Digiqole ad

Ibisiga byitwa inkongoro bifatiye runini ibidukikije

Ibisiga byitwa inkongoro bikunda kwibera mu mashyamba abamo inyamaswa zirisha n’izindi zirya inyama. Ibi bisiga bikunda kurya inyama z’inyamaswa zapfuye kandi zimaze kubora bityo urusobe rw’ibinyabuzima ntirwanduzwe indwara.

Ibisiga byitwa inkongoro bituma ibidukikije bitanduzwa n'intumbi z'inyamaswa zaboze
Ibisiga byitwa inkongoro bituma ibidukikije bitanduzwa n’intumbi z’inyamaswa zaboze

Ibi bisiga birihariye cyane nk’uko tugiye kubirebera hamwe:

1.Ibi bisiga bizi kuguruka bikagera hejuru cyane.

Muri 1973 inkongoro imwe yigeze kuguruka irenga ahantu hareshya na metero ibihumbi 37 igonga indege mu gihugu cya Ivory Coast.

Ubu butumburuke busumba ubwo umusozi wa Everest ufite kuko wo ufite metero ibihumbi 29, 029. Abahanga bavuga ko bigora ibisiga byinshi kuguruka ahantu hareshya kuriya kubera ko uko ubutumburuke buba burebure niko  n’umwuka wo guhumeka wa Ogisijeni ugabanyuka.

Iki gisiga kibifashwamo n’imikorere y’udufashi dutukura bita haemoglobin dutuma uduce tw’umutuku tuba mu maraso(Globules Rouges) dukora kandi tugatwara umwuka wo guhumeka wa Ogisijeni mu bwonko.

Kubera ko amaso y’ibi bisiga akora nk’ibyuma bitubura amashusho, bibasha kureba kure cyane ku buryo bibona ibikoko byapfuye biri hasi cyane.

2. Ibi bisiga bikunda kurya cyane.

Abantu benshi batekereza ko intare, ingwe, ibisamagwe n’zindi nyamaswa aribyo bisimba by’inkazi birya inyama nyinshi mu ishyamba. Ariko inkongoro zishobora kurya 67 ku ijana bya toni miliyoni 40 z’inyama z’ibikoko bipfira mu ishyamba rinini rya Serengeti mu mwaka wose.

Kubera ko ibi bisiga birya izi nama zaboze, bifasha mu kurinda abaturage kwandura indwara zaterwa no gukwirakwira kw’ imyanda y’izi nyamaswa zaboze.

3. Inkongoro zitanga ubufasha no bindi bihugu.

Kubera ko ibi bisiga bifite amababa maremare kandi afite ingufu, bibasha kuguruka bikarenga imbibe bikajya mu bindi bice gushakayo ibyo birya. Muri uru rugendo bigenda bikuraho imyanda bisanze mu mayira.

Ubundi inyoni nyinshi zikunda gusuhuka zikajya mu bindi bice( birds migration). Mu minsi yashize mu gihugu cya Misiri bafashe uruyongoyongo bararufunga barushinja gukorera ubutasi igihugu cya Israel.

4.Ibi bisiga bigira inkari zihariye.

Ibi bisiga bikunda kunyara mu maguru yabyo. Nubwo bwose izi nkari zinuka, abahanga bavuga ko zongera ubudahangarwa bw’umubiri w’izi nyoni nini. Uburozi buri muri izi nkari butama amaguru y’izi nyoni atanduzwa no guhagarara hejuru y’intumbi z’inyamaswa zaboze ku gihe ziri kuzirya.

5. Ibi bisiga birya amako atandukanye y’ibiryo.

Nubwo inkongoro zizwiho kurya inyama z’inyamaswa zaboze, izi nyoni zikunda kurya andi moko y’inyama harimo amafi, ingurube, ndetse zirya n’ubunyobwa.

Inkongoro kandi zikunda kwirira inyo ziri mu ntumbi z’ibikoko biba byaboze. Ibi bituma microbes zashoboraga kwanduza abantu zipfa.

Inkongoro nini ya mbere ku Isi iba muri Afurika ikaba ifite ibaba rireshya na metero 2 na centimetero icyenda z’uburebure.

6. Inkongoro zigira igifu  gikomeye cyane.

Igifu cy’inkongoro nicyo gifu cyonyine  gifitwe n’ibinyabuzima gishobora gusya ibiryo birimo amagufwa ari ku gipimo cyo hagati ya 70 na 90 ku ijana. Igifu cy’iyi nyoni gifite acide ituma amagufwa yoroha.

Iyi Acide kandi ifasha ibi bisiga kwica za microbe na bacteria ubundi zisanzwe zica izindi nyamaswa.

Inkongoro zifitemo ubudahangarwa butuma zishobora no kurya inyamaswa yapfuye yishwe n’uburwayi kandi ntibizigireho ingaruka mbi.

Ibi bisiga bishobora kuguruka bikagera kure cyane mu kirere
Ibi bisiga bishobora kuguruka bikagera kure cyane mu kirere

 

Ibi bisiga bizwiho gusukura ibidukikije
Ibi bisiga bizwiho gusukura ibidukikije

NIZEYIMANA Jean Pierre

BBC

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • EH INKONGORO NISAWA BURYA
    BIRAGARAGARA KO ZAREMWE N IMANA

  • Nabibonaga 94 mu Rwanda birya abantu…..

  • mu Rwanda 94 zagaburiwe abacu zirahaga

    • yego shahu inkongoro twapfuye ubusa kandi atarizo zabikoze nizina ryazo iyo nzumvise nsesa urumeza duhora twibuka abacu nkabapfuye uyumunsi ntiwanatekereza ko hashize imyaka 20 uba wumva hashize nkamasaha ntabwo bitworoheye

      • twihangane.com

Comments are closed.

en_USEnglish