Digiqole ad

Aziya n'Uburayi barikanga Ebola

Iki cyorezo kimaze hafi amezi atatu gitangiye kwica abantu mu gihugu cya Guinee, Cameroun n’ibindi ubu ibihugu by’i burayi na aziya birikanga ko bamwe mu baturage babyo batembera muri Afurika bashobora kuba barazanye virus itera iriya ndwara. Ubu mu  gihugu cya Hong Kong kiri mu Majyepfo y’Ubushinwa haravugwa umugore wari uturutse muri Kenya wagaragayeho bimwe mu bimenyetso bya Ebola. Uyu mugore yahise ashyirwa mu kato nyuma yo kwerekana ibimenyetso bya kiriya cyorezo.

Uhereye i bumoso: Umuganga muri Hong-Kong asuzuma umugore; Ikarita y'isi yerekana uko Ebola yagiye ikwira Isi mu myaka yashize, Umukinnyiwa Filime
Uhereye i bumoso: Umuganga muri Hong-Kong asuzuma umugore; Ikarita y’isi yerekana uko Ebola yagiye ikwira Isi mu myaka yashize, Umukinnyiwa Filime Jim Iyke

Mu minsi ishize hari umunyamerika witabye Imana muri Nijeriya nawe azize Ebola. Abahanga barasaba abakora imiti muri US ko bagira vuba na bwangi bakongera imiti y’iyi ndwara.

Umunyamabanga wa Leta wa US ushinzwe ubuzima  Philip Hammond  yavuze ko iki cyorezo gihangayikishije cyane abafata ibyemezo n’abaganga kuko  Ebola iri gukwira cyane ku Isi.

Hari Umwongereza wagaragaweho ibimenyetso bya Ebola mu bitaro bya Birmingham mu minsi ine ishize nyuma y’uko yari avuye mu ngendo mu bihugu bya Benin, Nigeria, aca no mu Bufaransa.

Impungenge zitangwa n’abahanga ko Ebola ishobora kuyogoza amahanga ngo zishingiye ko mu cyumweru gishize hari umugabo w’Umunyamerika wari uturutse muri Nigeria, Patrick Sawyer  wagaragayeho ibimenyetso bya Ebola, bityo ngo ashobora kuba yaranduje abari muri iyo ndege nini benshi kandi ngo bajyaga mu mpande zitandukanye z’Isi.

Ikindi gitera izi mpungenge ni uko vuba aha umwe  mu bakinnyi  ba filime bakomeye wo muri Nijeriya witwa Jim Iyke   yagaragaye ku kibuga cy’indege yambaye umwenda ukingira amazuru n’umunwa ugenewe abaganga bavura Ebola, bigateza ubwoba mu bantu ko no bibuga by’indege hashobora kuba hari abamaze gufatwa na Virus bahaciye bagana mu nce zitandukanye z’Isi.

Ubu Ebola imaze guhitana abantu 672 abandi 1,200 bakaba baramaze kuyandura

Virus itera Ebola(Ebola Virus Disease) yavumbuwe muri 1976. Iyi ndwara imaze guhitana Abanyamerika babiri bari mu kazi muri Nigeria, kandi hari ubwoba ko izagera mo ku mugabane wa Amerika nyuma y’uko igaragaye muri Afurika, I burayi( mu Bwongereza) ndetse no muri Aziya(Hong Kong).

Hari amakuru yavuzwe mu cyumweru gishize ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace ka Aru, muri Ituli habonetse abantu baketweho kugira ibimenyetso bya Ebola.

Abaganga muri Nigeria basuzuma ibimenyetso bya Ebola
Abaganga muri Nigeria basuzuma ibimenyetso bya Ebola.
Uyu mugabo wari ufite ubwenegihugu bwaAmerika ariko akora muri Nigeria yitabye Imana azize Ebola. Abaganga bari gushakisha abantu bose baba baraganiriye nawe ngo bashyirwe mu kato bataba bataba baranduye bakanduza abandi
Uyu mugabo  Patrick Sawyer wari ufite ubwenegihugu bw’Amerika ariko akora muri Nigeria yitabye Imana azize Ebola. Abaganga bari gushakisha abantu bose baba baraganiriye nawe ngo bashyirwe mu kato bataba baranduye bakanduza abandi.
Ibihugu byo muri Afurika y'Uburengerazuba byagaragayemo Ebola
Ibihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba byagaragayemo Ebola.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ni aho gusenga Nyagasani akaba ariwe ukiza ibyorezo byananiranye

  • I let myself become a fool .

Comments are closed.

en_USEnglish