Digiqole ad

Gukira byibagiza gukinga koko! Johnny Depp anywa inzoga zigura £24,000 ku kwezi

 Gukira byibagiza gukinga koko! Johnny Depp anywa inzoga zigura £24,000 ku kwezi

Johnny Depp ngo mu mwaka ushize gusa yakoresheje miliyoni 21 z’ama Pound

Ashobora kuba atari we mukinnyi wa filime ukize kurusha abandi ariko ari mu ba mbere kandi arazwi cyane. Ubu ari mu gihombo avuga ko yatewe n’uwahoze ashinzwe gucunga umutungo we, ariko amakuru avuga ko Johnny Depp asesagura bikomeye kuko anywa inzoga zo mu bwoko bwa divayi (Wine) zigura ibihumbi 24 £ (Frw 24 000 000) ku kwezi.

Johnny Depp ngo mu mwaka ushize gusa yakoresheje miliyoni 21 z’ama Pound

Uyu mugabo ngo akoresha ubwato bwe n’indege bimutwara ibihumbi 160 £  (Frw 160 000 000) kandi agakoresha abakozi ahemba ibihumbi 239 £ (Frw 239 000 000) ku kwezi. Ibi byose n’ibindi akora bituma akoresha miliyoni 1.5 £ (Frw 1 500 000 000) buri kwezi.

Johnny Depp wakinnye filime nyinshi zirimo iyitwa Pirates Of The Caribbean yamwinjirije akayabo umwaka ushize akaba ari n’umucuranzi kabuhariwe wa gitari ya solo mu itsinda ricuranga Rock ryitwa The Hollywood Vampires yatandukanye n’abagore benshi harimo Vanessa Paradis, Amber Heard n’abandi.

Gutandukana na Amber Heard byo byaramushegeshe kuko byatumwe urukiko rumuca n’amafaranga atari make.

Abahoze bashinzwe kwita ku mutungo we bavuga ko akunda gusesagura cyane ku buryo ngo umwaka ushize yakoresheje miliyoni 21 £ (Frw 21 000 000 000).

Atunze gitari 70 zihenze cyane kandi afite ubwato bugura miliyoni 14.3£. Iwe ngo yakusanyije ibihangano by’ubugeni yaguze miliyoni 8 £.

Nubwo avuga ko abacunga imari ye ari bo nyirabayazana mu guhomba kwe, aba bo bemeza ko ari we wihemukiye kuko bamuhannye kuva kera akanga.

Kugira ngo akomeze ubuzima bwe bw’icyamamare ngo Johnny Depp yakomeje gusesagura amafaranga cyane kandi ibi byemejwe n’urukiko rwa Los Angeles rwitwa Los Angeles Superior Court.

Uyu mugabo ufite imyaka 53 umwaka ushize yinjije miliyoni 200 £ yakuye muri filime z’uruhererekane zigize iyitwa The Pirates Of The Caribbean. Depp afite inzu 14 zihenze yashoyemo miliyoni 59.6 £ mu kuzitaho, akaba afite kandi ibirwa bye muri Bahamas n’inzu nyinshi muri California.

Afite imodoka 45 zihenze, akagira n’inzu abikamo ibihangano by’ubugeni by’abantu bazwi nka Marilyn Monroe, John Dillinger na Marlon Brando.

Abamurindira umutekano amasaha 24/24 abahemba ibihumbi 120 £ ku kwezi.

Umunyarwanda yaciye umugani ngo: ‘Gukira byibagiza gukinga’. Bibiliya na yo yemeza ko gukunda imiya (amafaranga) ari umuzi w’ibibi byose, ngo hari abayakurikiye cyane ‘bihandisha imibabaro’ y’uburyo bwose.

Muri 1 Timoteyo 6:10 hagira hati: Kuko gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose, kandi hari abantu bayararikiye barayoba bava mu byo kwizera, maze bihandisha imibabaro myinshi ahantu hose.”

Iyo umuntu yageze ku rwego rwo kumva ko agomba gutunga amafaranga byanze bikunze aho kugira ngo abe ari yo amutunga, atangira kwitwara mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Byose nta mumaro…umuntu ngo ashira nk uburabyo buhunguka akibagirana…
    Uwiteka niwe butunzi bukomeye kumumenya nibwo bukire.

Comments are closed.

en_USEnglish