Digiqole ad

U Rwanda n’Ubuyapani byigiye ku mateka yabyo byiteza imbere

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kane cyahuje ikigo gitsura amajyambere cy’Ubuyapani JICA n’abanyamakuru, hagarutswe ku byo ibihugu by’uRwanda n’Ubuyapani byagezeho binyuze ku kwigira ku mateka yabyo hagamijwe iterambere rirambye. Muri iki kiganiro, hatangajwe kandi ko guhera kuwa 06 kugeza kuwa 10 Kanama, ku bufatanye bw’ibihugu byombi abakorerabushake b’Abayapani ba JICA bazamurika ibikorwa bateguye  bigamije gutsura amahoro n’iterambere.

U Rwanda n'Ubuyapani bifitanye ubucuti bumaze igihe kiknini
U Rwanda n’Ubuyapani bifitanye ubucuti bumaze igihe kinini

U Rwanda n’Ubuyapani ni ibihugu bihuriye ku kuba byaranyuze mu bihe by’intambara bikomeye byangije byinshi kuburyo kubisana nanubu bikigoranye.

Ubu imyaka 20 irashize u Rwanda ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba yaratwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni.

Igihugu cy’Ubuyapani nacyo cyatakaje abaturage ibihumbi byinshi mu Ntambara ya kabiri y’isi yose ubwo haterwaga ibisasu bya Kirimbuzi (atomic bombs) ahitwa Hiroshima na Nagasaki kandi iki gihugu kikaba gikomeje guhangana n’ingaruka z’ibi bisasu.

Nyuma y’amateka yenda gusa, ubu Rwanda n’Ubuyapani byombi bifite ubushake bwo kwiteza imbere binyuze mu bufatanye mu bikorwa bitandukanye by’umwihariko ibiganisha ku iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Kwiyubaka kw’ibi bihugu bigaragarira buri wese, byose bikeshwa amahoro kugeza ubu afatwa nk’imwe mu mbarutso  ziganisha ku iterambere rirambye.

Biturutse ku gitekerezo cy’Umunyarwandakazi Kambenga Marie Louise umaze imyaka 21 mu gihugu cy’Ubuyapani akaba yaranabashije gusobanukirwa byimbitse ibyabereye muri iki gihugu ubu kandi  ukomeje gukurikirana uko gikomeje kwiyubaka n’ibyo kimaze kugeraho, yifuje ko ibi bihugu bisa nk’ibisangiye amateka byanasenyera umugozi umwe mu gutsura amahoro.

Ku bw’iki gitekerezo cye, kuwa 06 kugeza kuwa 10 Kanama, mu Rwanda ku nshuro ya mbere hazatangizwa imurikabikorwa ry’amahoro ryari risanzwe rikorwa mu bihugu bitandukanye ku isi n’abakorerabushake b’ikigo mpuzamahanga cy’abayapani gitsura amajyambere JICA.

Kambenga atangaza ko icyatumye yifuza ko iri murikabikorwa ryabera mu Rwanda, ni uko kugeza ubu ibi bihugu bikomeje kugaragaza intambwe idasanzwe nyamara byarananyuze mu bibazo  bitoroshye bityo bikaba bikwiye ko binasangizanya amateka n’ibanga bikoresha  kugira ngo bibe bigeze kubyo bimaze kugeraho ndetse binakomeze kubungwabungwa.

Yagize ati: “ Ubu ugeze I Nagasaki n’i Hiroshima ntushobora kwemera ko ibyo bahavuga byanahigeze. Ibi kandi  ntibitandukanye no ku Rwanda kuko naho uhageze ubu udashobora kwemera ko mu myaka 20 ishize u Rwanda rwari ruri mu icuraburindi.”

Yemeza ko ibi byose byakomotse ku bushake bw’ibihugu ubwabyo byimakaje imbere amahoro.

Kuba u Rwanda rwaraciye mu bwicanyi bwa Jenoside, Ubuyapani nabwo bugashegeshwa n’ibisasu bya kirimbuzi ( atomic bomb), Kambenga asanga n’ubwo bidakwiye kugereranywa ariko ingaruka zabyo ari zimwe, bityo bikaba bikwiye kuvanwamo isomo na buri gihugu himakazwa guharanira amahoro nk’intego y’iki gikorwa.

Iki gikorwa kandi kizasigira Abanyarwanda n’Abayapani gushimangira ingamba zo gutekereza amahoro kurusha ibindi nk’uko byakomeje bitangazwa na Kambenga aho yanatangaje ko ibi buri wese utuye isi abigize ibye nta kabuza intambara zikomeje kugariza ibice bitandukanye by’isi yose zashira.

Iri murikabikorwa ry’amahoro ribaye bwa mbere mu Rwanda ariko rikaba ribaye ku nshuro yaryo ya 117 mu bihugu 59 bitandukanye byo ku isi.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizajya kibera kuri Stade Amahoro, hakazabaho kuganira ku mateka mabi ibi bihugu byaciyemo ndetse  n’uburyo bwakoreshejwe kugira ngo ibi bihugu byiyubake.

Hazabaho  no kungurana ibitekerezo kugira ngo uku kwiyubaka kunozwe  kandi kubungabungwe.

Uyu mubyeyi yemeza ko kwigira ku mateka ya buri gihugu bizafasha mu iterambere
Kambega  Marie Louise yemeza ko kwigira ku mateka ya buri gihugu bizafasha mu iterambere
Abitabiriye inama bemeza ko ibizakorwa hagati y'ibihugu byombi bizagira akamaro ku mpande zombi
Abitabiriye inama bemeza ko ibizakorwa hagati y’ibihugu byombi muri iri murikagurisha bizagira akamaro ku mpande zombi
Umwe mu bari bahagarariye Ubuyapani JICA muri biriya biganiro
Umwe mu bari bahagarariye JICA mu kiganiro n’abanyamakuru
Abanyamakuru babajije akamaro iri murikagurisha rizamarira u Rwanda
Abanyamakuru babajije akamaro iri murikagurisha rizamarira u Rwanda

Martin NIYONKURU

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • we should learn from the history/past to build a brighter future

  • burya uwutazi yo ava ntiyamenya niyo ajya , ibi president wacu ahora baitubwira , aho twavuye hakaduhaye gukora cyane turwana ngo tutazongera na rimwe gusubirayo, reba nka japan ni igihugu kimaze kwiyubaka pe bihagije cyane, ni igihugu twakigiyeho byinshi , gusa natwe tukabera benshi bakiri munzira yamajyambere urugero kandi nibyo rwose ighugu cyacu gikore ,turashima ubuyobzi bwacu badahwema kutwereko icyo gukora kinoze

Comments are closed.

en_USEnglish