Digiqole ad

Mbabara mu kwaha guhera muri 2009

Bavandimwe musoma iki kinyamakuru  cyane cyane abize iby’ubuganga cyangwa abahuye n’ikibazo nk’icyo mfite, mbasabye nkomeje ko mwangira inama kuko mfite ikibazo maranye imyaka myinshi. Muri 2009, niyogoshesheje urwembe mu kwaha.

Nyuma y’iminsi mike natangiye kumva mbabara mu kwaha. Ntangira kuhashima kubera ko harimo uduheri. Uko nashimashimaga ni nako hakomeza kundya. Kugeza ubu hanze gukira kuko utwo duheri duhora tugaruka.

Ubu sinkibasha gusinzira neza kandi hashize igihe kirekire. Nakoresheje imiti nahawe n’abaganga b’indwara z’uruhu ariko ntacyo yamariye. None niba hari uwaba azi ikindi nakora kirenze kubyo nakoze yambwira nkareba ko nahumeka.

Murakoze!

Umusomyi wa UM– USEKE.

0 Comment

  • umva muvandi ? ndi umunyeshuli muri kaminuza y’urwanda mu ishami ry’ubuvuzi niga mugashami gapima indwara none inama naguha uzage ikanombe bagukorere ibizamini cya muri FAISAL niho bakora ibizamini bya BACTERIOLOGY NEZA kuko urwo rwembe rwaguteye infection bacteriene maze kumva uko byakugendekeye.kandi uko utinda ishobora kuzaba chronic n’akaboko kakaba kacibwa!

  • Kurikiza ibyo Laboratory akubwiye. Kandi nimujya mujya kwivuza mujye musobanurira muganga neza uko indawara yatangiye. Abantu benshi bajya kwivuza bagaragaza uburwayi bwabo ariko ntibazobanure neza uko byatangiye n’uko byagiye bikura.

    • biragenda bikagaruka ubu harimo ibimeze nk’utubyimba ndokerwa mbese byaranyobeye

  • umva gana muganga mu bitaro bikomeye nka faisal ni uko nabo nabonye ari nkabandi bose nta reme ruri hose.

  • sha nanjye mumbwire ndishimagura kugitsina no mukibuno kdi biba iyo nahuye numugabo

    • Ni ukugana abaganga batandukanye kuko ikibazo ufite si icyo kwihererana.

  • uriya ubabara mu kibuno se ubu akugiriye iyihe nama?ikindi muge muvuga aho muherereye ndavuga igihugu.nkuyu murwayi muramubwira kujya Kanombe nahandi niba se atuye muri Benin?Malawi?

  • mwihangane kandi mugane abaganga.

  • Sinzi umuti ariko ndumva inama yuriya munyeshu wo muri kamenuza ariyo wayitaho kugirango utazagira ingaru nyinshi ubushobozi bubaye buke watubwira mfite 1000 twaheraho nabandi uko bifite bagufasha. Tukuragije Imana

Comments are closed.

en_USEnglish