Digiqole ad

Umugore wanjye mbona azantera kumaca inyuma kandi bizambabaza

Ndabasuhuhuje bakunzi b’UM– USEKE, byanyobeye mumfashe. Ndubatse ariko umugore wanjye mbona azantera kumaca inyuma kandi bizambabaza! Muti” Kubera iki?
Umugore wanjye tumaranye imyaka 3 dufite umwana umwe  w’imyaka 2.  Gusa iyo ngiye gukora imibonano nawe nyikora ubona atanyitayeho.
Nagerageje kumubaza impamvu dukora imibonano atanyitayeho arambwira ngo we nta kibazo afite kuko yumva aryohewe . Ngerageza kumutegura ariko ukabona ntacyo bitanga nyuma naje gutekereza ku kintu cyo kumunyaza bidasanzwe ngirango wenda mukorera nabi ageze aho nabyo arabyanga ngo yanga ko bisakuza abantu bakaba bamwiyumvira.
Nagerageje kugisha inama abakuru bose bambwira ibintu bimwe none natangiye gutekereza kuba namuca inyuma ariko kuko mukunda ndabitekereza nkabura amahoro kuko numva naba mpemukiye umwana wanjye ndamutse mbyaye undi hanze.
Iyo mvuye ku kazi ntajya anyakira ngo tubazanye uko twiriwe, niyo mbimubajije ansubiza ubona atanyitayeho. Ahora ashaka ko twakohereza amafaranga kwa Nyina kandi ndihira murumuna we amashuri yisumbuye i Kigali.
Iyo tugiranye ikibazo mba numva twakicarana tukavuga amakosa yacu tugasabana imbabazi ariko we akambwira ko ndi umunyamujinya atabyiviramo nkumva ndababaye kuko iteka anyereka ko nta kibazo afite kandi ngo niyo nagenda azabaho neza .
Mungire inama kuri contact yanjye.
Murakoze.
Email yanjye ni <[email protected]>
Umusomyi wa UM– USEKE.

44 Comments

  • Ahubwo ikibazo gishobora kuba gifite wowe atari umugore wawe kuko nkurikije umwanzuro ushaka gufata uri umuhehesi mubi urashaka kureba uko abandi babigenza ushobora kuba mubusore bwawe wararebye amafilme menshi y’urukoza soni wubatse urugo ushaka kubikomeza noneho muri pratic!!!
    ikibazo cy’umutungo cyo muzakiganireho murebe nimba koko uwo mubyeyi atafashwa nimba mubifitiye ubushobozi.Hindura imyitwarire uve muri iyo mitekerereze yoguca inyuma uwo mwashakanye

    • Wowe rero uvuga utya, ushobora kuba utarashaka cyangwa warashatse nezada!Gusa ikibazo cy uriya muvandimwe kirakomeye kandi aho gikomereye ni uko ari iki mbere kidasakuza nta wundi wabimenmya kimushengurira imbere.
      uzi umuntu wereka ko yagukoshereje uciye bugufi ngo mubone uko muganira na we akubwire uko wamukoshereje bikamutera wenda gukora nabi maze mubabarirane yamara akarushaho kwisobanura cyane? Uzi umuntu ubwira uti iki kintu ndacyanga ati yego ntigicike n ejo ukongera ukakibona? uzi umugore utagufata mu cyubahiro cy umugabo cyangwa Papa w abana? Wari wava kukazi hari ibyakugoye byakubabaje ugasanga nta muntu wakugirira impuhwe ngo abone ko washavuye aguture uwo mutwaro? uzi umuntu utereta ukabona ntacyo bivuze kandi nta nakubwire aho yumva afite ikibazo? Buriya wegereye neza uwo mugabo wasanga iyo atitereye ipasi ayambarira aho! Ndakurahiye buriya nta mutekano bafite umunsi umwe ahubwo ashobora guturikana kurwana
      Ati numva namuca inyuma– ngicyo ikimenyetso kigaragaza ko bigeze habi– gusa si byiza ntabishyire imbere si wo muti
      Mu mibereho y abashakanye rero ujye ugenza gake biba bitoroshye
      Igishekeje buriya muri rubanda usanga basingiza umugore ko ari igitangaza ubwoitonzi reka sinakubwira.

      • Uri Muzehe koko! Ndakwemeye, nanditse hejuru nitwa Kani, soma ibyambayeho, ndabona ubizi, ubanze twari duturanye. Naho bariya baba badabagira mujye mubihorera, ntibazi ibibazo biri mu ngo hanze aha. Hari igihe bazabimenya neza bitababayeho kuko ububi bwabyo sinabubifuriza. Uriya muvandimwe akomeze kwihangana.

  • Nyamara ufite ikibazo gikomeye cyane!
    Umugore wawe ntagukunda.Yashakaga izina ry’umugore yararibonye.Ahasigaye agutezeho imibereho myiza y’umuryango akomokamo.Yaje iwawe nk’umupagasi ugiye guca inshuro.Namara kugwiza azafata umwanzuro ukwiriye musese amasezerano.Ngayo nguko!

  • Numvise neza ibyuo mugore wawe, nibaza ko we aguca inyuma. Akaba yarabonye uwo akunda umushimisha kuburyo wowe iyo muhuye aba atakwishimiye.uti ngerageza kumuganiriza akanyereka ko atanyitayeho. Ibyo nikikwereka ko afite ibindi ashyize imbele wowe urinkigikoresho cye gusa. Ikimenyimenyi ngo ashaka ko cash ukorera muyohereza kwa nyina. Uramutse ubuze akazi nibuo wamenya uwo mugore wawe neza. Ntiyahamara kabili. Icyo numva wakora, wazagerageza ukamusohokana kure yi muhira gato mukalara muri hotel, ukamuganiriza witonze. ubuo harinubuo mukoze sex wabona yishimye kurusha warusanzwe umubona. Erega umugore ashaka ko umuha care, bakunda utuntu duto dushya nkabana. Niba mukimenyana haribyo wamukoreraga nyuma bigahinduka amaze kuba umugore byaba impamvu yo kutakwitaho.ibihe byiza

  • SALUT ,kuba atagukunda tube tubiretse bishoboka ko twakwibeshya,kuba akunda ibintu ari materialiste birashoboka,kandi aho wamushatse umubona iyo ukunda umuntu rero ukemera kubana nawe hari ingeso wemera kwihanganira ,ihangane mushakire ibyo akunda,ohereza amafaranga aho yifuza musohokane,mugurire ibihenze wenda ugirango umurebe ,igihe cyu mugoroba muri ya gahunda uzasanga byahindutse,azabyina kurusha umutavu uciye ikiziriko,na byabindi byamusakurizaga we azabigukorera ,ikindi abagabo bamwe nabamwe bikuyeho inshingano zo guhahira urugo mbabwire mwese ntawukama iyo ataragiye,nuyikama umenye ko izayamira ,haha neza rero,kandi wongere wihangane gato.

  • SALUT

  • SALUT,kuba atagukunda,kuba agucinyuma,njye mukecuru simbiha agaciro ahubwoicyo mbona niumukunzi wi bintu,itunga ryagwira ukarimusesekazaho neza mwakumvikana,niba waramushatse uziko akunda ibintu ihangane ukore ibyo ashaka,cg se ntuhaha ugashaka gukama iyo utaragiye,nawe urabyumva irayamira niko bigenda,ariko niba ukora ibyo ushoboye bikanga nikindi kibazo,ubwo bakosheje badahannye.

    • hahahahaha,ngo bakosheje badahannye?umutima muhanao harya ngo bigenda gute?ngo nta nuhana uwahanutse mukecu,ariko wowe iyo witegereje, umuntu bamurongora nta kintu bimubwiye?narumiwe kok,singiye kukubeshye bire bitu biraryoha pe ubundi uba ugomba no kuvuga merci birangiye kuko ntekereza ko abagore baryoherwa cyane kurusha abagabo!c`est mon avis kuko birandyohera peeeee!!!

      • Nkusi ya mwiza uransekeje,ngo umuntu bamurongora ntacyo bimubwiye? hahahahaha sha urasetsa sha ubanza warageze iyo wajyaga!! Ese waruziko abagabo benshi arukubona bagenda bambaye ama pantalons gusa,abandi birirwa biruka mu bagore biyemera gusa,ukumva ngo kanaka akunda abagore,ukagirango hari nicyo abamariye arugutobanga gusa!! Buriya abenshi ntibazi kurongora na mba,ahubwo ngirango birirwa biruka mu bagore kugirango abantu bagirengo ni ba hatari kandi ari aba maringaringa.

        None naw uti umuntu bamurongora ntacyo bimubwiye,urabona umuntu yabigira ate,ntiwahora wangira umugabo wawe ariko nanone ntakundi wabigenza iyo ubona umuntu arimo gukora ibintu utamenya ibyo aribyo uramwihorera ugategereza igihe ari burangirize gusayuka ugashima Imana ko akuvuye hejuru kuko uba warambiwe!!

        • ko byaba ari ibibazo se nshuti?Jye rwose umugabo ambihirije sinzi uko nabyifatamo,biriya bintu ni sawa kabisa iyo uri kumwe numugabo wawe mwasezeranye muri muri kiriya gikorwa nta Mana nt bantu mwikanga?akanyamuneza kaba ari kose pe,iyo akunyaje byo biba ibindi!!!none namwe ngo uba ushaka ko akuvaho ,ni ibibazo ndakubwiye!!!cyakora nanjye nyine iyo umuriro wagiye,nta kintu amarira kubera urusaku,kuko bisaba ngo volume ya radio ibe ari maximun!

  • wa mugabo we ndumva umugore wawe atagukunda na gato ! yagushatse ngo ujye wohereza amafranga kwa nyina unarihire murumuna we amashuri ariko njye ndibwira ko afite undi mugabo umurongora neza wowe akabikorera umugenzo gusa kuko aba yabihaze !! wabonye umugore wanga ko umugabo we amunyaza ??? wowe ihangane ntusambane ntacyo waba umurushije ihangane haracyari kare utegereze indi myaka itanu uzaba umaze kumenya ukuri !
    wihangane sha twaragowe !

    • ako kantu , uvuze neza cyane . je nigeze kugira umukobwa twakundanye, byari bimeze nkuko uyu mugabo amerewe, umunsi umwe , twara shwanye, muri uwomunsi bukeye bwaho . mbona akundana nuyundi . nukuva bitarenze 24. yari amaze kugira uyundi mu boyfriend. byarancanze , gusa ndamwiorera nibera mumahoro jenyine. sinigeze nshaka uyundi, gusa bangenzi biwe baguma bamuca amazi ( wa mu eks wanje) kubera ibyo yari yankoreye.na famille yiwe yarankunda sana.nagumye kwibera mumutuzo gusa naramenye uko ameze muriwe. one day Yara mampamagaye kuri fone sinayifata. anya nyikira sms. asbaimbabazi , ansabako amubere umukunzi nkambere cg inshuti bisanzwe. namubwiye ko ico namumarira ari kuba incuti bisanzwe . yari shimye gaho byo kujijisha 🙂 . noneho basazabiwe na nyina hamwe ninsuti bakomeza kunsabako namuha chance nanone. narayi muhaye. wanu umukobwa yasubiye kuriya systeme yiwe . mugitanda ntakoma. gasa ya kunda sex biboneka no kumaso

  • sasa wa mugabo we ikibazo cyawe kirasaba kukiga giherewe mu mizi kuko hari ibyo umuntu yakwiye kukubaza mbere ariko ubwo waduhaye email umuntu yazabikubaza icya 1 wakundanye nawe mbere mutarabana ese niba mwarakundanye urukundo rwanyu rwari rushingiye kuki kuko hari urushingira ku frws utayamuha ubwo icyo mwapfanaga kigashira hari uwo mukundana mugahuza urugwiro nurukundo rw’umutima hari uwo mukundana kuko abona azakuyobora kuko wabimwemereye mu rukundo rwanyu inkundo rero zishingira kubintu bitandukanye icyo wamwemereye rero ubu ugomba kugishyira mu bikorwa nkumugabo cyakunanira mu gatandukana kuko niyo masezerano muba mufite . naho ubundi niba koko ugira umujinya cyaneee ikosore umubwire ko wahindutse uzajya uganira nawe utuje uburakari ugiye kuburwanya ubundi umusohokane umusabe muganire nakwemerera ugende muganire kumibanire yanyu nicyo mwiyemeje kizubaka urukundo rwanyu mbere yuko mubana umubaze ikibazo afite umubwire umubabaro wawe n’agahinda kawe ucishije make wumve ikibazo afite nukimenya ubwo uzabona gushaka igisubizo niyanga ko muganira uzamutumeho abakuze baze muri kumwe ubabwire umubabaro wawe ariko ni etape ya nyuma cyaneee . kuko hari igihe umugore umumenyereza kuba mu buzima buhenze wabura amikoro mukabyarana abo hari ingero nyinshi nibindi bitandukanye gusa ikingenzi nukumenya ikibazo gihari kandi nawe niba waramumenyereje ibya mirenge kuva umutereta akaba aribyo wamushukishaga shikama hamwe kakubeho kuko sinziko uzabikira kuko abagabo benshi bakunda kwiyemera kubagore babereka ibya mirenge bagerwaho nubukene kakaba karabaye urugo rwabo rugatahwa nabanyamafranga bakibera amahabara yabagore babo . kandi ihangane kuko ntabwo worohewe .

  • Mwaramutse,jye mbona nubundi,kumuca inyuma wabishakaga ahubwo ukaba wabonye ibyo witwaza,abo ugiye kuraya nabo hanze baruta umugore washatse umukunze,kuba yitwara atyo mbona ariwowe ubimutera gusa nuko muba mudashaka kuvuga ukuri uko ibintu bimeze,ntabwo wagisha inama utavuga ibintu uko biri,wowe uravuga gutyo nyamara numugore atubwiye yatubwira ibitandukanye nkibyo uvuga.ngaho ngenda usambane hanze ukurure imivumo murugo rwawe,ubwo uzaba ubaye umugabo mwiza,ese ubwo nubikora utyo uzaba wubatse cg ushenye,mujye mujya gukora ibintu mubanze mutekereze ingaruka zabyo.

    Inama nakugira nuko mwakwicara mukaganira neza,ukamubaza ikibazo yaba agufiteho,ariko ukamuganiriza neza,ikibazo cya abagabo,murikigihe ntibakimenya kuganira nabagore babo neza,wasanga kuganira kwawe nawe arukumwuka inabi,kumutuka,nibindi bisa nkabyo,hanyuma nawe agafata umwanzuro wo kujya akwihorera, kugirango wikosore nkumutu mukuru,none wowe imyanzuro nukumuca inyuma,ubwo se uba umuhimye cg niwowe uba wihimye?Bagabo mujye mumenya kuganira nabagore banyu neza ntimugahangane.

    • wowe witwa iyumvire uyu muntu mugire inama ukulikije ibyo yakubwiye,naho ibyo kuvuga ngo numugore akubwiye wasanga afite ukuli, ibyo ntacyo ubiziho, uyu mugabo akeneye inama ntabwo ashaka jugements,kuba watekereza ko akubeshya ndabona waba uri injuste vraiment,nanjye ndi umugore nemera ko abagabo kimwe nabagore bagira amafuti,ariko nkuyu uba wagishije inama,sinumva interet aba afite mu kubeshya abasomyi,kuko bamugira inama bakurikije ibyo yababwiye,

  • mwaramutse,numuca inyuma se nawe akaguca inyuma bizaba bitanze iki?uwo mwana mwabyaye azaba uwande?ese gusambana ko ari icyaha waba ubizi ko ari icyaha?icyo cyaha se nutangira kugikora imbere y’Imana ikizabazwa umugore? ese waruziko utangiye gusambana hanze ko ari umuvumo waba uzaniye umuryago wawe nabandi bose bazagukomokaho? abana ubyara nabo nibakura bakaba abasambanyi uzaganya ngo abana bakunaniye kandi ariwowe wabibateye? inama nakugira niba ubona ko kubakana byabananiye mu mwanya wo kumuca inyuma bikazazana ibindi bibazo birebire,mwicare hakirikare mubyumvikaneho niba umwe atakiyumva muwundi muhite mutandukana ,mutandukane amahoro burumwe ajye ukwe,hanyuma ubone ushake undi mugore.

  • WAMUGABO WE RERO HARI IGIHE , UMUGABO ABA ATAGUHAZA MUBURIRI PE NYUMA UKIFUZA UNDI RERO MUZAGANIRE UREBE NEZA IKIBIMUTERA KUKO BYOSE NI MUBURIRI KUKO UMUGORE ATARYOHEWE NTAGO AKUBONA NKUMUGABO BIRASHOOKA KO WOWE MUKORA SEX UKARANGIZA NTIWITE KO UMUGORE NAWE ASHAKA KURANGIZA KANDI SEX NI IGIHE UMUGABO N’ UMUGORE BAMARANA IPFA MUGIHE CYOGUKORA SEX HARI UMUGABO YIBAZA KO ARANGIZA IBINDI BY’UMUGORE NTABYITEHO RERO IYO AGUTINYA NTABIVUGA RERO GERAGEZA MUGANIRE KUKO SEX ITANYA ABANTU NANJYE UTAYINKOREYE UKO MBYIFUZA KABISA SINAKWIYUMYA NONGERA KUGUHA !! SAWA

  • ihangane nutabikora ntuzapfa; gusa reka nkugire inama wimuca inyuma kuko biza ibindi bibazo utiteguye, ahubwo wowe ushobora kuba uko akoze atyo urushaho kumwereka ko umwitayeho noneho akaba ariwo mutwe we agukina; rero niba umunyazaza akanyara bivuze ko atakwanga; ahubwo dore uko uzabigenza, niba watahaga kare jya mukabari cg ahandi utahe utinze, wigire nkaho ntakosa ufite, wihangane wekumukoraho use naho nawe utakibishaka, panga gahunda zidafatika ariko ntuzimibwire abone ugiye gusa unagarutse, nakubaza umubwire ko hari umuntu mufitanye gahunda ariko ubanguka ntumubwire uwo ariwe; garagara nkumuntu utamwanze ahubwo uhuze; nakwereka ko ababaye mera mkaho utabibonye ahubwo ubigire urwenya, hanyuma ibyo byose ujye ubikora ariko uze umusuhuze umusekere, wirinde gusbiza ibibazop bye byinshi, ahubwo natangira kukubaza ujye usa naho uri muzindi gahunda z’urugo; iterambere; ndakubwiza ukuri niba agukunda bizahita bigaragara kd niba aguca inyuma nabyo bizakwigaragariza; ubwo icyemezo ni icyawe nyuma y’izo nama ntabintu byinshi.

    • Sha Zazi ndakwemeye, izo nama zawe ni tres bien cyane. Burya iyo umuntu umukorera byose ntacyo wamuburanye ntaguha agaciro ariko iyo wigendeye ni bwo atangira kubona agaciro k’ibyo wamukoreraga.

    • kabisa iyi nama niyo. Ucecetse ukamenya icyo ahatse

    • iyi nama ndayishyigikiye ijana kuijana kdi nubona nta kintu bimubwiye wowe uzamenye ko aguca inyuma ariwe, ukaba usanga yabihaze

  • Ariko niba adakunda kunyazwa jya umucu***ta!uretse ko ubundi muba mugomba gukoresha postiteri zose ngo muryoshye imibonano!

    • Heeeeehhhheeeeeeeee ahwuiiiiiiiiiiiiii

  • Kumuc’inyuma Siwomuti.
    ukwiye Guhindura Uburyo Mubikora Cg Uzamubaze Kontakibazo Mufitanye Cyihariye

  • I agree with almost all of you, ariko burya nubwo tuvuga ngo sex ni ngombwa mu rugo ariko tumenye ngo uko gushimishanya guturuka muri improvment ya buri gihe no guhora mubiganiraho. Echec ya mbere ni ukutabivugana ibindi ni relatif.

  • Umuntu wiyise Iyumvire, sinzi imyaka afite, ariko atanze inama nk’umwana cg umuntu utarashaka. Amababarire si ukumugaya, niko mbibonye. Kera najye ndi umwana numvaga mbabariye abamama cyane, nziko nta makosa nk’ayo maze kumenya ubu bagira, nkumva abagabo aribo bakosa. Burya rero icyatubera cyiza mu kugira inama ababa bazitwatse, ni uko twajya tuzitanga tugendeye ku byo uwatwiyamabaje yatubwiye kuko atatugishije inama atubeshya numva ari we waba yibeshye kandi numva nta mpamvu yabikora kuko nta nuba amuzi. Njye mbona atari byiza gutanga inama ujya gukekera umuntu ngo buriya ntiyavugishije ukuri, ngo abagabo b’iki gihe, … Ubwo ni nk’uwavuga ngo abagore b’iki gihe! Mbona muri iyo nzira, ntacyo umuntu aba afashije uwatse inama. Njye ukubwira gutya umugore yarabinkoraga, ubundi akaba ambwira ati kanaka (w’umugabo) afite igitsina giteye gutya, ndetse twaba turi mu kabariro tugezemo hagati uwo mugabo nkumva arahamagaye, agafata phone bakaryoshya n’agatwenge keza, njye nahindutse nk’igiti ndi hariya. Kandi ntugirengo yaretse hacamo n’igihe, yatangiye tugitangira kubana. Namubaza mfukamishije amavi y’umutima, ati sinarinzi ko ari bibi, sinzongera; nyuma ntibimubuze kongera. Uri kumva ibyo bamwe mu bagore b’iki gihe bakora!!! Nshuti “Iyumvire” tutabyise nko guterana amagambo, ahubwo tuganira, simbikwifurije ariko niba uri umugabo, umugore wawe agukoreye nka biriya wabigenza ute? Niba uri umugore, ubona iriya myitwarire ikwiye umugore washakanye n’umugabo bagasezerana imbere y’Imana n’abantu? Wowe ntuzi iterambere abagore bagejejweho ubu, bamwe baryumvise kuriya. Gusa hari n’abagabo babi. Nk’ibi rero ni byo biba bitumye njye mbona twajya dutanga inama dukurikije ibyo umuntu yadusabyeho inama atubwira, ibindi byaba ari amarangamutima. Nkanjye yabiterwaga no kunsha inyuma, twaje no kujya mumategeko adufasha kurabirangiza. Gusa, uyu watugishije inama ntawamwemeza ko nawe yaba amuca inyuma, acunge neza yaba ari n’ikindi kibazo. Ariko, ujye utinya umuntu mugirana ikibazo wamuganiriza ukabona ntacyo bimubwiye cg nta n’icyo ashaka kuvuga kandi wowe wagerageje uko ushoboye. Mukomere cyane.

  • Bwana,

    Iyo umugore amajije ku byara agafata imiti ituma adasama harigiye iriya miti itwara ubushake bwose pe ndabikubwira nk’umugore wa byaye ku buryo wunva muri wowe ntabyo ushaka ubikora byo kurangiza umuhango kugirango umugabo atarakara , ariko ntabwo ari kuri bose.

    Indi Mpanvu ishobora ku bitera ushobora ku mubwira amagambo mabi cyangwa ukaba waramukoreye ikintu kibi bigatuma akuzinukwa.

    Inama yanjye yambere n’ugusenga Imana ikamugarurira ubushake.

    Ikindi mu gomba gusohoka mukajya kure muri hotel, mu kaganira bihagije ariko utamwereka amakosa ye.

    Ugomba kugerageza igihe cyose ukamwereka ko umukunda ukamudaraga nkuko wabigenza mukiri abafiance, ukamuhamagara sms z’urukundo ukamutetesha ntuhugire kuri bebe gusa nawe mwereke ko aruw’ingenzi mu buzima.

    kandi igihe cyose mwiteho cado ni ngombwa kugirango arusheho kukwibonamo niyo yaba bombo imwe singombwa ibihenze na biswi yakwishima ni byinshi mfite ariko nta mwanya merci.

    • Erne, ibyo uvuze ndabyemera, ni byo pe. Ariko hari icyo wibagiwe, burya ubikorera cg bigahabwa agaciro n’ushaka kubaka. Iyo ari ufite ikibazo cy’imiti koko cyangwa akaba ari ikibi wamukoreye, ariko muri we yifitemo gahunda yo kubaka urugo, mubiganiraho akabikubwira n’impumeko ye muganira ubona ko atari ikibazo cyamuturutseho. Yewe, rwose nturinda unamubaza akenshi, kuko muba musanzwe musabana, ahubwo aranagutanguranwa ugasanga akubwiye ati nsigaye niyumva gutya, nawe abibona nk’ikibazo. Niba mbeshye unyomoze. Erega iyi si isigaye irimo byinshi. Ninjye wanditse SMS iri munsi y’iyi wanditse. Nibitakugora uyisome neza, n’ibiyirimo ube wamenya ko bibaho.

  • Nyakubahwa Kani,
    Pole kuganiriza abantu nkamwe atari imbona nkubone biragora kubera ibikomere muba mufite muba mwaratewe na bagore cyangwa abagabo gusa umbabarire,

    1) Imyunvire yanjye nawe haraho yahuza gato ahenshi dushobora kuba dutandukanye cyane ariko nibyo byiza kuko turemye mu buryo butandukanye.

    2) kubihirwa n’urugo ntabwo biva gusa guca inyuma umugabo wawe nturunva ababihaga kubera kugira umugabo ubigusaba cyane kandi buriya abagore ntabwo babishaka buri gihe bagira peliyode abayaka umuriro cyaneee.

    3)urugo rwabo buriya harigihe rwubakiye ku mibare nkuko wabivuze umugore yariyabanje kureba inyungu amushakaho.

    4) ikindi umugore yarakinye mbere ashobora kugereranya abandi agasanga umugabo nta peti ateye.

    5)Waruziko ingo nyinshi iyo mugikora marriage mwese mu minsi ya mbere guhuza imico,ibitekerezo,imyunvire bigorana cyane bamwe bati iyo mbimenya rero buriya urugo utabaye maso kiriye gihe umwe ashobora kuzinukwa undi burundu.

    6)Kani we impanvu ni nyinshi ariko rero mbikuye ku mutima uwo mugabo ntazakore ikosa ryo guca inyuma umugorewe kuko urukundo rurihangana natuze bizageraho bigende neza hamwe no gusenga ngahorero gira amahoro

  • mumiterere abagabon’abagore batandukanye mu byerekeye igitsina. Umugore akenera gutegurwa cyane kuruta umugabo, kandi mu kumutegura banza umenye neza niba mu rugo nta kibazo gihari wowe mugabo wirengagije, kuko umugore ubitse ikibazo kitashubijwe neza ntukirirwe utegereza ibitangaza mu buriri. Umutima uba ubyimbye ku buryo akubona wowe umutegereje bikarushaho kumubabaza. Abagabo bakwiye kumenya ibi , kuko niba umugore afitiye urukundo aho avuka si ikibazo niko abagore bateye. Muhe ibyo yifuza nawe ntabwo azakwaka ibyo abona ko udafite. Ikindi ku bagore ntabwo sex ariyo rukundo gusa, kuko abagabo bakeka ko kwereka umugore ko umukunze ari sex. Ahubwo urukundo arubona mu kumwumva ndetse no gusesengura reactions ze ukamenya icyo ashaka. Mujye mumenya ko abagore benshi batinya abagabo babo bakabika mu mutima ibibazo babona , umugabo we akagira ngo umugore arasuzugura etc. Ashobora no kukubeshya ko sex ari ok kandi kuri we yashize atanabishaka kuko agufiteho ikibazo atabasha kukubwira. Abagabo rero mujye mworohereza abagore banyu mwe kubuka inabi kuko nagutinya ntazigera akuganiriza ku bimubabaje kandi byose bikugiraho ingaruka kuko imyiutwarire y’umugore ushavuye ituma abagabo bahunga urugo. Byose nukumenya uko ugomba kubyitwaramo naho kujya kumuca inyuma ntuzigera ubona umugore ugukunda kurusha uwawe, indaya ziba zishakira amafr kandi ziba ziryamana n’abantu benshi ku buryo nta rukundo zigira.

  • -umugore wawe wabanye mute?mwarakundanye, mukaganira byose mugakina mukavugana ku byifuzo byanyu byejo hazaza cg se byarihuse mubana mutamenyanye.hari nubwo abantu barambagizanya bataganira bakumva ngo bazamenyana babanye.
    akenshi uko abantu babanye biba ipfundo yibizakurikiraho.
    -ndumva wareka gutekereza kumuca inyuma, nubwo utavuze igihe iyo myitwarire ye unenga yatangiriye.niko yahoze cg se byaje nyuma.ukaba uziko uri umwere nta kintu kibi wakoze cyamukomerekeje akakuzinukwa?ushobora kubikora ukagira ngo ntiyabimenye kandi abizi, cg se ntusabe imbabazi ngo unerekane ko wihannye.cg se ukaba ukora ibintu bimwe buri gihe ugahora muri mbabarira ariko utikosora.ibyo byatuma nuko kwicara ngo muvugane ibitagenda areka kubiha agaciro.
    -waba se waramwiyeretse uko utari igihe wamurambagizaga?waba se waramwemereye ibitangaza wamugeza iwawe akabibura?ibyo aribyo byose hari uko byagenze niba atariko yamye.
    -musohokane nko muri weekend muganire umusabe ko nkabashakanye mubwirana akari ku mutima.ushobora gutungurwa da.umubwire ibyo umwifuzaho, nawe umusabe akubwire ibyo agukeneyeho.umubwire ko uko mubanye utabyishimiye ko bituma utanezerwa mu rugo.niba agukomeyeho azicara yibaza yihane ahindure imyitwarire.nimuva aho uzongere bimwe bita care.ubihe igihe urebe ko bicamo.uko ushaka ko mumera abe ariko umwitwaraho utitaye ku byo uvuga ko ubona atabyitayeho.ubimuhate abimenyere nubona atabyitayeho use nubihagarika.noneho mubane nkuko kwe.mbese ubure kandi uhari.niba agukomeyeho, azabikumbura yibaze impamvu agusabe ko muganira cg se we abigarure.nubona nta kigenda ubwo uzafata icyemezo nkumugabo.ariko ibyo ukora byose ntuzamuce inyuma.birutwa nuko wagerageza byakwanga mugatandukana mu mucyo ugashaka undi(siyo nama nkugira).burya kwiyubaha no gukora igikwiye ni ingenzi mu buzima:ntiwigaya kandi n”imana ntikugaya.
    kumuca inyuma byazana izindi mvururu noneho bigahumira ku mirari.nawe kandi byakugayisha ahantu hose nubwo wabikora wumva ufite ukuri.kwiyandarika si ibintu nubwo abantu bibwira ko ntacyo bitwaye ku bagabo.

  • inama ya zazi yiteho niwumva wakwihangana ugashobora gukora ibyo akugiriyemo inama naho ubundi kumuca inyuma si umuti rwose ndi umugabo ariko nkubwiye ko nubwo abantu wumva barabigize nkaho ntacyo bitwaye ariko bigira ingaruka zikomeye ku rushako ubwo waba uzanye ikindi kibazo utazapfa gukemura . kandi n’Imana yavana umugisha muri gahunda zawe ukaba sabizeze .ariko sinabura no gushima nanette inama atanga kuko rwose mbona yavamo umwarimu mwiza nifuza kuba namenyana nawe abyumve rwose agira ibitekerezo byiza .

  • Mwiriwe, ibintu bibera mu ngo ntibyoroshye, gusa abagore igituma batagira ubushake bwa mbere ni uburyo baba babanye n’abagabo babo, niba umubwira nabi cg utajya umutega amatwi, ikindi ukaba utita ku muryango wawe, uwugaburira cg uwambika umenye ko bigira ingaruka ku mugore bikamuhindura wese, ntiyaba ababaye umunsi wose rero, ngo aze kukwishimira mu buriri wapi, ahubwo iyo akubonye yibuka bimwe bibi byose bigatuma yumva atakwitayeho, adashaka no kukumva. Gerageza guha umwanya uhagije umuryango wawe, ibyo ufite mubisangire kandi muganire muhuze umutungo ndetse n’ibitekerezo, ureke kumubarira kuko atari umwana, umenye ko umugore wawe ari we nshuti mureshya kandi musangiye gupfa no gukira urebe ko bitazakemuka. Ikindi mubanze Imana imbere kuko na Satani afite imbaraga nubwo atabasha gusenya ibyo Imana yubatse.

    • Arakanyagwa umuhanya wumugore. Nangye mfite nkuwo, ubwose ibigore byanone uragikwa ngo ugye uhora utereta kandi wahashye reba uyu mugabo arihire wene wacyo. Uwabikubita akanabifunga.

  • umugabo yisuzume arebe ko Atari ikibazo afitanye n’amugore we!age amuha umwanya baganire ubundi amutegure neza. kandi age agerageza yumve umugore icyo amusaba.

  • yewe wamugabo we,kurikiza inama ya Lily ibyo avuze byose nukuri ba aribyo ukora urebe ko bitazakemuka mugasubira mubihe byakera mugikundana,uyu muntu azi kujya inama niza cyane.wibuke ko kumuca inyuma atari we muti wikibazo,ikindi ikindi wishyira imbere ko ufasha nyina namurumuna we,kuko bisa nkaho nabyo wabigize intwaro witwaza ko wakoze ibikomeye kuri we,ubundi iyo abantu bashakanye baba babaye umwe,basangira byose arababyeyi ndetse nabavandimwe,gusa nuramuka umuciye inyuma uzirinde murumuna we uwo kuko nabyo byarateye.

  • nakavune umuheto akurishiriza iki umutima. ni kenyege rwose kandi babikora baikina byakomera bakcuza. mureke nugenda ubwo aziko ari gusubiraho adasaza kandi amenye ko imisazira y’abagabo itandukanye n’iyabagore. arahaze sha mureke

  • Nta kintu cyagufasha kumenya icyo umugore wawe atekereza udahinduye imyitwarire yawe isanzwe (habitudes) nibyo byonyine bizatuma ava muli kiriya gihu yikingiranyemo ntavuge. Navuga, azavuga ikitagenda mubonereho mwembi kwikosora mushobore kubana mudahishanya. Natavuga, uzamenye ko hagomba izindi ngamba zirenze izo wariwafashe uretse kumuca inyuma.

  • Birumvikana ko mbere yo kubana mukiri mu rukundo mwaravuganaga. Bivuze ko avuga. Hindura uko witwara kuko akubwira ko ugira umujinya, ntiyavugana nawe ikibazo kuko yenda utumva ukuri kwe. Ikindi, akubwira ko ugiye yabaho neza, bivuze ko atakikwiyumvamo. None utekereza ute ko yakwishimira mu buriri? Muhe umwanya, uzuza izindi nshingano zawe z’urugo, maze urebe uko uzajya usanga agutegerereje ku irembo, abona watinze.

  • Nanjye numvise nagufasha. Nkunze gufasha abantu benshi bafite ibibazo nkibyawe kubera association mbarizwamo izobereye muri family psychology. Abagore bamwe babika ku mutima cyane cyane iyo bavuze kenshi ibyo bifuza ntibumvwe. Mpamya ko umugore wawe nawe uwamuha akanya akatubwira twasanga hari ibyo yakubwiye utitayeho cg wakemuye mu buryo mutumvikanyeho bityo akaba nyirandarwemeye. Ntuzategereze rero ko icyo kibazo kizakemukira mu buriri, kuri we ubwo apfa gutega ngo yuzuze inshingano gusa;ntibishoboka rwose. Nabyo wabimushimira kuko ni ikimenyetso ko byibura akigukunze. Kuba atabyitayeho ni signe muet imenyesha ngo something is wrong kdi ntazabikubwira uwo mwanya kuko afite igikomere cyuko yakubwiye ntumwumve agahitamo kwimerera uko ameze.(Nkurikije ibyo wanditse akubwira bigaragaza ko ababaye). Icyo ukeneye ni ukumenya ibiri mu mutima we. Niba bishoboka ukeneye kubaka koko, musabe umwanya muzasohoke nibiba byiza murareyo, uce bugufi umwereke ko ukimukunze umusabe imbabazi ku makosa ukeka ko wamukoreye maze nawe azagufungukira umenye icyo abitse mu mutima.Mpamya ko reactions ze ziterwa nigikomere yagize Niba atari ko byahoze.Mu bisanzwe nta muntu wanga relations sexuels cyn iyo nta nicyaha muri gukora ari umugore n’umugabo babyemerewe. Namara kukubwira ukuri uzitegure kugira ibyo uhindura nawe umwereke ko afite agaciro murugo rwanyu no mu buzima bwawe.nawe azageregeza guhinduka nabona uri serieux ubundi mwicare hamwe murere n’umwana wanyu nabandi Imana izabaha.Gerageza gusiba muri wowe kumuca inyuma, waba ubyishe burundu, c’est pas une option. Uzambwire uko bizagenda. Imana ibabe hagati. Muyiragize niyo author of mariage ntimwabishobora mwenyine.

  • yewe njye ntacyo narenzaho gusa ndumva basamu twaragowe nonese ko numva Ari nkibyange nuko nanjye bimeze gusa njye ngerageza kwihangana nkabyirengagizi ikibazo nuko ureba iherezo ryabyo rikagucanga.

  • yewe njye ntacyo narenzaho gusa ndumva basamu twaragowe nonese ko numva Ari nkibyange nuko nanjye bimeze gusa njye ngerageza kwihangana nkabyirengagizi ikibazo nuko ureba iherezo ryabyo rikagucanga.

  • yewe njye ntacyo narenzaho gusa ndumva basamu twaragowe nonese ko numva Ari nkibyange nuko nanjye bimeze gusa njye ngerageza kwihangana nkabyirengagizi ikibazo nuko ureba iherezo ryabyo rikagucanga.

Comments are closed.

en_USEnglish