Digiqole ad

Gaza: Hamas yarahiriye kudaha Israel agahenge

Umwe mu bayobozi b’ingabo bakuru ba Hamas yavuze ko batazemera guha agahenge Israel mu rwego rwo gutuma amahoro agaruka mu Ntara ya Gaza. Hamas ivuga ko hari akagambane hagati ya Misiri na Israel cyane cyane ko aka gahenge kari gusabwa na Misiri nk’umuhuza.

Ishuri ry'abana ryubatswe na UN raysenywe n'ibisasu bya IDF muri iki gitondo
Ishuri ry’abana ryubatswe na UN ryasenywe n’ibisasu bya IDF muri iki gitondo

Mu butumwa bukoresheje amajwi, Mohammad Deif, ukuriye ishami rya gisirikare rya Hamas yavuze ko abasirikare be biteguye urupfu ariko Israel nayo ikabura umutekano.

Imirwano yakomeje muri iki gitindo, AbanyaPalestine 32 bakaba baraye bahitanywe n’ibisasu bya IDF nk’uko abaganga bari muri Gaza babivuga.

Kugeza ubu imibare irerekana ko byibura Abanyepalestine 1,200 n’Abanya Israel  55  bamaze kwitaba Imana kuva imirwano yakubura ku italiki ya 8 Nyakanga uyu mwaka.

Muri iki gitondo abaturage ba Gaza bari barahungiye  ku ishuri ryubatswe na UN barashweho igisasu kica 15 nk’uko abaganga babitangarije BBC ariko AFP yo yemeza ko hapfuye abantu 16.

Abenshi mu bamaze kwicwa n’ibitero bya Israel ni abasivili. Abaturage ba Palestine bagera ku 6,700 bakomerekejwe n’ibisasu bya IsraeL. Ku rundi ruhande, abasirikare 53 ba Israel nabo bamaze kugwa ku rugamba.

Uyu munsi biteganyijwe ko muri Misiri hari busubukurwe imishyikirano hagati y’abahanganye kugira ngo bige ku buryo imirwano yahagarara, abaturage bagahabwa ubufasha bw’ibanze. Ubu busabe bw’agahenge ariko ntabwo Hamas yabwemeye.

Umuyobozi wa Hamas mu bya gisirikare, Muhammad Deif yabwiye AP ko nta gitekerezo cyo guhagarika imirwano bafite.

Yagize ati: “ Nta kintu na kimwe cyerekeranye no guhagarika imirwano twemeye. Ntabyo twakwemera gutanga agahenge niba Israel idahagaritse kuturasaho no gushaka kwigarurira ubutaka bwa Gaza.”

Guhera muri 2007, Israel na Misiri byashyizeho ingamba zo gukomanyiriza abaturage ba Gaza ntibahabwe n’ibiribwa.

Uyu munsi kandi abasirikare ba Hamas baguye gitumo umusirikare wa Israel wageragezaga kwinjira mu mwobo Hamas yacukuye munsi y’ubutaka maze baramwivugana.

Igisirikare cya Israel kivuga ko kitazatezuka kurasa muri Gaza kugeza ubwo iyi myobo ya Hamas ikoresha itera muri Israel irimburiwe burundu.

Ibi  bitero Israel yise ‘Operation Protective Edge’ ngo bizakomeza kugeza Hamas yemeye agahenge. Ejo uruganda rutunganya ibikomoka kuri Peteroli muri Gaza rwasenywe n’ibisasu bya IDF.

Umuvugizi w’ingabo za IDF, Lt-Col Peter Lerner yabwiye AP ko Israel yiteguye guca intege Hamas uko byagenda kose maze abaturage ba Israel bakabaho mu mutekano usesuye.

Biravugwa ko muri ri
Biravugwa ko muri  iri shuri haguye abantu 15 barimo n’abana 15

UM– USEKE.RW

 

0 Comment

  • Palestinians have the right to resist the zionist occupation including through the use of force.When the Nazis occupied Europe, the people resisted and destroyed the Nazis. When the Zionist occupy Palestine, the people resist…The West is choosing the wrong side in this battle. Just like it chose the wrong side during apartheid in South Africa,It is again choosing the wrong side during the apartheid occupation of Palestine.”Apartheid is a crime against humanity. Israel has deprived millions of Palestinians of their liberty and property. It has perpetuated a system of gross racial discrimination and inequality. It has systematically incarcerated and tortured thousands of Palestinians, contrary to the rules of international law. It has, in particular, waged a war against acivilian population, in particular children.” Nelson Mandela

  • Fighting for freedom is not a war crime, especially when more than half of your land has been taken by foreigners. Palestinians have no military bases, and no real military support from any world power. They have to fire from civilian areas and with the bombs they have, they fire at civilian or military targets as they can. Expecting people in the situation the Palestinians are in to abide by first world niceties is an absurdity. The US of A would still be a British colony if it had obeyed the British rules of war and fought England the way England expected. We won two standoffs against them by fighting an asymmetrical war and its the only way the Palestinians have any hope of turning back Israeli occupation and humiliation of their land and their people. Civilian casualties are an unfortunate fact of life when you steal someone elses land to bring your delusion to life.

  • @ Islamist, Free Gaza: Let me just remind you that it is the Arabs and not Israelis/Jews who refused the United Nation’s partition of the then Palestine into two countries, one for the Jews, another for the Arabs. Arabs wanted to kick the Jews out and seize the whole of Palestine. As expected, the war broke out and the Arabs’ defeat resulted into the creation of the State of Israel in 1948. Who is to blame ? Gaza and the West Bank were seized in 1968 when all Arab nations had vowed to destroy Israel. They lost gain. Who is to blame for this ? Regarding the current conflict, It is the Hamas who started it with filing missiles into Israel. Even Israel offered a cease fire and Hamas refused.  And true fighters do not use civilians they are supposed to protect as human shields. When they fire at Israel form a hospital or a school, when they hide rockets into UN premises where their own civilians have found refuge, what do they expect ? That Israel will just sit back and not protect its citizens and fire back ? And after  that they cry out and accuse Israel of all kind of crimes. Really ? Let them feel the heat.

  • Ariko kuri iyi si, mbona imiryango irengera ikiremwamuntu idakora! Ubwo se, bya bihugu biyobora isi biravuga iki? Turamenyereye no mu Rwanda nta cyo bakoze. Abaturage bo muri kariya gace bagomba gutegereza IMANA YONYINE

Comments are closed.

en_USEnglish