Digiqole ad

Abanyamerika barasinyira ko Bieber yirukanwa muri USA

Abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bari gusinya ku rupapuro rwemeza niba bashaka ko umuhanzi w’icyamamare muri njyana ya Pop Justin Bieber yamburwa ubwenegihugu bw’Amerika agahita asubizwa iwabo muri Canada.

Uyu musore ashobora gusubizwa iwabo niba Abanyamerika babyemeje
Uyu musore ashobora gusubizwa iwabo niba Abanyamerika babyemeje

Uyu musore ukomoka muri Kanada ashobora kwirukanwa muri USA niba Abanyamerika ibihumbi 100 babyemeje bakabisinyira.

Justin Bieber amaze iminsi mu manza zishingiye ku myifatire ye mibi yo gutwara imodoka yasinze, gutera amagi ku rugo rw’umuturanyi we  no gucumbikira incuti ye yanyweraga ibiyobyabwenge iwe rwihishwa.

Muri iyi nyandiko Abanyamerika bazemeza mu gihe cyingana n’iminsi 30 ko Justin Bieber ahambirizwa agasubizwa iwabo. Iyi nyandiko kandi izaca no mu biganza bya Perezida Obama ubwe.

Iyi niyo nyandiko Abanyamarika ibihumbi 100 bagomba gusinya
Iyi niyo nyandiko Abanyamerika ibihumbi 100 bagomba gusinya

Uyu muririmbyi wa Pop ukunzwe cyane ku Isi hose ndetse akaba ari nawe abakobwa ba Perezida Obama babiri bakunda cyane yavutse ku Italiki ya 01, Werurwe 1994 mu Mujyi wa Ontario muri Canada. Ni umuhungu wa Jeremy Jack Bieber na Patricia Mallette. Uyu musore amaze kumenyekana, yaje kwemererwa kuba Umunyamerika yimukira mu Mujyi wa Atlanta muri Leta ya Georgia, USA.

Justin Bieber ahoberana n'abakobwa ba Perezida Obama
Justin Bieber ahoberana n’abakobwa ba Perezida Obama

Ubu uyu musore  ubura ukwezi kumwe ngo yuzuze imyaka 20 ari mu mazi abira kubera imyitwarire ye idashimisha Abanyamerika benshi.

Kanda hasi urebe indirimbo ye ‘Boyfriend’:


Dailymail

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ntakaga nko kugira cash utafite Yesu Kristo ngo akuyobore.! Nibamusubize iwabo bamuhe amasomo y’ubupfura kuko ni ikibazo ku bana benshi arimo n’ababanyarwanda.

  • hey my friends!!so according to me l beg all amarican people to forgive him!!!
    he will never do it again.thx a lot that was my suggestion ok bye allow e to wish you a wonderful day and an amazing week end

  • apu nubundi ni ipede nasubire canada mu bapede, nari narayobewe impamvu Drake atajya akunda guteza akavuyo

  • Ahakugira Yesu. nagira Cash. ninde wakwira udafite wangu’ naze iwacu maze urebe.

Comments are closed.

en_USEnglish