Digiqole ad

USA n’inshuti zayo birashinjwa akajagari kari mu Isi

Umunyamakuru Stephen Glover wandika asesengura politiki y’Isi arashinja igihugu cye cy’Ubwongereza n’ibindi bihugu byifatanyije by’i Burayi na USA ko ari bo nyirabayazana w’ibibazo bw’umutekano muke n’akajagari  birangwa mu bihugu byinshi by’Isi.

Umunyamakuru Stephen Glover asanga USA n'Uburayi barateje akavuyo mu Isi
Umunyamakuru Stephen Glover asanga USA n’inshuti zayo aribo bateza akajagari mu Isi

Ashingiye ku bibera muri Libya na Irak, Stephen yandika ko ibyo abayobozi babo bibwiraga ko bagiye gukemura ibibazo muri biriya bihugu, harimo no gukuraho abanyagitugu, ntacyo bagezeho ahubwo bateje akajagari gakomeye kabaye intandaro yo kwirema kw’imitwe y’iterabwoba.

Ubu mu gihe Isi yose ihangayikishijwe n’ibibera muri Ukraine na Israel-Gaza,hari ubundi bwicanyi bukomeye kandi bumaze igihe mu bihugu bya Libya na Irak.

Haba muri Irak cyangwa muri Libya, ibihugu bya USA n’Uburayi nibyo nyirabayazana. Ariko ubu ngo biratuje ku biri kubera hariya kurusha mbere mu gihe cya Sadam na Khadaffi ubwo ibihugu byabo byari bituje kurusha ubu.

Imirwano ya hato na hato ndetse n’inkongi y’umuriro yibasiye igihugu cya Libya byatumwe abakozi ba Ambasade z’ibihugu by’i Burayi harimo n’Ubwongerza bazinga ibyabo barataha.

Hagati aho, mu Majyaruguru ya Irak, umutwe witwa ISIS ukomeje kutegeka abaturage b’Abakirisitu kuba Abisilamu kandi bagakurikiza amategeko akaze ya Sharia, utabikoze akicwa. Ubwicanyi buteye ubwoba bumaze iminsi buhagaragara.

Akajagari n’impfu biri muri  gace ku Mosul bishyirwa ku mutwe wa George W Bush wahoze ayobora USA na Tony Blair wari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongerza kuko aribo bameje kandi bagatangiza intambara muri 2003 bavuga ko yari igamije gusenya ibisasu bya kirimbuzi byari bihunitswe na Saddam Hussein. Nyamara ibyasenywe ntibyagaragajwe.

Ikibabaje nk’uko Stephen Golver abivuga, ni uko akanam kashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Ikigo mpuzamahanga kita ku ikorwa ry’ibisasu bya kirimbuzi kohorejwe muri Irak nta kimenyetso na kimwe cyerekanye ko Saddam yari afite ziriya ntwaro.

N’ubwo bwose Saddam ngo yari umunyagitugu, ariko yari yarahaye abaturage be umutekano n’uburumbuke kuko nta Mukirisitu muri miliyoni n’igice batuye Irak wigeze atoteza cyangwa ngo yicwe.

Kuva intambara yo guhirika Sadam yarangira, umubare w’Abakirisitu waragabanutse cyane ugera ku bihumbi 300 gusa ubu muri Irak, abatarahunze barishwe, abandi bahindura ukwemera ku ngufu.

Padiri w’Umwangilikani  Canon Andrew White avuga ko ‘Abakirisitu bashobora kuzacika muri Irak niba bikomeje gutyo.’

Abakirisitu bo muri Irak bari mu bambere babanje mu Isi. Kiriziya ya mbere yavumbuwe muri kariya gace ka Irak gaturanye na Syria kitwa Dura-Europos.

Inkuta z’iyi Kiriziya zasizwe amarangi hagati ya  232 AD( Anno-Domino bivuze nyuma ya Yezu) na 256 AD, iyi ikiba ari imyaka ya mbere y’uko umwami w’abami w’Umuromani Constantin yemera kubatizwa akaba Umukirisitu.

Stephen Glover yagize ati: “ Nibanze cyane ku Bakirisitu bo muri Irak atari uko nirengagije aba Shia nabo bugarijwe na ISIS ahubwo ni ukubera ko abayobozi b’isi bateje iriya ntambara nabo bitwa Abakirisitu.”

Tony Blair na Georges W Bush ngo niba bagomba kubazwa ubwicanyi ISIS iri gukorera Abakirisitu muri Mosul
Tony Blair na George W Bush ngo nibo bakwiye kubazwa ubwicanyi ISIS iri gukorera Abakirisitu muri Mosul n’uko ibintu bimeze ubu muri Libya

Bivugwa ko abantu 500,000 bahitanywe n’intambara ya Irak ndetse n’imvururu zayikurikiye baruta kure cyane abo Saddam Hussein bamushinjaga ko yishe. Ibyabaye kuri Saddam ngo byagereranywa kandi nibyabaye kuri Col. Khaddafi.

Khaddafi yategetse Libya imyaka 40. Stephen yemeza ko ku butegetsi bwa Khaddafi  nta mitwe yitwaje intwaro yigeze ivuka muri Libya, kandi abantu bo mu mpande z’Isi bose bumvaga bakwibera muri Benghazi cyangwa Tripoli, Umurwa mukuru wa Libya.

Uyu munyamakuru avuga ko Abanyaburayi na USA batera Libya na Iraq bibwiraga ko bazashyiraho abayobozi bakoresha Demokarasi kurusha abo basimbuye.

Ngo ibi bitekerezo byabo byari bishingiye ku bucucu, ubwirasi no kudashyira mu gaciro. Glover avuga ko Tony Blair  yerekanye guhubuka cyane mu myanzuro yafashe muri kiriya gihe.

Politike mpuzamahanga ye ngo yari ishingiye ku kugabanya Isi mo kabiri: igice cy’inyangamugayo n’igice cy’inkozi z’ibibi.

Mbere y’uko ibitero biyobowe n’Ubwongereza kuri Kosovo bitangira muri 1999, Tony Blair yavuze ko Perezida Slobodan Milosevic hamwe na Hasim Thaci nibagwa mu bitero nta kibazo bizateza kuko ari inkozi z’ibibi.

Golver ari: “ Sinshidikanya ko Milosevic yari umunyagitugu ariko Thaci we yari umuntu mwiza.”

Muri  2011, David Cameron nawe yakoze ikosa risa n’irya Blair ubwo yemeraga ko Col Mouammar Khaddafi avanwaho.

Vuba aha Blair yasuye agace ko mu Misiri kitwa Tahrir Square agamije gushyigikira abari bamaze guhirika Perezida Hosni Mubarak aho yavuze ko Demokarasi igiye gushinga imizi mu Misiri.

Nyuma byagaragaye ko yebeshye. David Cameron ngo ashobora kuba yaribwiraga ko Abanyaburayi na Amerika bashobora gutuma Demokarasi ishinga imizi mu Barabu nk’uko yashinze imizi iwabo.

Umwaka ushize nanone Tony Blair yari agiye gutuma Ubwongereza bwongera kujya mu ntambara muri Syria ariko Abadepite bamubera ibamba.

Nyuma byaje kugaragara ko inyeshyamba USA n’Ubwongereza byafashije kandi byifuzaga gukomeza gufasha, ari mbi kurusha uko babikekaga mbere urugamba rugitangira.

Ubu bamwe muri izi nyeshyamba nibo bagize umutwe wa ISIS waciye ibintu i Mosul muri Irak.

Glover avuga ko muri biriya byose byabaye, ubwibone no kudaha agaciro ingaruka zashoboraga guterwa n’izi ntambara aribyo byakururiye Ubwongereza gutakaza abasirikare n’ibikoresho n’amafaranga menshi muri ziriya mvururu zitagize icyo zungura Abongereza.

Stephen Glover ati: “ Abayobozi bacu bibeshye ko imbunda ishobora gutuma abategetsi b’igihugu runaka bashyiraho Demokarasi batagizemo uruhare.”

Abigereranya nibyo Abanyamerika bakoze muri Afghanistan ariko bakaza kwitahira bamaze kubona ko ntacyo bagezeho.

Isi ngo igomba gukura amasomo ku byabaye muri Iraq, Syria na Libya kuko abo ibihugu bikomeye bivuga ko ari babi cyane, mu bihugu byabo baba bakunzwe ku rugero rwo hejuru mu baturage ku buryo iyo bakuweho igitaraganya hifashishijwe imbuda z’ibihugu bikomeye, biteza akaduruvayo gakomeye kagira ingaruka mbi kandi zirambye.

David Trump nawe yemeza ko Irak yari imeze neza ku bwa Saddam
Umuherwe w’umunyamerika Donald John Trump nawe yemeza ko Irak yari imeze neza ku bwa Saddam
Nubwo Saddam yari umunyagitugu ariko Abakirisitu n'Abashia bari bafite amahoro
Nubwo Saddam yitwa ko yari umunyagitugu ariko Abakirisitu n’Abashia bari bafite amahoro
Tony Blair yasuye ingabo ze nyuma yo guhirika Saddam muri Mata 2003.Aha ni ahitwa Basra
Tony Blair yasuye ingabo ze nyuma yo guhirika Saddam muri Mata 2003.Aha ni ahitwa Basra. Ubu hameze nabi kurusha icyo gihe bahirika Saddam
Hosni Mubarak nawe ngo ntacyo yari atwaye abaturage be
Hosni Mubarak yarahiritswe ariko nyuma ye ubu abaturage bamerewe nabi kurusha ubwo yari ahari
Abaturage ba Libya ngo baheruka amahoro igihe Muhammar Kaddaffi yabategekaga
Bamwiciye mu muhanda ariko ubu abaturage ba Libya baheruka amahoro igihe yabategekaga

 

Mailonline

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abafaransa nibo bayoboye iya Libia arinabo Bahora bashaka uko bahirika Kagame paul baciye za tzd na fdrr. Ubwo dutangiye kubamenya tuzabatsinda nkuko bisanzwe

    • Koroherana nibyo byiza kuko ntawumenya ukobukeye hazitwa.

  • Gukuraho ba SADDAM, KADAFI n’abandi muri buriya buryo abazungu babikozemo ni IKIMWARO KU babikoze(ABAZUNGU). Aliko nanone mbona ali IKIMWARO kuri abo bavuyeho, kuko batateguye uko igihugu kizabaho neza igihe bazaba batakiriho(bari bazi neza ko batazahoraho iteka ryose), none inyigisho mbi bahaye abo bayoboraga zigatuma bashinga IMITWE yabiyogoje mu bihugu byabo. Ubundi umubyeyi mwiza ategurira umwana we imibereho myiza igihe ariho cg atakiriho). Iyo umwana abaye ikirara nyuma y’urupfu rw’umubyeyi, abantu bibaza ku burere uwo mubyeyi yamusigiye.

  • MWAHORA N’IKI ! (Jye mbona demokarasi mva-burayi ntacyo imaze)

  • Njye nagirango abaswahili nibo bateza akajagari kw’isi.

  • USA na NATO biteza akavuyo mubihugu by’abaswahili bagamije ibi: Gutuma abaswahili bahinduka ibyihebe maze bagakora ibikorwa bibi bigatuma isi yose ibona ko Islam ari mbi * Gutuma habaho amacakubiri hagati y’abaswahili(Shia sunni) maze isi yose ikabona ko abasilamu badacana uwaka bityo ntibabashe no guhangana n’umwanzi wacu twese ari we ZIONIST * Gutuma abakristo bibasirwa maze bakicwa cg bagategekwa kuba abasilamu hagamijwe kwerekana ko islam ari mbi kandi abo bakristo ni banyagupfa kuberako atari abakristo ba Roma.Ibyo bakora rero baba babizi, si uguhubuka. Baba bagamije gusenya Islam no guca intege abaturanyi ba Israel.

  • Uyu mugabo nagerageze wenda bazamwumva. Gusa namubwira ko kuba abantu bapfa hirya no hino kuri Amerika n’ibyo bihugu biyiba inyuma ntacyo biba bibabwiye. Uretse ko n’uwashyigikira ubutegetsi butubahiriza manda (budahinduka) nawe yaba adasobanukiwe n’icyo ubwisanzure ari cyo. Impinduka niwo musingi w’iterambere (change is the basis of developement). Kadhafi rero n’abandi nkawe hababaje UKO bavuyeho ariko ntihababaje KO bavuyeho.   

    • Turikumwe cyane, ntamuntu kamara ubaho niyo mpamvu ibyo bihugu guhinduranya ubutegetsi biba mumahoro kdi ntawe uba hejuru yamategeko.

    • peeer weeeee !!!  IBYO NIBYO KABISA .. ariko tuvigishije ukuri   bariya bazungu  ntago  aribo bashinzwe uko revolutioin ikorwa muri AFRICA SIBYO  !!!!!!      plz kadafi yarwanyije  inzara kubantu  be  …  NIBYO NISABIRA ABASIGAYEHO  

  • Jye muransekeje kabisa biriya birikuba ntibari bayobewe ko ariko bizaba ahubwo wariwo mugambi wabo wo gushyiraho mubihugu byose imitwe ibiri ihora ihanganye bityo tukihorera muribyo hehe n’iterambere tugahora Turinkomamashyi!!!

  • Niko se Abdullah, ibyo utangiye kuzanamo aba Zionist aribo Israel urashaka kuvuga iki?wagiye ubanza ukamenya amateka ra?bo ntibari barakuwe mu byabo barakwiye imishwaro bakicwa urubozo maze igihugu cyabo bakagihabwa nkuhabwa iposho kandi ariho bari baravukiye?nta kindi USA n;abandi biyita ko bakomeye bashaka uretse guhora baduhagaze ku mutwe nyine ngo bahorane ijambo rya nyuma kandi batazi ko ugaba ari nyagasani!! at the end bazahura n’ishyano dore aho ndi nabo batangiye kuryana na Israel kandi ntacyo bazayitwara kuko niyo ibafatiye runini niba utanabizi uzareke bakwigishe. naho ubundi mbabazwa cyane n’abapfira za Iraq na Libye, suko abayobozi babo bamazeho igihe ahubwo ni abaturage barengwa bakibagirwa hanyuma bakisama basandaye. tutitonze bazatugenza natwe kuko nta mahoro bakeneye mu batuye isi. MAY GOD BLESS RWANDA 

    • Icyo nkundiramateka nukoburigihe atamaza bamwe.Hitler yaricaye arapanga sinakubwira bitangira neza ariko nyuma yaje gukora ikosa rimwe, ryo gutera abarusiya.Abarusiya nibo bambere bashoboye gukubitincuro igngabo zabadage.

  • Intambara yavuye u ganda ikanyura mu Rwanda ikagera Kongo ayo mafaranga yavuyehe? Ntabaribabipanzese? Empire Hima Ishyigikiwe na USA,UK.

Comments are closed.

en_USEnglish