Digiqole ad

Louis Aragones yitabye Imana

Umutoza ukomeye wahesheje igikombe cy’ibihugu by’Iburayi( EURO 2008) igihugu cya Espagne witwa Louis Aragones yitabye Imana azize uburwayi bukomeye yari amaranye igihe. 

Luis Aragones
Luis Aragones

Uyu mugabo watuvuyemo afite imyaka 79 azahora yibukwa n’abakunzi b’umupira w’amaguru bo ku Isi ndetse no muri Espagne by’umwihariko kubera ubuhanga yerekanye ubwo yatumaga ikipe yatozaga itsinda yikurikiranya mu marushanwa mpuzamahanga ku ncuro zigera kuri 44.

Uyu mutoza yahesheje ikipe ye igikombe cya EURO 2008 batsinze Ubudage igitego kimwe ku busa.

Uyu mutoza yaje gusimburwa na Vicente Del Bosque waje kugeza kuri byinshi ikipe ya Espagne nubwo benshi bemeza ko yakoraga mu nzira yari yaraharuwe na Aragones.

Aragones n'abakinnyi be ubwo bishimiraga igikombe muri 2008
Aragones n’abakinnyi be ubwo bishimiraga igikombe cya EURO 2008

Uyu mutoza bivugwa ko yatsinze ibitego 172 mu mikino 372 yakinnye akiri umusore.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • condoreance!!! Imana imwakire mubayo!!!

  • espagne mwihngane isi yose twifatanyije mukababaro.

  • uyu niwe wigeze gutuka T.HENRY ngo ni black shit…muri 2006 ubwo France yiteguraga guhura na Spain muri 1/2 cya W.C.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira

Comments are closed.

en_USEnglish