Digiqole ad

UK: Abanyarwanda batangije ibikorwa bitegura Kwibuka ku nshuro ya 20

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Mutarama 2014, mu Bwongereza mu Mujyi wa Coventry, ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri  West Midland-Rwandese Community Association , mu Bwongereza batangije ibikorwa bitegura kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bifatanyije mu kwibuka ku ncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi
Aba baba mu gice cya West Midland nabo batangije ibikorwa bitegura Kwibuka Genocide ku nshuro ya 20

Muri ibi bikorwa hacanywe urumuri rutazima rugomba kuzenguruka igihugu cy’Ubwongereza ahaba abanyarwanda benshi rukazabageraho i Birmingham kuwa 12 Mata 2014, ahazacanwa urumuri rw’icyizere ku munsi nyirizina uzatangiza  Kwibuka ku nshuro ya 20 mu Bwongereza bwose.

Ibi bikorwa byatangiriye i Coventry muri West Midland bitangizwa n’ihuriro ry’abanyarwanda rya ‘ West Midland Rwandese Community Association {WM-RCA}’  bizarangwa n’ibiganiro, kuvuga ku mateka yaranze Jenoside muri Mata 1994 hanerekanwe na filime zitandukanye zivuga kuri Jenoside.

Hateguwe kandi  ibikorwa bitegura kwibuka hirya no hino mu migi itandukanye yo mu gice cya Midland ibikorwa bizabera muri za Kaminuza zitandukanye zo muri ako karere nka Birmingham University, Coventry University,University of Warwick, ndetse no gutanga ubutumwa bw’icyizere.

Umuyobozi mukuru wa WM-RCA, Bosco Ngabonzima, yasobanuye ko “Urumuri Rutazima” ari urumuri rwo kwibuka abazize Jenoside, ndetse n’ubutwari no kwigira Abanyarwanda bagaragaje mu myaka 20 ishize haba mu Rwanda ndetse naho batuye mu mahanga.

Bosco Ngabonzima yashimangiye kokwibuka  ku nshuro 20 ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo Abanyarwanda bakoze mu myaka 20 ishize.

Yavuze ko ibi bikorwa byongera guha icyubahiroabishwe kandi bigafasha gukura isomo mu byabaye kugira ngo bitazongera kubaho.

Ati “tugomba kugira ubumwe bugararagaza ugukomeza umutsi n’ubushake bw’Abanyarwanda mu kongera kubaka igihugu cyacu giha amahirwe umuturarwanda wese aho ava akagera”

Uyu muyobozi yavuze ko ibi byose  byashobotse kubera ubuyobozi bwiza.

Urumuri rw’icyizere rukaba rugaragarira mu maboko ndetse n’ubushatse bw’urubyiruko mu kongera kubaka Rwanda rushya.

Umwaka wa 2014 uzarangwa no kwibuka ku nshuro ya 20  Jenoside yakorewe Abatutsi, kwifatanya n’abacitse k’icumu, ndetse no gushyirahamwe hagamijwe ko amateka nk’aya atazongera kubaho ukundi,yaba mu Rwanda cyangwa ahandi hose.

Ibyo bikorwa bikaba bizakomeza kandi mu bice bitandukanye bya Midland cyane cyane mu mashuri ndetse na za Kaminuza kuzageza ku munsi wo kwibuka muri UK yose i Birmingham kuwa 12 Mata 2014.

West Midland ni igice cyo hagati mu Ubwongereza kigana mu burengerazuba, kigizwe n’uduce tundi tuzwi nka Wolverhampton, Dudley, Sandwell, Solihull, Birmingham, Coventry, Walsall ndetse n’imijyi izwi cyane ya Wolverhampton, Birmingham na Coventry ari naho habereye uyu muhango.

Aba ni abari mu gikorwa cyo gutangiza gutegura kwibuka ku nshuro ya 20
Aba ni abari mu gikorwa cyo gutangiza gutegura kwibuka ku nshuro ya 20

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Birashimishije cyane kubona abanyarwanda bali i Bwatamasimbi bagendana na gahunda za Leta,biliya byerekana indangagaciro z’abana b’u Rwanda,gusa binatera courrage,bikanakomeza gutanga icyizere gishimingirwa nuko ukuli gukomeza gutsinda.

  • kubera ko jenoside ari icyaha ndeangamipaka , ni ngombwa ko aho abanyarwanda bari hose ku isi bibuka , ibi kandi ni byiza kuko bikangura isi maze babandi baba bagaije gupfobya bagakorwa n’isoni

  • ntituzibagirwa abacu batuvuyemo tukibakunze!

  • iki ni igikorwa cyiza muri Diaspora Nyarwanda.tuzahora tubibuka

  • abanyarwanda aho bari hose ku isi ni muhaguruke twibuke abacu.

  • ibi n byiza gusa bajye bamenyekanisha ibikorwa byo kwibuka kugirango abashaka gupfobya jenoside yakorewe abatutsi bamenye ukuri kandi nabo baharanire ko bitazongera kubaho ukundi.

  • abanyarwanda batuye mu Bwongereza mukomereze aho, ibikorwa mukora bigaragarira buri wese , turabishimiye

  • RWANDA KOMERA UGANZE ABAWE TUZAHARANIRA KUGUTEZA IMBERE,RUBYIRUKO DUKOMEREZE AHO

  • Nivyiza kwibuka akabi kabishe mwabonye mu rwanda.vyofasha nabandi bagamije ivyo bitekerezo.ico navuga gusa mubikorane umutima mwiza namwe ntimukihore na ndetse musabe imana ibibafashemwo

Comments are closed.

en_USEnglish