Digiqole ad

Ubudage n’Uburusiya mu masezerano y’ibanga areba Crimea

Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza Mailonline kiremeza ko hari inama zabaye  hagati y’Ubudage n’Uburusiya bakemeranya ko kugira ngo ikibazo cya Ukraine kirangire mu mahoro, Uburusiya bwakwigarurira agace ka Crimea, hanyuma bukishyura Ukraine miliyari y’Amadolari y’Amerika.

Merkel na Putin ngo bagiranye umgambi w'ibanga ku kibazo cya Crimea
Merkel na Putin ngo bagiranye umugambi w’ibanga ku kibazo cya Crimea

Angela Merkel na Vladimir Putin ngo bagiye babuzwa kenshi gukomeza ibiganiro hagati yabo byari bigamije kugeza ubwigenge kuri Ukraine ariko agace ka Crimea kagashyirwa ku Burusiya  hishyuwe ariya madolari.

Muri aya masezerano ngo Putin yagombaga kwemerera Ukraine gukomeza gukorana ubucuruzi n’Umuryango wunze ubumwe w’Uburayi kandi Ukraine igifasha Uburayi gusinyana n’Uburusiya amasezerano yo kubuha  umwuka ushushye wo kubufasha mu bihe by’ubukonje kubabije bujya buba I Burayi binyuze mu Kigo cy’Abarusiya cyitwa Gazprom.

Bamwe mu bari  muri ibi biganiro yabwiye umunyamakuru wa The Independent ko mu rwego rwo gushimira Uburusiya, Perezida wa Ukraine  Petro Poroshenko yari kureka imigambi ye yo kujya muri OTAN.

Ibi ngo byari gutuma amahanga yemera ko agace ka Crimea komekwa k’Uburusiya ariko ngo ibi byari buteze impaka zikomeye mu  bagize Umuryango w’Abibumbye.

Aya masezerano y’ibanga ngo iyo aza gushyirwa mu bikorwa, Uburusiya bwari bwishyure Ukraine Miliyari y’amadolari y’Amerika yo gukodesha icyambu cya Sevastopol mu gihe abatuye Crimea bari kuba bategura ndetse batorera ubwigenge bwabo nk’abaturage bahisemo kuba Abarusiya.

Umwe mu bantu batavuzwe izina yagize ati: “Ibi nibyo Angela Merkel yifuzaga gukorana na  Putin kuri iyi ngingo.”

Ku rubuga rwabo rwa Facebook, abayobozi ba Ukraine baravuga ko bazakomeza kurengera umutekano w’abaturage babo n’ubwo Umunyamabanga wa UN, Ban Ki-Moon abasaba ko batakomeza kurasana n’abigometse bakorana n’Uburusiya.

Aya masezerao go yari gutuma Abarusiya bategeka inyeshyamba bafasha kureka abagenzuzi ba UN bakagexura agace kaguyemo indege MH17
Aya masezerano ngo yari gutuma Abarusiya bategeka inyeshyamba bafasha kureka abagenzuzi ba UN bakagenzura agace kaguyemo indege MH17
Abapolisi n'abasirikare barinze Inteko ishinga amategeko ya Ukraine
Abapolisi n’abasirikare barinze Inteko ishinga amategeko ya Ukraine

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • abakobwa bo muri ukraine nibeza cyane barebare ariko muburiri bagutera iseseme, ntabwo bazi gutera akabariro, baraguha ukabazinukwa ndetse ukazinukwa icyitwa ummugore cyose

    • uherutseyo se?

    • arko kweri ubwo urumva ibyo utubwiye koko iyo wicecekerase nibura!!!!!!!!!!!!!

  • ubwo se uvuze iki? ko abakobwa ba ukraine……..

Comments are closed.

en_USEnglish