
AIRTEL yashyize ku isoko telephone y’akataraboneka yiswe Nyampinga
Mu muhango wari uhagarariwe na Nyampinga Aurore Mutesi Kayibanda wabereye I Rubavu Airtel yamurikiye abantu Telepone ijyanye n’igihe yiswe Nyampinga ishobora kubikwamo ibintu byinshi. Muri uyu muhango kandi hari na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Philbert Nsengimana.

Iyi Telephone ijyamo SIM ebyiri, ikaba ifite Radio, ifotora amafoto akeye cyane kandi inogeye ijisho. Nyampinga niyo Telephone ya mbere ihendutse kandi ifite ibyo bikoresho byose tumaze kuvuga haruguru igejejwe ku isoko ry’u Rwanda.
Tubabwire ko Nyampinga igura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 11 na 700 ( 11,700 Rwf). Iyi Telephone ifite Internet yihuta kurusha izindi zose waba uzi.
Ifite agakarita kishyurwa amafaranga 500 gafasha umukiriya kwakira SMS ifite ifite ijwi mu gihe cy’amazi atatu.
Mu ijambo rye Miss Aurore Kayibanda yagize ati “Ndashimira AIRTEL ku bikorwa by’indashyikirwa ikomeje gukorera Abanyarwanda ndetse no kuzamura urwego rw’ ikoranabuhanga mu Itumanaho. Iyi Telefone yiswe Nyampinga ni nziza kuko ihendutse, ikaba ibikwamo ibintu byinshi bityo akazagirira Abanyarwanda benshi akamaro.”
Asanga iyi telephone izongera umubare w’Abanyarwanda barenga ibhumbi 10 gukoresha ikoranabuhanga nabo bakamenya ibibera ku Isi yose.
John Magara, ukuriye ibikorwa byo kwamamaza muri Airtel yagize ati “Intego nyamukuru ya Airtel ni gufahsa Abanyarwanda gukoresha Internet ku bwinshi. Ni muri uru rwego Airtel iyi Telephone yiswe Nyampinga.”
Muri uyu muhango hatanzwe ibihembo ku bantu batsinze muri Tombola ya Birahebuje aho bahawe Inka z’inzungu, abandi bahabwa Telefone 10 za Nyampinga. Hari kandi n’abandi babiri bahawe ibihumbi 100 buri wese mu rwego rwo kubishyurira amasomo.
Umuhanzi wamamaza ibikorwa bya Airte’s, Ama G the Black nawe yasusurukije abakunzi ba AIRTEL.
Iyi Telepone ya Nyampinga ije isanga indi yiswe Viziyo, iyi ikaba yaratumye Abanyarwanda ibihumbi 20 bakoresha Internet.
Airtel ikomeje kuza ku isonga mu gukwirakwiza udushya tw’ibikoresho by’itumanaho bifasha Abanyarwanda gukoresha Ikoranabuhanga bityo bakiteza imbere.




ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Ahubwo se ko mbona uko mwayivuze atariko iri
does it have whatsapp?
ifite whatsapp?
Ni nka karasharamye!!!
Comments are closed.