Digiqole ad

U Bwongereza burasabwa kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho jenoside

Umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Prof. Sam Rugege arasaba Ubwongereza  kuburanisha abantu batanu bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bukaboherereza Ubutabera bw’u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida w'Urukiko rw'ikirenga Prof Sam Rugege
Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’ikirenga,Prof Sam Rugege

Mu kiganiro na The New Times, Prof Rugege yibajije impamvu kiriya gihugu gikomeza kugaragaza intege nke mu kohereza mu Rwanda abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “ si mbona impamvu batababuranisha cyangwa ngo baboherereze ubutabera bw’u Rwanda. Dufitanye ikizere n’ubushinjacyaha bwa bo bityo mu gihe tubona ko kubohereza bikomeje kuba agatereranzamba, bababuranisha nta kibazo.”

Aba bagabo batanu ni Emmanuel Nteziryayo, Charles Munyaneza, Célestin Ugirashebuja, Célestin Mutabaruka na Dr Vincent Bajinya.

Aba bafashwe ku bufatanye bwa Police y’Ubwongereza na Police mpuzamahanga ya Interpol, muri bo harimo abahoze ari ba Burugumesitiri b’amakomini abandi bakaba bari bafite inshingano zitandukanye mu gihugu.

Célestin  Mutabaruka yakoranaga n’imiryango yigenga ONG mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bane muri abo bafashwe mbere ariko baza kurekurwa nyuma y’uko ubugenzacyaha bw’iki gihugu busanze budafite ububasha bwo kubaburanisha.

Nanone kandi muri 2009 urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwari rwatangaje ko batagomba koherezwa mu Rwanda aho rwatangazaga ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda budafite ubushobozi bwo kubaburanisha.

Imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  ikorera mu Rwanda no mu Burayi ikunda gusaba ibihugu bicumbikiye abakurikiranyweho uruhare muri Jenoside kubaburanisha cyangwa bikaboherereza ubutabera bw’u Rwanda.

Gusa hakomeje kwibazwa impamvu biriya bihugu bibigendamo biguru ntege.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • niba u Rwanda rwizeye ko bazatanga uubutabera bwiza ntakibazo gusa bazarwihutishe izo nkoramaraso zihanwe kuko birababaje kuba hashize imyaka 20 hari abatarafatwa ngo bahanwe kandi barakoze inyaha ndega kamere.

  • ahubwo bafate n’abandi kuko haracyari benshi kandi bakidegebya

Comments are closed.

en_USEnglish