Abafite ubumuga bagiye kujya bahabwa serivise zihariye ku buntu
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa kane Taliki ya 09, Mutarama, 2014, Inama nkuru y’igihugu y’abafite ubumuga(NCPD) ifatanyije na Minisiteri y’ubuzima yabwiye abayitabiriye ko igiye gutangiza ibarura rinonosoye rigamije kumenya umubare nyawo w’ababana n’ubumuga no kubashyira mu byiciro hamijwe kubafasha guhabwa serivise zihariye zibagenewe harimo no gutega amamodoka ku buntu.
Umunyamabanga wa NCPD Ndayisaba Emmanuel yatangaje ko nyuma yo gushyira abafite ubumuga mu matsinda hashingiwe ku bukana bw’ubumuga bwabo hazakurikiraho kubaha amakarita azajya abafasha guhabwa serivise zimwe na zimwe ku buntu, muri zo hakaba harimo no kugenda mu mu binyabiziga rusange ku buntu.
Ndayisaba Emmanuel yavuze ko kubera ko ubu nta makarita abafite ubumuga bari bafite aranga ubumuga bwabo, hari serivise zimwe na zimwe batahabwaga ku buntu kandi ubumuga bwabo bufite ubukana bwatuma batabasha gukora ngo biyishyurire izo serivise bityo ngo ririya barura rikazakuriraho izo mbogamizi bitume ubuzima bwabo burushaho kuba bwiza.
Yijeje abatabiriye inama ko nta kabuza intego zabo zizagerwaho ashingiye ku bushobozi bwateguriwe kiriya gikorwa ndetse n’uburyo Leta y’u Rwanda yita ku bibazo by’abamugaye.
Dr Savio Mugenzi Dominique uhagarariye itsinda ry’abaganga bazakora iri genzura yatangaje ko iki gikorwa kiteguwe neza kandi kizagera ku ntego zajyo.
Yagize ati “dufite abantu benshi bahuguriwe ibijyanye no gupima urwego rw’ubumuga umuntu afite kandi n’amafaranga ajyanye n’iki gikorwa yarateguwe kugira ngo akazi kacu kazabe karangiye mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko gahunda yateganyijwe.”
Dr Savio Mugenzi yongeyeho ko kubera uburemere bwa kiriya gikorwa hateguwe abandi bantu bazafasha mu gusohoza inshingano zabo mu turere dutandukanye tw’u Rwanda.
Ngo hari itsinda ry’abantu bane rishinzwe guhuza ibikorwa byo gushyira abafite ubumuga mu byiciro hashingiwe ku bukana bw’ubumuga bwabo muri buri Karere.
Hashingiwe ku mibare yatanzwe na Minisiteri y’ubuzima ishingiye ku mibare yahawe n’abajyanama b’ubuzima muri 2010 ubu mu Rwanda hari abafite ubumuga bangana na 522.826 bari mu nzego zitandukanye.
Dr Ngirabega Jean de Dieu wungirije umukuru w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, Rwanda Biomedical Centre yavuze ko ikigo RBC hamwe na Minisiteri y’ubuzima bazakora ibishoboka byose bafatanyije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu iyi gahunda ikagerwaho.
Ku bijyanye n’imbogamizi z’uko abafite ubumuga batazabasha kwitabira iri barura bitewe n’aho batuye n’ubumuga bafite, Ndayisaba Emmanuel yavuze ko hari gahunda zo kubafasha zateguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo harimo abajyanama b’ubuzima, abakozi bo ku bigo nderabuzima ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze.
Ibibazo byinshi byabajijwe byagarutse ku ngamba zafashwe kugira ngo abafite ubumuga bwihariye batazibagirana muri kiriya gikorwa.
Kuri ibi bibazo hasubijwe ko hari abahuguriwe gutanga ubufasha bwihariye bugenewe aba bantu bityo ko nta mpungenge abantu bagombye kugira.
Amakuru UM– USEKE ukesha umwe mu bateguye kiriya gikorwa avuga ko kiriya gikorwa kizatwara amafaranga agera kuri miliyoni magana arindwi n’andi asaga, kikazakorwa mu gihe kingana n’umwaka umwe.
NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ni byiza ko hagiye kujyaho categorisation bityo service zitabonwaga na bose zikabageraho nk’abandi banyarwanda. terimbere NCPD komeza intego y’ubuvugise, arko Please, bazagerageze bahe abagenerwa bikorwa akanya nabo bagire uruhare bitazamera nk’ibarura ryakzwe n’abanjyanama b’ubuzima ritageze kubafite ubumua bose, kubera technique zigenda zikorwa. Umwaka mushya muhire
aba bana bafite ikibazo bagoma kwitabwaho kuko nabo ni abanyarwanda nk’abandi. kubafasha rero ni ukwiha agaciro kuko umwana w’umunyarwanda abayeho nabi natwe bitugiraho ingaruka.
Icyo dukeneye si iby’ubuntu ahubwo dukeneye gubwa ubushobozi bwo KWIGIRA; abize bakabona akazi, abandi bagawa amahugurwa y’imyuga.
Nibyo birakwiye ko bagomba gufashwa cyane kubaha ubufasha mu kwivu nubwo mbonye muzabaha n’ubundi bujyanye no kuba bagendera ubuntu mu mudoka ariko nanone muzagerageze mubafashe ko kwiga.
Mugihe cy’umwaka wose muzaba mukibarura? Gusa byari byiza kuko ibyo gutega imodoka biratugora cyane! Ariko ikindi ni ukuntu inzego z’ibanze ziturimagiza, nacyo muzakivugeho. Ako gakarita rwose kazaturutira n’indangamuntu. Mubona nk’umuntu utumva yimeseye utwenda, yateye agakweto umuti mukagira ngo ntakibazo afite ubwo no kumuhenda birimo kdi yarababaye! Congz to NCPD
Kiriya gikorwa kizatwara amafaranga arenga Miliyari hafi n’igice kugira ngo kirangire.
Ni byiza ko Leta itekereza gushyira imbaraga zingana gutyo mu bifitiye akamaro abafite ubumuga ariko hakwiye no kwigwa ku buryo bwo kubongerera ubushobozi amafaranga ntaherere mu bushakashatsi.
birakenewe vubacyane guhabwa service nko kwigwa,kuvuzwa,gushakirwa akazi,nibindi byiterambere nkabandi ariko nabo bagire icyizere bakore ibyiza birimbere
gushakirwa akazi banyuze murigahunda yo guhemba ibigo byahaye abafite ubumuga benshi leta nikomeze umurava iba zamure imana ibarinde abamugaye bose ibarinde kwiheba ibyiza birimbere
nibyiza ariko nanone bazabikurikirane bareke guterera iyo.kuko nabonye abantu benshi banezezwa n’amafaranga ntibanezezwe nuko akazi kabo kajyenze neza cg ko kabyay’umusaruro.sibyo gusa baba bagiye gukora nibyinshi bavuga gukorera abafite ubumuga ariko bikarangira ntamusaruro kdi byita ko bya gendeyeho amafaranga.ibisa nkibyo birarambiranye.mujye mwigana umukuru wacu uvuga ngo IMVUGO NIYO NGIRO maze murebe ngo abafite ubumuga baratera imbere.
Comments are closed.