bw’ingwe zugarijwe cyane ni izitwa Amur Leopards, ubu hakaba basigaye ingwe 70 gusa ku Isi yose.

Amoko y’ibyoga mu mazi amaze kugabanukaho 81%, naho 36% y’amoko y’amafi ku isi ageze gucika.

N’ubwo bimeze gutya ariko inyamaswa zo muri Africa ngo zo zibayeho neza ugereranyije n’ahandi kubera za politiki zo kurinda no guteza imbere ibkorwa remezo.

Izi ziri mu nyamaswa zikomeje gukendera
Izi ziri mu nyamaswa zikomeje gukendera
Ingwe bita Amur hasigaye 70 gusa
Ingwe bita Amur hasigaye 70 gusa
Inzovu ngo hasigaye ibihumbi 111
Inzovu ngo hasigaye ibihumbi 111

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Wowe wandistse iyi nkur urasobanutse pe! Ndagushimye, bishobotse wakomereza aho ukajya utubwira kuri biodiversity interactions.

Comments are closed.

en_USEnglish