Digiqole ad

Rubyiruko, ibanga ryo kumenya ibintu ni ukubisubiramo kenshi

 Rubyiruko, ibanga ryo kumenya ibintu ni ukubisubiramo kenshi

Kwiga no kumenya ni uguhozaho. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Hari abavuga ko iyo uzi ikintu runaka, urugero nko gucuranga piano cyangwa nko kuvuga Icyongereza biba bihagije. Abahanga mu mitekerereze y’abantu bo bemeza ko gukoresha kenshi ubwonko mu kwiga no gukora cya kintu umuntu yibwira ko azi kuko ngo iyo bitabaye ibyo uturandaryi nyabwonko(neurons) tuba twarihuje tugatuma umuntu amenya byabindi azi, tugenda tudohoka.

Kwiga no kumenya ni uguhozaho. Photo/Evode Mugunga/Umuseke
Kwiga no kumenya ni uguhozaho. Photo/Evode Mugunga/Umuseke

Mu bihe byashize abantu bibazaga ko iyo umuntu amenye ikintu kimwe uyu munsi, ejo agahita yiga ikindi, ubumenyi aba yungutse bushobora gutuma yibagirwa ubwo yagize ubwo yigaga mbere nyamara ngo ibi sibyo!

Waba wiga indirimbo nshya, waba wiga gukoresha icyuma cya muzika gishya, waba wiga ururimi rw’amahanga cyangwa formula nshya mu bugenge,…guhozaho niryo banga ryo kunonosora ibyo uzi.

Mu Rwanda urubyiruko rwinshi ubu rufite telefoni zigendanwa rukoresha ruhamagara, bitaba cyangwa bandikirana.

Abandi cyane cyane abo mu Mijyi bafite za mudasobwa bakoresha akazi gatandukanye.

Ibanga ryo kumenya kwandika wihuta kuri telefoni cyangwa ku mashini ni ukubikora kenshi kandi ugakoresha intoki z’ibiganza byombi.

Uko uzabikora kenshi niko ubwonko bwawe buzamenyera gukorana n’intoki zawe mu kumenya aho inyuguti runaka ziherereye bityo kwandika bikihuta.

Numenya kwandika wihuta bizatuma ukora akazi vuba, ubashe gutanga no kwakira ubutumwa byihuse kandi niba uri umunyeshuri ubashe gukora imikoro vuba.

Umwarimu wo muri Brown University muri USA witwaTakeo Watanabe yatanagje ko ibi byabyemeza bashingiye ku bushakashatsi bakoze. Umunyarwanda nawe yaravuze ati “kwiga ni uguhozaho.”

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nibyo koko kwiga ni uguhozaho ,kandi burya ubwenge buva mu kibuno .munyumve neza ! iyo uticaye ngo akabuno gashye ntacyo wakinjiza mu mutwe wawe ngo kijyemo. uricara ugatekereza maze ugakora nibwo ubwenge buza, murakoze ku bwamakuru mutegezaho njye ndabemera rwose.

  • Murakoze Umuseke muri abantu b’abagabo, Tugire umwete wo guhora twiga ninabwo tuzatera imbere erege twe kmva ko ku kwiga ari ukubona diplome gusa, ahubwo kwiga ni uguhozaho.

Comments are closed.

en_USEnglish