CAR- Abanyamahanga batangiye gukuramo akabo karenge
Kuri uyu wa gatandatu mu gihugu ya Centrafurika abanyamahanga batangiye kuzinga utwabo basubira iwabo kubera imvururu zivanze n’ubwicanyi hagati y’Abakirisitu n’Abisilamu zikomeje gufata intera yo hejuru nyuma y’aho uwari Perezida atangaje ko yeguye ku munsi w’ejo kuwa gatanu.
Ikigo mpuzamahanga cyita ku binjira n’abasohoka, IOM cyatangaje ko abaturage 800 ba Tchad babaga muri Centrafurika bari bwurire indege basubira mu gihugu cyabo uyu munsi.
Gucyura abanyamahanga baba muru iki gihugu bije nyuma y’uko ejo hashize Perezida Michel Djotodia hamwe na Minisitiri we w’intebe beguye kubera imirwano imaze igihe hagati y’Abakirisitu n’Abisilamu ikaba imaze guhitana abantu barenga 1000.
Ikigo IOM gitangaza ko cyasabwe n’ibihugu bya Mali, Tchad, Niger, Sudani na Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo ko abaturage babyo bataha amazi atararenga inkombe.
Abanyacadi bataha uyu munsi ni bamwe mu bandi bagera ku 2500 babaga muri iki gihugu.
Hari abandi batashye mbere kubera urugomo rubakorerwa ngo kuko bafasha udutsiko tw’abarwanyi ba Seleka bashyigikiwe na Leta.
Carmela Godeau, ukuriye IOM muri Afurika y’Uburengerazuba avuga ko iki gikorwa kigomba gukorwa kuri gahunda isobanutse kugira ngo hatagira abasigara inyuma bikaba byabateza akaga.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo kwegura kwa Perezida Michel Djotodia, abaturage b’Abakirisitu bo mu murwa mukuru Bangui bagiye mu mihanda bishimira kwegura kwe.
Djotodia yagiye ku butegetsi umwaka ushize ariko ntiyishimirwa n’Abakirisitu bamushinja guhirika ubutegetsi bwa Francois Bozize mu buryo budahuje n’amahame ya Demokarasi.
Uyu mugabo kandi yashinjwaga gufasha umutwe w’ingabo za Seleka yahozemo mbere.
Muri Santrafrika habagayo abaturage bakomoka mu bindi bihugu bagera ku bihumbi 60, biganjemo abo mu bihugu bituranyi byayo.
Umuryango wunze ubumwe w’Afurika ufiteyo ingabo ibihumbi bine ndetse n’Ubufaransa na bwo bufiteyo abasilikare 1600 bajyanywe no kugarura umutekano.
Abakurikirana ibibera muri kiriya gihugu bavuga ko niba amahanga atagize icyo akora vuba, hashobora kubayo Jenoside.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
IKINTU KIGOMBA GUKURIKIRAHO NI IKI :
1. GUFATA BARIYA BACANSHURO BO MURI SUDAN NA TCHAD (SELEKA) BAKABASUBIZA IWABO, UWANZE BAKAMUHIGA BUKWARE.
2. GUSHYIRAHO LETA Y’INZIBACYUHO ITAYOBOWE N’UMUNTU WAHOZE MURI SELEKA.
3.GUTEGURA AMATORA AZABA ARIMO ABANYAPOLITIKI BOSE NDETSE NA BOZIZE AKABA ARIMO.
NB :MICHEL DJOTODIA NTAGOMBA KWIYAMAMAZA KUKO IBYE TURABIBONYE.
Izo Mfaransa se zizabamarira iki uretse gukomeza gusenya Igihugu?!
Comments are closed.