Digiqole ad

Umukobwa nkunda abana n’undi musore nk’abashakanye kandi ngo arankunda

Ndi umusore mfite imyaka 24 y’amavuko. Mu minsi ishize nagiriye urugendo mu gihugu cy’u Bubiligi ngiye gusura abavandimwe banjye n’inshuti, muri uko kubasura nza kumenyana n’umukobwa utuye aho muri icyo gihugu.

Nyuma gato biza kuba ngombwa ko twibwirana dusanga twariganye mu mashuri yisumbuye aho bita St Joesph i Kabgayi, duhuza urugwiro dutangira kujya tuganira nk’inshuri zisanzwe nta kibazo.

Ariko uko bugenda bucya bukanira bitewe n’ibiganiro tugirana dutangira kugenda twumva twese urukundo rugenda ruza, njye nza gushirika ubwoba nk’umusore mbwira uwo mukobwa ko numva natangiye ku mwiyumvamo.

Ntiyashidikanyije nawe ambwira ko we yumva birimo kumuyobera kuko urukundo yumva amfitiye atigeze arugirira umuhungu n’umwe kabishywe n’uwo musore babana mu nzu nk’umugabo.

Namubajije ku bijyanye n’uwo mugabo uko bahuye bagafata n’icyemezo cyo kuba babana nimba atamukunda, yansubije mu magambo macye agira ati “Yansanze ndi njyenyine nta mukunzi mfite, kandi asanga ndi mubuzima butari bunyoroheye bityo dufata icyemezo cyo kuba twabana”.

Kugeza ubu uwo mukobwa turaganira rimwe na rimwe duhamagaranye ariko akenshi dukoresha ubutumwa bugufi ‘sms’, iyo ankumbuye ari kumwe n’umugabo we ajya mu rwogero ‘Douche’ akambwira ko ankumbuye ariko ari kumwe n’umugabo we adafite uko twavugana.

Bimaze kugera aho nanjye ubu amasaha yanjye menshi ariwe mba ntekereza ariko nanone umutima ukikanga iyo ntekereje ko ari kure ndetse anabana n’uwo mugabo.

Maze kwiyumvamo ko mukunze cyane kandi nawe ibyo ankorera cyangwa se ibyo anyereka biri mu bintu bimwe bituma numva mukunze bikaze cyane.

Ese ubu sinaba niruhiriza ubusa? Ko ambwira ko se yumva ankunze kurusha uwo mugabo babana byaba ari ukuri?

Nimumbwire icyo nakora kuko nayobewe.

Murakoze.

Umusomyi wa UM– USEKE.

0 Comment

  • wamwana we ko ukiri muto ubwo urumva uwo ari umugore?ese ubwo waba utaniye he n,umwinjira?shaka umukobwa ukiri muto reka kwiruka inyuma y,ibivanzu.

    • ABANTU BAJYA BIKURURIRA IBIBAZO BATABIZI.UMUNSI UMWE,IBIRI,ITATU,INE NGO MURAKUNDANYE NTANGIYE KUMWIYUMVAMO.SHA URUKUNDO RUGIRA IMIZI REKA GUHUBUKA NGO WARAMUBAJIJE NAWE NTIYASHIDIKANYA.MENYA IGIHE BAMARANYE KANDI WIBUKE IJAMBO NGO YAMFATIRANYE NDI MURI CONDITION ZIGOYE.MURI WE NTA RESISTANCE UBWE YIFITEMO YO KUBAKA NURUGO NGO RUKOMERE NKUMUNTU WAKWIHANGANIRA IBIBAZO.

  • ariko ntimukajye mutakaza igihe cyanyu !! uwo mukobwa afite undi mugabo koko wowe wabuze umukobwa udafite umugabo ? ese urumva muzabana mwishimane mute mu gihe uzaba uzi koyigeze gutungwa n’undi mugabo ?? ihangane umureke

  • Wa gasore we ntukajye ubaza ubusa utesha abantu umwanya. Niba wumva muzakomeza gukundanira muri toilet no muri douche komeza. Niba kandi warabuze abakobwa beza mururu rwanda komeza witeshe umwanya. Ndumva nta kindi nakubwira kuko urabaza iby’abaswa.

    • uramubwiye kabisa jye nkunda umugabo ntacyo ampaye,ubundi nkanga imbwa ntacyo intwaye!!!

  • ariko rero tujye tugira uburyo dutwaramo urukundo ubwo se koko urumva agukunda? wapi pe naho yagukunda nawe ukamukunda waba uhemukiye uwo muhungu wundi ahubwo rekananawe ugabanye contact kuko bishoora kuzakuvuna cyane

  • ahubwo wowe ntiwuzuye mumutwe ukunda umugore wabandi ute

  • Utekereza nk’umwana kandi mbona ufite imyaka myinshi. Icya 1, ntimushobora kwishimana ijana ku ijana uziko yavuye mu yindi nzu. Icya 2, si wowe musore ukunzwe kurusha abandi ku isi, ejo bundi azabona uwo akunze kukurusha nawe akureke. Shaka umukobwa, u Rwanda rufite abakobwa beza benshi.

  • umva, abantu tuyoborwa nibyiyumvo ,ngewe ndabyuma uramukunda,ariko nyine ni ibyiyumvo, dore icyo wakora: shaka undi mukobwa wakunda uhite utangira kumwiyumvamo, kuko uriya afite umugabo kandi naho yamuta akagusanga wazabizira pe

  • Icyo nakubwira ni uko uriya mukobwa-mugore atagukunda, ahubwo amaze guharurukwa uwo bari kumwe, ubu aharaye wowe. Nawe nimumarana igihe nk’icyo amaranye n’uwa mbere azaguharurukwa akundi undi gutyo. None rero mwana reka kugwa mu ruzi urwita ikiziba, shaka uwawe reka gusigarizwa (Va mu njumbure)!

  • Ko wumva afite undi mugabo se wowe urumva uzaba iki cye? guta ighe.com
    Burya kwiyubaha ni ngombwa mu buzima kandi ari wowe ari numwo mugore murabikeneye(hagati aho ntukavuge umukobwa ukunda ja uvuga umugore wabandi nshaka ko tuyobana).
    ntabana nuwo mugabo ku ngufu kandi nawe ntiwabuze abakobwa ukunda. iyo muza kuba mwiyubaha mwari gutegereza ko atandukana nuwo bari kumwe mukabona kuvugana ibyurukundo. ikindi kandi se uwo mugore utinya ibibazo by ubuzima agahitamo kubana nuwo abonye wese ngo bimworohere niwe wumva ushakamo umukunzi?ku myaka ufite nagira ngo urakuze bihagije ngo utandukanye urukundo n irari.naho ubundi ukeneye kwicara ukitekerezaho kuko urajegajega kandi ntukiri umwana wo guta umugati.shaka gahunda yubuzima kandi ukore ibikwiye uve mu nkundo zo muri toilette!

  • Ariko sha waretse UBUBWA KURI MUTO WASHATSE UWAWE UREKA UBUSAMBANYI KOKO ushyobora kujyana umugore wabandi ugahura nibihano vakuburaya wamuswa we

  • ariko se wa musore we ko ibyo wahuye nabyo mu bubiligi urumva abantu baba mu Rwanda bakugira iyihe nama koko? ibyo ni ibisanzwe hano i burayi, ntago ari umugore n’umugabo ahubwo ni inshuti, ubundi uzashaka vierge? none se mu rwanda bo abenshi ntibaryamana na ba copain babo. nimbe nawe byibura afite umwe .uwamunyihera mwiza w’umwirabura nabyinira ku rukoma. fatiraho wana reka n’abanyarwanda bahishahisha gusa.

  • SALUT UMVA MWANA WANJYE,abagore bakunda guseduisant abagabo,gukora utuntu twinshi twakurura abagabo cyane abo mu bihugu bya bazungu nubabona ubitondere ,kandi ivanemo urwo rukundo rwu bupfapfa uri muto witangirana nu buzima bwo guhangana na bagabo,na bagore babo ,umva icyo cyohe cyu mugore mumbarize ko atamukunda arahakora iki?NIBA AMUKURIKIRANYEHO KUMUKURA IBYINYO ,nkuko nabyumvise ubwo mwana wanjye ntushaka kwitega umushibuka,mureke uzabanza ubabare ariko wakunze urudashoboka ,ikindi bizagushiramo wisenya ubuzima bwawe.

  • wa musore we nta kindi ushaka nukwisekereza abantu no kugira ngo bakuze amasaha ubwose urumva koko uwo aru umukobwa vuga iti indaya yarambwiye ngo irankunda . uti ese nisunge indaya naho ubundi ureke kwisekereza abantu .

  • Mwana wa maman inama nakugira nuko wava mumaranga mutima kuko usibye nuwo mukobwa nundi wiburayi en plus muri belgique uzagerageza kugushuka naho yaba ari single uzazibukire.njye byambayeho nakundanye numukobwa wo muricyo gihugu njye anshushanya ko arinjye ntawundi,ko akijijwe ari umurokore ndetse ko arina vierge tugomba kuzabana arko nyuma mumbabarire naje gusanga arenze kwitwa inyamaswa ni ikindi kintu gituwemo na shitani,kuko uko yambonye ninako umuhungu wese bahuye amwiteretera,akagira ubuntu mugutanga ibintu mbese we sinubutiza urugi ahubwo nubutiza igipangu,mbese mwabantu mwe ni danger.nawe ibaze impamvu abasore baba hariya baza gushaka abakobwa binaha,ninako nabariya bakobwa baba bashaka uduhungu tugifite umuco two muri africa.rero ZIBUKIRAAAAAAAAAAAAAAA

  • Hahaaaa mbega aho isi igeze umusore koko w’imyaka mike gutyo utanashaje ajya gukundana numuntu ufite undi mugabo boshye abakobwa barabuze? ubwo ibyo nibiki koko washatse uwo mukundana w’isugi ufite nimyaka yenda kungana niyo yawe ntasoni? jye duhuye ntabwo wankira ubwo urumva ayo mateshwa ngo abana nundi mugabo mureke vuba ndetse abakobwa ba hariya ntuziko bigize indaya gusa

    • Aba basore bakiri bato nibo bonyine bashobora gukora ibi kuko bo bakunda nk’abasazi nta mibare irimo,nibo usanga iyo bakunze umuntu batagira rutangira niyo uwo bakunda yaba angana na ba nyna. Nyuma bamara gusca akenge ,bagarura ubuyanja bakisama basandaye.Naho abo bashaje iyo babikoze cyangwa se abasaza baba ari uburara ,uburaya nubugwari byababayemo akarande!!

  • WARAREBYE USANGA UWO ARIWE WAKUNDA KOKO CYANGWA NI UKUDUTESHA IGIHE;UBWO UBONA USUMBYA IKI UWO BABANA SE? AHO UBA SE NTA BAKOBWA BAHABA,NTAWUNDI WAKUNDAGA SE WENDA UKABA USHAKA KUMUHEMUKIRA? YOBOBOBOBO NTA BWENGE

  • Wabyirangirije Ko Ar’umugore(umukobwa) Ubana N’umugabo Mureke Ntarukundo Agufitiye, Kuko Ushobora Kumutwara Akabona Undi Akunze Kukurusha Urumva Utaririmba Urwubonye?

  • Umva sha, ngo agapfa kaburiwe ni impongo. Uwo si umukobwa ahubwo ni mabeshu. Ese sha ko ukiri muto urahihibikana mu bagore ba batamutwe ubashakamo iki? Ubwo wowe umunsi umwe ntuziruka ugata n’urwo wari wambaye? Kandi ngo akarenze impinga ngo ntibagarura! Washatse umukobwa mwiza mukundana ko bahari! Va mu bishwambagara kavunumuheto!

  • warasaze sha erega ntasoni ngo umukobwa!ngo abana nundi mugabo?umuntu yitwa umukobwa ryari?cyangwa umugabo ryari?wararindagiye nkawe!numutesha umugabo wese ufite kizere ki niba nawe batazamugutesha?cyangwa nawe utazamuta nuhura nundi ngo mwariganye?akagukunda harya ubwo urwo ni urukundo cyangwa ni ubuhehesi.ba umuntu muzima va mubusazi sha wikwangiza igihe cyawe.

  • Achana naye buriya urashukwa n’ibyo wise qualities.. iyo ntangiriro ni mbi cyane. Nta kintu na kimwe gishobora kumvikana nk’igisobanuro iyo kigaragaye mu cyaha. none se niba babana ni umugabo n’ Umugore nyine…………. ne gachez pas ta vie pour ne pas te retrouver malheureux le lendemain de ton marriage….

Comments are closed.

en_USEnglish