‘Trump’ yabwiye N.Koreya ko nigerageza intwaro kirimbuzi izahura n’akaga

Umunyamabanga wa Lata muri USA ushinzwe ingabo James Mattis uherutse gushyirwaho na Perezida Trump yaburiye Koreya ya ruguru ko yihanganiwe bihagije ko niyongera kugerageza intwaro ya kirimbuzi izahura n’akaga gakomeye. Ngo USA izayihana yihanukiriye.  Mattis ibi yabivugiye muri Koreya y’epfo aho ari mu rugendo rw’akazi rwo kwereka ibihugu by’inshuti za USA ko ubutegetsi bwa Trump buzakomeza […]Irambuye

Indonesia: Babafashe basambana ‘babakubitira mu ruhame ibiboko 26

Urukiko rw’abaturage b’Abasilamu mu gace kitwa Aceh muri Indonesia rwahanishe gukubitirwa mu ruhame ibiboka 26 nyuma y’uko we n’uwo bashinja gusambana na we bahamijwe icyaha. Abantu benshi bari baje kureba uko kiriya cyaha gihanwa n’Itegeko rya Islam bita Sharia. Mu mategeko ya Sharia iyo umugore afashwe asambana we n’uwo bafatanywe bahabwa ibihano biremereye harimo gukubitwa […]Irambuye

Akanyamasyo ntikajya kibagirwa aho kariye ibiryo biryoshye

Ubushakashatsi bw’abahanga mu binyabuzima bo muri Lincoln University bwerekanye ko utunyamasyo dufite ubushobozi bwo kwibuka cyane kurusha uko abahanga babikekaga. Uretse kuba turi mu nyamaswa ziramba cyane kurusha izindi (tugeza ku myaka 100), ngo utunyamasyo dufite n’impano yo kwibuka ahantu twasanze ibyo kurya biryoshye n’iyo haba hashize amezi 18. Ubushakashatsi bwerekana ko izi nyamaswa zibuka […]Irambuye

Gahanga: Ku munsi w’intwari batashye ivomo rishya, abarinda umutekano bahabwa

Ni abagabo bake ariko bafitiye akamaro umudugugu wa Nyagafunzo, mu Kagari ka Kagasa, Umurenge wa Karembure mu Karere ka Kicukiro. Mu karasisi kamaze umwanya muto beretse abaturage bafatanya mu kwirindira umutekano ko bashobooye kandi ko nibakomeza ubufatanye bazagera kuri byinsi. Kuri uyu wa Gatatu bahawe imyambaro mishya (imyenda na bottes z’akazi) ndetse n’inkoni bifashisha mu […]Irambuye

Zimbabwe: Pasiteri Mawarire yatawe muri yombi akiva mu buhungiro

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yari atashye asubiye mu gihugu cye nyuma y’uko umwaka ushize yahunze atinya kugirirwa nabi  kubera imyigaragambyo yatangije, Pasiteri  Evan Mawarire ageze ku kibuga cy’indege Harare International Airport yahise atabwa muri yombi na Police ya Zimbabwe. Kugeza ubu ntacyo Police itangaza ko yamufatiye ariko biravugwa ko azakurikiranwaho guteza impagarara mu baturage […]Irambuye

Urubyiruko rugomba kwigira ku butwari bw’abana b’i Nyange- Murekezi

Mu gitaramo cyo gusingiza intwari z’u Rwanda muri iri joro, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko kimwe mu byafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwiga no kugira ubutwari harimo no kwigaana ibyo urubyiruko rw’i Nyange rwakoze ubwo abacengezi barusabaga kwitangukanya hakurikijwe amoko ariko rukanga. Iki gitaramo cyaberaga muri Petit Stade Amahoro cyari ikibanziriza umunsi nyir’izina wo kwibuka intwari […]Irambuye

Rubyiruko, ibanga ryo kumenya ibintu ni ukubisubiramo kenshi

Hari abavuga ko iyo uzi ikintu runaka, urugero nko gucuranga piano cyangwa nko kuvuga Icyongereza biba bihagije. Abahanga mu mitekerereze y’abantu bo bemeza ko gukoresha kenshi ubwonko mu kwiga no gukora cya kintu umuntu yibwira ko azi kuko ngo iyo bitabaye ibyo uturandaryi nyabwonko(neurons) tuba twarihuje tugatuma umuntu amenya byabindi azi, tugenda tudohoka. Mu bihe […]Irambuye

Sahara Occidental yahaye ikaze Maroc muri African Union

Nyuma y’amezi ane Maroc igejeje ubusabe bwayo ku buyobozi bw’Africa yunze ubumwe ngo igaruke mu muryango, ubu yemerewe kugaruka kuba umunyamuryango uhoraho. Repubulika y’Abarabu ya Sahara yayihaye ikaze, ivuga ko ifite ikizere ko umubano wabo uzarushaho kuba mwiza. Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere n’abagize inama yaguye ya 28 y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe nyuma yo […]Irambuye

Iraq: Umurwanyi wa IS waciye abantu 100 imitwe na we

Mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru umurwanyi wa ISIS witwa Abu Sayyaf yatezwe igico n’abarwanyi bagize undi mutwe utavuga rumwe na Leta ya Iraq bamutera ibyuma kugeza apfuye. Ibiro ntaramakuru bya Iraq, ARA News byemeza ko Abu Sayyaf ari we mwicanyi ukomeye wa ISIS wakoreraga muri Iraq mu gace ka Nineveh nyuma y’undi mwicanyi bitaga […]Irambuye

en_USEnglish