U Rwanda na Maroc basinye amasezerano 22 y’ishoramari,Politike,umutekano no kugura

Kuri uyu wa gatatu, mu cyubahiro cyo ku rwego rwo hejuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye umwami wa Maroc Mohammed VI uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, ndetse ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’ubufatanye n’imikoranire 22 mu ishoramari, ubucuruzi, amabanki n’inganda, Politike, umutekano n’ibindi. Mu gicamunsi, Perezida yakiriye umwami Mohammed VI muri Village Urugwiro bagirana […]Irambuye

Kalisa niwe ukekwaho kwiba BPR/Gisenyi $113 150 na Frw 6

Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire yabwiye Umuseke ko Jean de Dieu Kalisa wari ushinzwe abakozi bakora kuri guichet ya Banki y’abaturage mu Karere ka Rubavu yibye amadolari $ 113 150 na Frw 6 381 000, ubu  akaba arimo ashakishwa n’inzego z’umutekano zitandukanye. Kalisa muri rusange yibye amafaranga agera kuri […]Irambuye

USA: Bryan Jackson avuga uko Se umubyara yamuteye amaraso yanduye

 Bryan Jackson avuga ko Se yamuteye urushinge rurimo amaraso yatewemo agakoko gatera SIDA ubwo yari akiri muto ataruzuza umwaka avutse. Ubu afite imyaka 24. Amaze gukura yahanganye n’ihezwa ku ishuri, apfa amatwi kubera ingaruka z’imiti. Ubu yababariye Se kandi abayeho yishimye kuko yamenye Imana. Imiti no kurya neza byaramukomeje. Umubyeyi w’uyu musore yitwa Bryan Stewart […]Irambuye

Imizingo yiswe iyo ‘ku Nyanja y’Urupfu’ ngo harimo n’Ubuhanuzi bwa

Hashize imyaka hafi 70 abashumba b’Abarabu bavumbuye ikintu gifatwa nk’igikomeye kurusha ibindi byavumbuwe mu Kinyejana cya 20 nyuma ya Yesu. Ubwo bari baragiye imikumbi yabo hafi y’ahitwa Qumran mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Inyanja y’Urupfu (Dead Sea), abashumba bateye ibuye mu buvumo bumva ryikubise hejuru y’ibibindi bajya kureba basanga harimo inyandiko nyinshi zanditse ku mpu. Baje kuzigurisha […]Irambuye

Ingabo zo mu Karere zahuriye mu Rwanda zisura ibikorwa remezo

Kuri uyu wa Mbere abahagarariye ingabo zo mu Karere ka Africa y’Uburasirazuba bari i Kigali mu rwego rwo gusura ibikorwa remezo ingabo z’u Rwanda zikora mu nzego zitandukanye. Aba bashyitsi baturutse muri Kenya, Uganda, intumwa z’u Burundi na Tanzania ntizabonetse kubera ngo impamvu zumvikana. Col.Francis Mbindi wavuze mu izina ry’umunyamabanga nshingwabikorwa wa EAC yavuze ko […]Irambuye

Kicukiro: Ingo 43 zahembewe kwesa umuhigo w’isuku

Ingo 43 zo mu tugari dutandukanye mu Mirenge igize Akarere ka Kicukiro zahembwe bimwe mu bikoresho bibikwamo amazi. Ibi bihembo izi ngo zabihawe nyuma yo kwesa neza imuhigo w’isuku. Iki ni igikorwa cyatewe inkunga n’umuryango utegamiye kuri Leta ushinzwe gukwirakwiza amazi mu baturage (Water for People). Ibikoresho byatanzwe ni ibigega bito bibikwamo amazi bifite agaciro […]Irambuye

Kanombe/Busanza: Ku munsi w’Umugore wo mu cyaro imiryango itatu itishoboye

Abagize imiryango itatu yorojwe inka mu Munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, bashimira ko Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwateguye icyo gikorwa kizabafasha kwivana mu bukene kandi abana babo bakagira ubuzima bwiza. Aborojwe bagize imiryango itatu ituye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe […]Irambuye

Abanyamideli n’abanditsi bagiye gutangiza igikorwa cyo kwamamaza udushya ku rwego

Abanyamideli, abanditsi, abanyabukorikori, ba gafotozi mpuzamahanga n’abandi bafite ubundi buhanga mu guhanga udushya bahaye abanyamakuru ikiganiro ku itegurwa rw’icyo bise Collective Rwanda, kizerekanirirwamo ubuhanga bw’abatuye Africa mu gukora ibintu byerekena ko bashobora guhangana na bagenzi babo ku rwego rw’Isi. Iki gikorwa kiswe Collective Rwanda kuko gihuriyemo n’abantu bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye baturutse muri Africa […]Irambuye

Nyacyonga: Inkongi y’umuriro yafashe inzu y’ubucuruzi, ibyumba bitatu bigerwaho n’umuriro

Sa 6h15 muri iki gitondo mu Kagali Nyacyonga, Umurenge wa Jabana mu karere ka Gasabo umuriro watangiriye mu nzu y’ubucuruzi ifite izindi ebyiri bifatanye. Umwe mu babonye iyi nkongi yabwiye Umuseke ko iyi nkongi yaturutse muri kimwe mu byumba by’imwe mu nzu zahiye, harakekwa intsinga z’amashanyarazi kuba nyirabayazana. Police ngo yahageze hakiri kare ibasha kuzimya […]Irambuye

en_USEnglish