Patrick Gashayija agiye kuzenguruka uturere twose ku igare

Patrick Gashayija uzwi ku izina rya Ziiro The Hero ni umusore atuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi afite imyaka 28 y’amavuko. Mu Ukuboza 2016 yatashye mu Rwanda avuye kwiga mu Buhinde. Aho agereye  mu Rwanda ngo yatangajwe n’iterambere yahasanze maze yiyemeza kuzenguruka uturere twose ku igare yitegereza uko igihugu cyifashe. Amafaranga n’ibikoresho azakoresha ni ibye, […]Irambuye

Muri Vietnam hafatiwe 100Kg by’amahembe y’isatura zo muri Kenya

Police yo muri Vietnam yafashe abantu bari batwaye amahembe y’isatura apima ibiro 100 bivugwa ko bari barayavanye muri Kenya nyuma yo kwica izo nyamaswa. Aba bantu bafashwe kuri uyu wa kabiri. Muri iki gihe ngo Vietnam yabaye ihuriro ry’abacuruzi b’amahembe y’amasatura n’inzovu aba yivanywe mu bihugu bitandukanye by’Africa. Muri Vietnam ngo abakire baho nibo bayagura bakayakoramo […]Irambuye

Ubuyapani bwohereje ubwato bw’intambara mu Nyanja y’u Bushinwa

Nibwo bwato bunini cyane ingabo z’Abayapani zitunze. Ubu bwato bwitwa Izumo  bwafashe inzira y’amazi bwerekeza mu Nyanja iri mu Majyepfo y’u Bushinwa, iki gihugu kikaba kimaze iminsi kiyama ibihugu bindi bituranye n’ayo mazi ko nta na kimwe kigomba kuyavigera kuko ari ay’u Bushinwa. U Buyapani nibwo bwa mbere bweretse amahanga bimwe mu bikoresho byabwo bikomeye […]Irambuye

Somalia: Ubwato bwo muri Sri Lanka burimo Peteroli bwashimuswe

Ubwato burimo ibikomoka kuri Petelori bwaraye bushimuswe, buri mu maboko y’abajura bakorera mu Nyanja y’Abahinde bo muri Somalia. Ibi ngo byaherukaga muri 2012. Ubwato ‘The Aris 13’ bwari butwaye abakozi umunani nk’uko umwe mu nzobere zaganiriye na Reuters witwa John Steed  ukora mu kigo  Oceans Beyond Piracy abyemeza. Steed wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo […]Irambuye

2017 Trump azatanga umushahara we wose w’umwaka ku batishoboye

Umuvugizi wa Perezida Donald Trump witwa Sean Spicer yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere ko umushahara wose wa Trump mu gihe kingana n’umwaka azawuha imiryango y’abakene. Umushahara wa Donald Trump uzaba ungana n’ibihumbi 400$. Spicer ati: “Intego ya Perezida ni ugufasha Abanyamerika batishoboye akoresheje ubushobozi bwose ndetse n’umushahara we.” Spicer yabwiye abanyamakuru mu kiganiro kiba […]Irambuye

U Burundi bwahakanye ko ntawabuhungiyemo amaze kurasa abantu i Rusizi

Itangazo rya Minisiteri y’ingabo mu Burundi ryasinyweho n’umuvugizi w’ingabo Col Gaspard Baratuza riravuga ko nta muntu wigeze ahungira mu gihugu cyabo mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru nyuma yo kwica abantu babiri i Rusizi, mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Ku cyumweru, igisirikare cy’u Rwanda “Rwanda Defense Force-RDF” cyasohoye itangazo rigufi, kivuga ko cyinjiye […]Irambuye

Undi umwe muri 12 bashinze AERG yitabye Imana

Jean Gatana wari umwe mu banyamuryango 12 bashinze Umuryango w’Abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (AERG: Association des Etudiants et Eleves Rescapés du Génocide) yitabye Imana muri iki Cyumweru. Amakuru aravuga ko nyakwigendera yari arwariye Ottawa muri Canada, gusa amakuru y’indwara yamuhitanye ntaramenyekana. Umuyobozi mukuru wa AERG National, Emmanuel Twahirwa yabwiye Umuseke ko uyu muryango ubabajwe n’urupfu rwa nyakwigendea […]Irambuye

Trump ngo ntavuga rumwe n’abanyamakuru kuko ashyira ahabona amafuti yabo

Mu nyandiko ndende umwanditsi Andrew Mwenda yasohoye mu kinyamakuru cye The Independent yasobanuye ko kutavuga rumwe hagati y’itangazamukuru ryo muri USA na Perezida Donald Trump ari uko uyu muyobozi yabonye ubutiriganya bw’abanyamakuru bityo akiyemeza kubushyira ahagaragara. Ibi ngo byatumye ibinyamakuru bikomeye byo muri USA bimwishyiramo byiyemeza guhangana nawe bikoresheje uburyo bifite burimo kwandika, kuvuga ndetse […]Irambuye

Gicumbi: Isoko rya Rubaya ryaruzuye ribura abarikoreramo ngo batinye imisoro

Isoko riherereye mu murenge wa Rubaya rigiye kumara umwaka ryuzuye, ariko ryabuze abarikoreramo. Abaturage bavuga ko batabona amafaranga yo gusora, ngo batekereje ku musoro bazasabwa kandi bamenyereye kujya gucuruza muri Uganda bahitamo kwirinda kujya mu isoko. Nyuma y’uko batekerezaga ku musoro bazasabwa, kandi  bamenyereye kujya kugurira muri Uganda ngo basanze byababera byiza birinze kujya gukorera […]Irambuye

en_USEnglish