Rwamagana: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 5703
Mu muhango wabaye kuri iki cyumweru wo kwibuka Abatutsi bazize Genocide muri 1994, wabereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gishari, mu Kagari ka Ruhunda, abawitabiriye bashyinguye imibiri 5703 yari yakuwe ahantu hatandukanye yari yarashyinguwe mu buryo butayihesha icyubahiro.
Iyi mibiri yari iherereye mu gishanga cya Gishari, indi bayikura mu misarane yo duce twa Ruhunda, Gati, Kavumu na Munyiginya mu Karere ka Rwamagana. Indi mibiri yari isanzwe ishyinguwe mu rwibutso rw’i Ruhunda ariko uru rwibutso rwari rwaratangiye kwangirika.
Uyu muhango witabiriwe n’abahagarariye IBUKA ku rwego rw’Akarere n’Akagali hamwe n’inzego z’umutekano za Police muri kariya gace.
Uwari uhagarariye abafite ababo bashyinguwe ejo Mujyambere Jean Louis de Monfort yavuze ko bashyinguwe mu rwibutso rw’i Ruhunda, mu Murenge wa Gishari, ashimira inkunga batewe n’inzego z’ibanze harimo kubaha amasanduku meza yo gushyinguramo ababo.
Yashimiye kandi abacitse ku icumu ku butwari bagize bakishyira hamwe bagasana urwibutso rwari rumaze kwangirika.
Monfort yasabye IBUKA ko yabatera inkunga bakagura ubunini bw’urwibutso kugira ngo bazabone uko bashyinguramo imibiri y’ababo iri ahitwa i Gati.
Umusore witwa Nyemanzi watanze ubuhamya, ubu ufite ubumuga akomora ku mihoro bamutemesheje ku maguru, yagize ati: ” Twagiye i Gishari nyuma tuvayo duhunga Interahamwe tujya i Kavumu twizeye guhurirayo n’Inkotanyi. Mu nzira twahuraga n’Interahamwe zikaturasa bamwe bagapfa abandi bagakomeza. Hari aho twageze baraturasa bamwe muri twe bashoka iy’amazi byo guhunga amasasu yari atumereye nabi.”
Uwungirije ukuriye IBUKA ku rwego rw’igihugu, Egide Nkuranga yasabye ko ubuhamya nk’ubwa Nyemanzi bwajya bubikwa neza bwanditse kugira ngo abana bazabusome bamenye ubukana bwa Genocide yakorewe Abatutsi bityo ibyabaye ntibizongere kuba.
Uyu muyobozi muri IBUKA yasabye abatuye Gishari n’ahandi ko batanga amakuru yerekeye aho babonye imibiri idashyinguwe mu cyubahiro bityo igashyingurwa.
Meya wa Rwamagana Nehemia Uwimana yasezeranyije abakecuru b’incike ko mu minsi iri imbere Akarere kazafatanya n’abafatanyabikorwa bako bakubaka inzu nini izabamo aba bakecuru b’incike bakazashakirwa abakozi bazajya babitaho, bagasaza neza.
Uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru witabiriwe n’abaturage mu duce duturanye na Gishari.
UM– USEKE.RW
0 Comment
dukomeze kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe abatutsi maze duhangane n;ingaruka yasize kimwe nundi wese wazana nanone iyi ngengabitekerezo
Imana yamaze kubakira ahubwo nibadusabire twe bazima ndetse nababishe bakomeze bagire icyo kimwaro