Nashimishijwe n’ukuntu nakiriwe mu gitaramo cya mbere i Burayi- Christopher
Umuhanzi Muneza Christopher wahagututse Kigali mu Rwanda kuwa 26 Ukuboza 2013 yerekeje ku mugabane w’Uburayi aho yari agiye mu gitaramo cyabereye Birmingham Palace mu gihugu cy’Ububiligi aratangaza ko yashimishijwe n’uko yasanze muzika ye inkunzwe kuri uyu mugabane.
Aganira n’umunyamakuru wa UM– USEKE Christopher yatangaje ko abakunzi be baba ku mugabane w’Uburayi bamushimishije ndetse akaba yaranatunguwe n’uburyo muzika ye bayikunda .
Uyu musore ushimira abamutumiye muri iki gitaramo aratangaza ko uburyo igitaramo cye cya mbere mu gihugu cy’Ububiligi cyamunejeje byatumye agiye kongera ingufu mu gukora agamije gushimisha abakunzi be baba mu mahanga.
Christopher uteganya kugaruka mu Rwanda tariki ya 8 Mutarama 2014 arizeza abakunzi be ko arimo gutegura Album ye ya mbere azashyira ahagaragara mu minsi mike iri imbere.
MUZOGEYE Plaisir
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
I’m very proud of u Christopher, uri urugero mu bandi, imyitwarire yawe, ubuhanga bwawe, ijwi ryawe warakoze kuko wanteye ishema ryinshi, uri umwe mu bahanzi bantangaje cyane, kandi bafite proffessionalisme cyane, biracyaza muhungu wanjye, nahatari aha tuzahagera, see u soon in ur Album launch byo sinzahabura, and get ready for more concert. Aba fans mwarakoze ibyo mwatweretse byarandenze, Team production gukorana namwe n’ishema kuri njye, kandi ndabashimira uburyo mwakiriye Christopher. My Team ya Nelly’s Diamonds thankx for all support and promotions to Chris, all of u mwarakoze pee. u Rwanda mufite umuhanzi ubikwiye peeee. proud proud proud
Comments are closed.