Digiqole ad

Urubyiruko rugomba kwigira ku butwari bw’abana b’i Nyange- Murekezi

 Urubyiruko rugomba kwigira ku butwari bw’abana b’i Nyange- Murekezi

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aganiriza abari bitabiriye inkera yarimo igitaramo cyagenewe intwari.

Mu gitaramo cyo gusingiza intwari z’u Rwanda muri iri joro, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yavuze ko kimwe mu byafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwiga no kugira ubutwari harimo no kwigaana ibyo urubyiruko rw’i Nyange rwakoze ubwo abacengezi barusabaga kwitangukanya hakurikijwe amoko ariko rukanga.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi aganiriza abari bitabiriye inkera yarimo igitaramo cyagenewe intwari.
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi aganiriza abari bitabiriye inkera yarimo igitaramo cyagenewe intwari.

Iki gitaramo cyaberaga muri Petit Stade Amahoro cyari ikibanziriza umunsi nyir’izina wo kwibuka intwari z’u Rwanda uba buri tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.

Mu ijambo rye, Murekezi yagize ati “Abanyarwanda tugomba guhora twibuka ko u Rwanda rwahoranye intwari kuva rwaremwa kandi n’ubu ziracyariho.”

Yashimye ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zabohoje igihugu ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Minisitiri w’Intebe Murekezi yasabye by’umwihariko urubyiruko guhora rwibuka ubupfura n’ubutwari bwaranze abanyeshuri bigaga i Nyange ubwo basabwaga n’abacengezi kwitandukanya bashingiye ku moko ariko bakabyanga, bigatuma barindwi muri bo bahasiga ubuzima, abaharokotse ubu bose bakaba ari intwari z’u Rwanda z’Imena.

Yavuze ko ari inshingano z’Abanyarwanda guhora basingiza intwari z’u Rwanda kuko zahozeho mu butwari bwazo kandi n’ubu hakaba hari izigiharanira kubaka igihugu no kudatezuka ku butwari bwaziranze ibihe byose.

Iki gitaramo cyo gusingiza intwari cyari cyanitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba, umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu Emmanuel Gasana, Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko Me Evode Uwizeyimana, Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rw’intwari, amashimwe n’imidari Dr Pierre Damien Habumuremyi, n’abandi…

Muri iki gitaramo abahanzi batandukanye basusurukije abari bakitabiriye.

Muribo harimo Mariya Yohana waririmbye indirimbo ze nka ‘Ndate ubutwari bw’Inkotanyi’, Muyango waririmbye indirimbo yise “Utari gito cyangwa Gisa Shingiro ry’Intwari” ndetse na Staff Sergeant Robert mu ndirimbo ze afatanyije na Army Jazz Band.

Abandi bahanzi baririmbye ni Senderi International Hit, King James na Danny Vumbi.

Kuri uyu wa Gatatu, nibwo intwari z’u Rwanda zizibukwa ku rwego rw’igihugu bikazabera ku Gicumbi cy’Intwari kiri i Remera.

Kwibuka intwari z’igihugu bizabera mu midugudu abaturage bakaba basabwa kuzitabira kiriya gikorwa.

Insanganyamatsiko uyu mwaka igira iti “Kugira ubutwari ni guhitamo ibitunogeye”.

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba n'umuyobozi wa Polisi y'igihugu IGP Emmanuel Gasana (hagati) bari bitabiriye iki gitaramo.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu IGP Emmanuel Gasana (hagati) bari bitabiriye iki gitaramo.
Igitaramo cyari cyitabiriwe n'abantu benshi.
Igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish