Ruhango: Barasaba MINAGRI gutunganya igishanga cya Mukunguri
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango bahinga mu gishanga cya Mukunguri gisangiwe n’uturere twa Ruhango na Kamonyi, bibumbiye mu ishyirahamwe rihinga umuceri ryitwa Mukunguri Rice promotion and Investment Campany barasaba MINAGRI ko yasana kiriya gishanga vuba kuko isuri izanwa n’amazi kikavamo amazi ibangiriza imirimo, bigatuma bateza neza.
Ubusanzwe igishanga cya Mukunguri cyera toni 1800 ku gihembwe kimwe cy’ihinga. Mu kiganiro Niyongira Uziel Umuyobozi w’uruganda rw’umuceri rwa Mukunguri Rice Promotion and Investment Campany yagiranye n’Umuseke yavuze ko ibikorwaremezo byafataga amazi y’isuri byangiritse, bigatuma umuceri utwarwa ndetse bikagira n’ingaruka ku musaruro babona.
Yagize ati: ” Dufite imbogamizi y’uko umuceri duhinze utembanwa n’isuri, umusaruro ukagabanuka. Ubu turi ku cyizere twahawe na Minagri ko igiye gutunganya kiriya gishanga mu minsi ya vuba. Turizera ko nibagisana umusaruro uzikuba kabiri.’’
Umwe mu bahinzi bo muri ririya shyirahamwe, Kayiranga Jean Baptiste yavuze ko imbaraga ashora mu guhinga umuceri ari nyinshi ku buryo iyo isuri iwutwaye ababara cyane.
Avuga ko umusaruro avanamo umuha amafaranga yishyurira abana be amashuri, ubwisungane mu kwivuza ndetse ngo usigaye akawukoresha mu rugo rwe.
Ati: “Hari igihe mpitamo kugurisha umuceri bitewe n’ibibazo nifuza gukemura, gahunda mfite niyo gukomeza guhinga umuceri ariko inzego bireba nizidufashe gutunganya igishanga.’’
Niyongira avuga ko bagize igitekerezo cyo kubaka uruganda rutunganya umuceri nyuma yo kubona ko aho abahinzi bawujyanaga kuwutunganyiriza ari kure cyane ugereranyije n’aho uturuka kuko byabasaba kujya mu Mujyi wa Kigali ku ruganda rwa Kabuye.
Uru ruganda barushyizeho mu rwego rwo kugabanyiriza abaturage imvune n’amafaranga batangaga.
Dusabe Joly uhagarariye Umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ugamije iterambere ry’icyaro( RSSP) yatangaje ko bari gukora inyigo yo gutunganya igishanga cya Mukunguri ku buryo mu mwaka utaha izaba yarangiye, imirimo yo kugisana igatangira.
Yongeyeho ko basabye ubuyobozi bw’uturere twa Ruhango na Kamonyi busangiye iki gishanga ko bwarwanya isuri bukumira imivu, umushinga ukazatunganya imiyoboro y’amazi yuhira umuceri nta zindi ngaruka uhanganye nazo.
Igishanga cya Mukunguri gifite ubuso bwa hegitari 700 uyu mushinga wa Minagri ukaba uzatunganya hegitari 450, ugasana izindi hegitari 250.
MUHIZI Elizee
UM– USEKE.RW/Kamonyi.
0 Comment
minister mushya arabe yumva iyi ikaba kimwe mubyo agomba guheraho guha service nziza abaturage niba koko ari minagri igomba kugisana nibagirire vuba rwose barebeko umusaruro wakiyongera,
Comments are closed.