Ubudage n’Uburusiya mu masezerano y’ibanga areba Crimea
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Mailonline kiremeza ko hari inama zabaye hagati y’Ubudage n’Uburusiya bakemeranya ko kugira ngo ikibazo cya Ukraine kirangire mu mahoro, Uburusiya bwakwigarurira agace ka Crimea, hanyuma bukishyura Ukraine miliyari y’Amadolari y’Amerika.
Angela Merkel na Vladimir Putin ngo bagiye babuzwa kenshi gukomeza ibiganiro hagati yabo byari bigamije kugeza ubwigenge kuri Ukraine ariko agace ka Crimea kagashyirwa ku Burusiya hishyuwe ariya madolari.
Muri aya masezerano ngo Putin yagombaga kwemerera Ukraine gukomeza gukorana ubucuruzi n’Umuryango wunze ubumwe w’Uburayi kandi Ukraine igifasha Uburayi gusinyana n’Uburusiya amasezerano yo kubuha umwuka ushushye wo kubufasha mu bihe by’ubukonje kubabije bujya buba I Burayi binyuze mu Kigo cy’Abarusiya cyitwa Gazprom.
Bamwe mu bari muri ibi biganiro yabwiye umunyamakuru wa The Independent ko mu rwego rwo gushimira Uburusiya, Perezida wa Ukraine Petro Poroshenko yari kureka imigambi ye yo kujya muri OTAN.
Ibi ngo byari gutuma amahanga yemera ko agace ka Crimea komekwa k’Uburusiya ariko ngo ibi byari buteze impaka zikomeye mu bagize Umuryango w’Abibumbye.
Aya masezerano y’ibanga ngo iyo aza gushyirwa mu bikorwa, Uburusiya bwari bwishyure Ukraine Miliyari y’amadolari y’Amerika yo gukodesha icyambu cya Sevastopol mu gihe abatuye Crimea bari kuba bategura ndetse batorera ubwigenge bwabo nk’abaturage bahisemo kuba Abarusiya.
Umwe mu bantu batavuzwe izina yagize ati: “Ibi nibyo Angela Merkel yifuzaga gukorana na Putin kuri iyi ngingo.”
Ku rubuga rwabo rwa Facebook, abayobozi ba Ukraine baravuga ko bazakomeza kurengera umutekano w’abaturage babo n’ubwo Umunyamabanga wa UN, Ban Ki-Moon abasaba ko batakomeza kurasana n’abigometse bakorana n’Uburusiya.
UM– USEKE.RW
0 Comment
abakobwa bo muri ukraine nibeza cyane barebare ariko muburiri bagutera iseseme, ntabwo bazi gutera akabariro, baraguha ukabazinukwa ndetse ukazinukwa icyitwa ummugore cyose
uherutseyo se?
arko kweri ubwo urumva ibyo utubwiye koko iyo wicecekerase nibura!!!!!!!!!!!!!
ubwo se uvuze iki? ko abakobwa ba ukraine……..
Comments are closed.